Ibya operasiyo idasanzwe M23 yakoze igwamo abayobozi bo hejuru ba FARDC muri Lubero.
Umutwe wa M23 urugamba uheruka guhanganamo n’ihuriro ry’Ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta ya Kinshasa, muri teritware ya Lubero rwaguyemo abasirikare batatu bafite ipeti rya Colonel, umwe muribo akaba yari uwo muri Wazalendo wari warazengereje abaturage b’i Masisi.
Ni urugamba rwabaye mu rukerera rwo ku wa kane tariki ya 19/12/2024, bikavugwa ko rwabereye ahitwa i Kobo ho muri teritware ya Lubero mu ntara ya Kivu Yaruguru.
Nk’uko amakuru agera kuri Minembwe.com dukesha umurwanyi wo muri M23 abisobanura, agaragaza ko uru rugamba rw’i Kobo rwari ruremereye cyane, ndetse akavuga ko rwaturikiyemo imbunda ziremereye n’izito, kandi ku mpande zombi.
Ni urugamba yemeje ko rwatangiye amasaha y’igicuku cyo kuri uwo wa kane, rugeza igihe c’isaha zitatu z’igitondo.
Akomeza avuga ko urwo rugamba rwaguyemo aba-Colonel batatu bakomeye bo ku ruhande rwa Leta, ariko umwe akaba yarazwi muri Wazalendo, ndetse byavugwaga ko yari yarazengereje cyane Abatutsi b’i Masisi ahanini abantunze Inka, kuko yazinyagaga akazirya.
Aha i Kobo, amakuru avuga ko no ku munsi w’ejo hashize, impande zombi zongeye gukozanyaho, birangira izo ku ruhande rwa Leta zivugutiwe umuti zikizwa n’amaguru.
Hagati aho M23 ikomeje kwagura ubutaka igenzura, ni mu gihe ikomeje kwirukana ingabo za FARDC n’abambari bayo muri za teritware za Lubero na Walikale.