Ibivugwa ku ngabo z’u Burundi zaje kurinda umujyi wa Bukavu udafatwa na M23.
Igisirikare cy’u Burundi cyohereje abandi basirikare bacyo mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, bajya kongera imbaraga abasanzweyo mu rwego rwo kugira ngo umujyi wa Bukavu udafatwa n’abarwanyi ba M23.
Mu kwezi kwa cyenda umwaka ushize, ni bwo perezida Félix Tshisekedi na mugenzi we Evariste Ndayishimiye bemeranyije ko ingabo z’u Burundi zinjira muri RDC, zigafasha FARDC, FDLR na Wazalendo, ku rwanya M23.
Aya masezerano yafashije ubutegetsi bw’u Burundi kwemera ku mugaragaragaro ko bufite ingabo zirwanira muri RDC, ni mu gihe mbere zariyo mu buryo butemewe.
Kuva icyo gihe, ubuyobozi bw’igisirikare cy’u Burundi kimaze kohereza abasirikare bacyo bari hagati ya 8,000 na 12,00.
Muri abo harimo abatsinzwe intambara muri Kivu y’Amajyaruguru, kuri ubu bahungiye mu bice bya Bukavu muri Kivu y’Amajy’epfo. Gusa hari izindi batayo 3 z’igisirikare cy’u Burundi zisanzwe mu misozi ya Fizi na Uvira.
Bikaba binavugwa ko batayo ya 22 ya TAFOC nayo yamaze guhabwa inshingano zo kwiyunga n’abandi basirikare b’u Burundi bari i Bukavu ngo barwanye M23 idafata uyu mujyi.
Amakuru yatanzwe na radio ya RFI avuga ko regima y’ingabo z’u Burundi zoherejwe mu Burasirazuba bwa RDC igizwe na brigade 4, kandi ko buri imwe ifite batayo 3, iyi brigade ikaba iyobowe na Jenerali Patien Hakizimana, wamamaye ku izina rya Mingi.
Muri iyi mirwano ishamiranyije umutwe wa M23 n’igisirikare cya RDC gifashwa n’icy’u Burundi, bivugwa ko yaguyemo abasirikare benshi b’u Burundi kuva binjira muri iyi ntambara, harimo n’abafite amapeti akomeye.
Hari n’abandi M23 yafatiye mu mirwano, ariko perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yarabihakanye, abita abarwanyi b’u mutwe wa Red-Tabara urwanya ubutegetsi bwe.
Aya makuru yatangajwe n’iriya radio mpuzamahanga y’Abafaransa(RFI) akomeza avuga ko batayo ya 22 izwi nka TAFOC bivuze Task Force y’ingabo z’u Burundi imaze iminsi ibiri irimo gukusanyirizwa mu Gatumba hafi y’umupaka wa RDC, mbere yo koherezwa i Bukavu.
Iyi radio yongeyeho ko igice kinini cy’ingabo z’u Burundi ubu cyashinzwe kurinda umujyi wa Bukavu ngo udafatwa na M23.
Kimwecyo, umunyamabanga mukuru w’umuryango w’Abibumbye, Antònio Guterres yaraye atangaje ko iki ari igihe cyo gucyecekesha imbunda.
Guterres yongeyeho ko nta gisubizo cya gisirikare kiriho kuri iyi ntambara, avuga ko ari igihe cyo guhuza impande zose kandi ko hagomba kwemeranya kubyo ziyemeje.