Ibivugwa kuri Gen. Tshiwewe uheruka gutabwa muri yombi i Kinshasa.
General Christian Tshiwewe wahoze ari umugaba mukuru w’Ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo arimo kubazwa umugambi wo kwica umukuru w’iki gihugu Felix Tshisekedi.
Ibi byatangajwe n’umunyamabanga mukuru w’ishyaka riri ku butegetsi, Augustin Kabuya aho yahise ahamya ko General Christian Tshiwewe ari we uri kubazwa ibyo gushaka kwica Tshisekedi.
Hari hashize igihe bivugwa ko uwahoze ari umugaba mukuru w’Ingabo za RDC ko yatawe muri yombi, gusa igisirikare ntabwo cyabihakanye cyangwa ngo kibyemeze, cyavuze ko abasirikare bakuru babazwa amakosa bakoze.
Kabuya kandi yari yavuze ko uwahoze ari umugaba mukuru wa FARDC umugambi yarafite wari ugamije guhitana perezida Felix Tshisekedi.
Yagize ati: “Umunsi bafashe uwahoze ari umugaba mukuru w’Ingabo Christian Tshiwewe, numvise abantu bavuga bati: murareba, batangiye gufunga ba General bo muri ubu bwoko.”
Yakomeje avuga ati: “Twumvikane neza, igihe perezida Felix Tshisekedi yazamuraga mu ntera ba Gen, yabazamuraga mu ntera kubera ubwoko bwabo?
None izo mvugo ziva he? Urebye abantu ntabwo babona uburemere bw’ibi bintu kandi ntanokubyumvikanaho, n’abamuri iruhande ni gute bashobora kwica umuntu, umugabo ufite umuryango, umuntu ufite abuzukuru, urwego rwa mbere ruyoboye igihugu ni gute atabibazwa?
Kabuya avuga ko Gen.Christian Tshiwewe atigeze ahakana ibyo bikorwa avugwaho.
Yakomeje agira ati “Umuntu wakuzamuye mu ntera, no ne ngo ntihagire ibyo ubazwa, ni bibi cyane. Abantu bazi ibibi yakoze kandi na we ntabwo abihakana, yaricaye aravuga ngo reka mwice. N’inkoko mbere yuko uyica, ubanza gutekereza, abantu twese tumuri inyuma, ibyacu ubwo bizagenda gute?
Ni mu gihe kandi umugaba mukuru w’Ingabo za Congo, Gen. Jules Banza Mwilambwe yavuze ko ba General batawe muri yombi, abo bizagaragara ko nta cyaha bafite bazarekurwa, abazabigaraharaho bakurikiranwe.
Umuvugizi w’igisirikare cy’iki gihugu, Major Gen Sylvain Ekenge, na we yari aheruka gutangaza kuri televisiyo y’igihugu, avuga ko abasirikare bakuru bafunzwe ari ukubera bagaragaje imyitwarire idahwitse.
Ariko nyamara kugeza ubu ntabwo Gen Christian Tshiwewe aragezwa imbere y’ubutabera ngo hamenyekane ibyo aregwa.