Ibya Kizza Besigye, nti bivugwaho rumwe muri Uganda, nyuma yo gufatirwa i Nairobi.
Kizza Besigye utavugarumwe n’ubutegetsi bwa perezida Yoweli Kaguta Museveni mu gihugu cya Uganda, uwo byavugwaga ko yashimutiwe muri Kenya, byamenyekanye ko afungiwe muri iki gihugu cya Uganda ndetse uyu munsi yagombaga kwitaba urukiko rwa gisirikare, ariko urubanza rwe rukaba rwasubitswe.
Imwe mu ma radio yo muri iki gihugu cya Uganda, Radio Network, yatangaje ko urukiko rwa gisirikare rwasubitse urubanza rw’uyu munyapolitiki kuri uyu wa gatatu tariki ya 20/11/2024.
Ivuga ko iki cyemezo ko cyatangajwe na perezida w’urukiko rwa gisirikare, Brigadier Freeman Mugabe; wavuze ko Besigye yanze kuburana kuko yari yunganiwe n’abanyamategeko bashyizweho na Leta.
Umugore wa Besigye, Winnie Byanyima usanzwe ayobora ishami ry’umuryango w’Abibumbye rirwanya SIDA (UNIDS), yari yasabye ubutegetsi bwa Kampala kurekura vuba na bwangu umugabo we.
Amakuru ahamya ko Besigye yafatiwe i Nairobi muri Kenya ku wa gatandatu w’icyumweru gishize, ubwo yari yitabiriye igikorwa cyo kumurika igitabo cyari cyahabereye.
Winnie Byanyima, umugore wa Besigye, yagize ati: “Ubu amakuru mfite ni uko afungiwe muri gereza ya gisirikare iri i Kampala. Twe nk’umuryango we ndetse n’umunyamategeko we, turifuza ko twamubona. Si umusirikare, none nu kubera iki afungiwe muri gereza ya gisirikare?”
Guverinoma ya Uganda n’igisirikare cyayo, ntacyo baratangaza kwifungwa rya Kizza Besigye.
Usibye ko polisi y’iki gihugu cya Uganda yatangaje ko idafite uyu munyapolitiki, bityo ko ntacyo yabivugaho, ni mu gihe yabazwaga n’ibiro ntara makuru by’u Bwongereza, Reuters.
Umunyamabanga ushinzwe ububanyi n’amahanga muri Kenya, Korir Singoei yabwiye itangaza makuru ko Guverinoma y’iki gihugu itagize uruhare kwitabwa muri yombi rya Besigye.
Ariko kandi mu mezi make ashize, ubuyobozi bwa Kenya bwataye muri yombi abantu 36 basanzwe ari abarwanashyaka b’ishyaka rya Kizza Besigye, baza no koherezwa muri Uganda, bashinjwa ibyaha by’iterabwoba.
Unfortunately, there are no excellent pharmacotherapies for DO AO, and treatment revolves largely around addressing potential causative factors as well as the use of psychotherapy [url=https://fastpriligy.top/]priligy kaufen[/url] Phenotype and where of control over my erections or sexual acts