Ibya masezerano RDC yinjiyemo ashobora kuzamura urubyiruko.
Repubulika ya demokarasi ya Congo ibinyujije kuri minisitiri wayo wa siporo, Didier Budimbu, yasinyanye amasezerano n’ikipe yo mu Bufaransa, As Monaco aho izajya iyiha miliyoni 1.6 y’amadorali buri gihembwe.
Ni amasezerano bivugwa ko ari ingirakamaro kuri RDC, ngo kuko agamije guteza imbere umupira w’amaguru muri iki gihugu.
Harimo kandi ibahasha y’ama-Euro 200.000 yo kwishura ingendo zifitanye isano n’ibikorwa bya As Monaco.
Amakuru akomeza avuga ko 80% by’amasezerano azagenerwa amahugurwa mu rwego rwa siporo, mu gihe 20% ashobora gukoreshwa mu bikorwa byo kumenyekanisha iki gihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo.

Ubufatanye buteganya guhererekanya ubumenyi, cyane cyane amahugurwa ya tekinike no gushyigikira impano z’abasore ba Banye-Congo. Binavugwa kandi ko ibyaya amasezerano byatwaye amezi arindwi birimo kuganirwaho.
Gusa, minisitiri wa siporo yemeje ko iki gikorwa cyakozwe mu mwuka mwiza kandi ko iwe kugiti cye ntanyungu abifitemo usibye Abanye-Congo.