• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Monday, September 8, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Ibivugwa kuri Tshisekedi wamaze kwaka ubuhungiro aranabwemererwa.

minebwenews by minebwenews
February 18, 2025
in Regional Politics
0
Ibivugwa kuri Tshisekedi wamaze kwaka ubuhungiro aranabwemererwa.
134
SHARES
3.4k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Perezida Tshisekedi wa RDC yatse ubuhungiro aranabwemererwa.

You might also like

U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya

Mu Burundi isubira nyuma ry’ubukungu bwaho riravuza ubuhuha

Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n’iz’u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo

Perezida Félix Tshisekedi wa Repubulika ya demokarasi ya Congo yemerewe ubuhungiro muri Angola nk’uko iyi nkuru yashyizwe hanze n’umwe mu banyamakuru bo muri RDC.

Ni amakuru yashyizwe hanze kuri uyu wa kabiri tariki ya 18/02/2025, aho yatangajwe bwa mbere n’umunyamakuru witwa Pero Luwara.

Akoresheje urubuga rwe rwa x, yatangaje ko perezida Félix Tshisekedi yagiriye uruzinduko rudasanzwe i Luanda muri Angola.

Asobanura ko yavuye i Kinshasa igihe c’isaha z’igitondo cyo kuri uyu wa kabiri, kandi ko yari mundege yaritwawe n’abapilote b’Abarusiya.

Ni amakuru kandi yemejwe na perezidansi ya Angola, biciye mu mashusho yagaragaje Tshisekedi ari kumwe na perezida João Lourenço wo muri iki gihugu.

Iyi nkuru y’uriya munyamakuru yakomeje ivuga ko uruzinduko rwa Tshisekedi yagiriye i Luanda rwari rugamije gusaba ubufasha bw’umutekano we bwite.

Uyu munyamakuru avuga ko Angola yamwemereye ubufasha bw’ubuhungiro ku giti cye, ariko ko idashobora kumutabara muburyo bwagisirikare.

Uyu mukuru w’i gihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, yazindukiye i Luanda mu gihe iwe umutekano ukomeje kuzamba, ahanini mu Burasirazuba bw’iki gihugu cye, kuko umutwe urwanya ubutegetsi bwe ukomeje kwigarurira imijyi ikomeye irimo uwa Goma na Bukavu.

Kimweho kandi, hari amakuru yo kuruhande Minembwe.com ikesha bamwe mu bakora mu nzego z’umutekano za RDC avuga ko abasirikare bo muri iyi Leta bo ku rwego rwa jenerali bari i Kinshasa batari kuvuga rumwe na perezida Félix Tshisekedi. Bamushinja kunanirwa gutsinda urugamba ingabo z’iki gihugu zihanganyemo n’umutwe wa M23.

Ndetse aya makuru akomeza avuga ko uko kutavuga rumwe hagati y’Abajenerali na perezida Tshisekedi, biri mubyatumye atitabira inama iheruka kubera i Dar es Salaam muri Tanzania, aho yari yahuriyemo abakuru b’ibihugu byo mu muryango wa SADC n’uwa EAC yigaga ku mutekano w’u Burasirazuba bwa RDC.

Ibyo bikaba biri mu byotuma Tshisekedi ashaka ubuhungiro, nubwo bitaremezwa n’ibiro bye.

Tags: AngolaTshisekediUbuhungiro
Share54Tweet34Send
minebwenews

minebwenews

Recommended For You

U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya

by Bahanda Bruce
September 4, 2025
0
U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya

U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya Intumwa z'u Rwanda n'iza Repubulika ya demokarasi ya Congo zahuriye i Washington DC muri Leta Zunze ubumwe...

Read moreDetails

Mu Burundi isubira nyuma ry’ubukungu bwaho riravuza ubuhuha

by Bahanda Bruce
September 4, 2025
0
Mu Burundi isubira nyuma ry’ubukungu bwaho riravuza ubuhuha

Mu Burundi isubira nyuma ry'ubukungu bwaho riravuza ubuhuha Ubukungu bw'igihugu cy'u Burundi ku ngoma ya perezida Evariste Ndayishimiye bugenda burushaho kujya ahabi, kubera ibura ry'ibikomoka kuri peteroli, ugakubitiraho...

Read moreDetails

Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n’iz’u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo

by minebwenews
September 2, 2025
0
Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n’iz’u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo

Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n'iz'u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo Umuhuza bikorwa w'ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23/MRDP-Twirwaneho rirwanya...

Read moreDetails

U Rwanda rwashyizwe ku mwanya ushimishije mu bihugu bya Afrika bifite imiyoborere myiza.

by minebwenews
September 1, 2025
0
U Rwanda rwashyizwe ku mwanya ushimishije mu bihugu bya Afrika bifite imiyoborere myiza.

U Rwanda rwashyizwe ku mwanya ushimishije mu bihugu bya Afrika bifite imiyoborere myiza. U Rwanda ruyobowe na perezida Paul Kagame, rwashyizwe ku mwanya wa kabiri mu bihugu bya...

Read moreDetails

Perezida wa MRDP-Twirwaneho, Kaniki, yavuze uburyo ari mu bashyinze AFC ndetse n’uburyo bagiye kuvugutira umuti Ingabo z’u Burundi zica Abanyamulenge.

by minebwenews
August 30, 2025
0
Perezida wa MRDP-Twirwaneho, Kaniki, yavuze uburyo ari mu bashyinze AFC ndetse n’uburyo bagiye kuvugutira umuti Ingabo z’u Burundi zica Abanyamulenge.

Perezida wa MRDP-Twirwaneho, Kaniki, yavuze uburyo ari mu bashyinze AFC ndetse n'uburyo bagiye kuvugutira umuti Ingabo z'u Burundi zica Abanyamulenge. Freddy Kaniki Umuyobozi wungirije w'ihuriro rya Allience Fleuve...

Read moreDetails
Next Post
Abasirikare ba UPDF bamaze kugera i Bunia muri RDC.

Abasirikare ba UPDF bamaze kugera i Bunia muri RDC.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?