Umugabo uheruka gushira amakuru y’ibanga hanze ya perezida Félix Tshisekedi yapfuye.
Ni umwe mu basirikare bahoraga hafi ya perezida Félix Tshisekedi wishwe nyuma umurambo we ukajugunywa hafi n’amazu abamo abasirikare barinda umukuru w’igihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, nk’uko iy’inkuru ivugwa nabaturiye i Kinshasa ku murwa mukuru w’i Gihugu cya RDC.
Ay’amakuru akavuga ko uwo mugabo wo mu basirikare barinda Tshilombo yishwe ku mpamvu z’uko yari yashyize hanze amakuru avuga ku burwayi bwa Tshisekedi.
Ahagana tariki ya 07/04/2024, n’ibwo umuvugizi wa perezida Félix Tshisekedi Tshilombo, Tina Salama yatangaje ko umukuru w’igihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo yagiriye uruzinduko hanze y’igihugu cya RDC ariko ntiyagira igihugu atangaza ko yazindukiyemo.
Muri icyo gihe ibinyamakuru birimo n’ibyo mu Bubiligi byari byatangaje ko Tshisekedi yagiriye uruzinduko mu gihugu cy’u Rwanda, mu buryo bw’ibanga. Nyuma izindi nkuru zakomeje guhwihwiswa ko bitazwi aho Tshisekedi y’aba aherereye.
Ubwo rero haje gusohoka andi makuru yavuzwe n’uwo musirikare bivugwa ko yishwe, avuga ko perezida Félix Tshisekedi Tshilombo arwariye i Bruxelles mu gihugu cy’u Bubiligi, aho ngo yagiye kwivuza mu buryo bw’ibanga rikomeye, kubera uburwayi amaranye igihe bwo mu myanya myibarukiro, ndetse uwo musirikare akavuga ko Tshisekedi arwaye prostate no kwihagarika nabi.
Kimweho mu makuru yatangajwe n’ikinyamakuru cya infos.cd yo, avuga ko Tshisekedi yerekeje i Bruxelles mu Bubiligi tariki ya 06/04/2024 ko kandi yajanye n’itsinda ry’abantu bagera kuri 20 barimo abaganga be, abarinzi ndetse n’inshuti ze zahafi n’abamwe bo mu muryango we.
Gikomeza kivuga ko Tshisekedi aho yari amaze kugera i Bruxelles mu Bubiligi yahise ajanwa mu Bitaro byitiriwe intumwa ya Yesu kristo Luka(Sait Luc), ngo nimugihe yari yagize ibibazo by’u Buzima.
Mu mwaka w’ 2022, nabwo perezida Félix Tshisekedi yajanwe mu Bubiligi, mu buryo byabanjye kugirwa ibanga ariko biza ku menyekana ko yari yagize ibibazo by’uburwayi.
Gusa kuri ubu Tshisekedi ngoyaba yamaze koroherwa ndetse akaba yanamaze gusubira mu gihugu, n’ubwo abavugizi be batarabitangaza.
MCN.