Ibya Tshisekedi na Ndayishimiye byo kurimbura Abatutsi byashyizwe ku karubanda.
Umutwe wa M23 watangaje icyagenzaga perezida Félix Tshisekedi i Bujumbura mu Burundi, ni byo yaganiriye na mugenzi we Evariste Ndayishimiye wamwakiranye ibyishimo, uvuga ko ubutegetsi bw’aba bayobozi bombi(Kinshasa na Gitega) bugambiriye kurimbura ubwoko bw’Abatutsi mu Burasirazuba bwa RDC.
Ni bikubiye mu itangazo uyu mutwe wa M23 waraye ushyize hanze mu ijoro ryaraye rikeye rishyira kuri uyu wa kane tariki ya 23/01/2025, rivuga ko mu gushyira mu bikorwa uyu mugambi wa perezida Tshisekedi na Ndayishimiye, ubutegetsi bwabo bwihuje mu bikorwa bya gisirikare bigizwe na FARDC, igisirikare cy’u Burundi, umutwe wa Wazalendo, abacanshuro ndetse na FDLR.
Iri tangazo rigira riti: “Iri huriro rikomeje kugira uruhare mu bikorwa by’ubwicanyi bihitana inzirakarengane z’abasivile bazizwa uko baremwe n’uko basa nk’ubwoko bw’Abatutsi b’Abanye-kongo, kwangiza imitungo yabo mu ntara ya Kivu Yaruguru na Kivu y’Amajy’epfo. Ibi bikorwa by’ubwicanyi bigikomeje, binaherekezwa n’ibikorwa by’ubunyamanswa byo kurya abantu.”
Ni itangazo rikomeza rigira riti: “Ibi bikorwa byose bibi, bishimangira imiyoborere mibi kandi y’igitugu byamunze ubutegetsi bwa perezida Félix Tshisekedi, bumaze imyaka itandatu buyobora igihugu, bukaba budashobora gufata mu nshingano ibibazo byugarije umuryango mugari wacu.”
Iri tangazo rya M23 riteweho umukono n’umuvugizi w’uyu mutwe mu bya politiki, Lawrence Kanyuka, rivuga kandi ko “ingabo za SADC SAMIDRC) n’izumuryango w’Abibumbye (MONUSCO) ko zitabashije kwitandukanya n’ibi bikorwa.”
Bityo uyu mutwe uvuga ko ufite uburenganzira bwo kwirwanaho igihe cyose washotowe. Nanone kandi ugasaba buri wese kwitandukanya n’uku kwihuza kugamije umugambi mubi.
M23 yavuze ko yiteguye kurinda no kurwana ku baturage b’abasivile bari mu bice ugenzura, ubwira Abanye-kongo bose by’umwihariko abagizweho ingaruka n’ibi bikorwa, ko nta bandi babyihishe inyuma uretse perezida Félix Tshisekedi na Ndayishimiye w’u Burundi.
Uyu mutwe kandi wasabye Abanye-kongo kwifatanya nawo mu bikorwa bigamije kubohora iki gihugu gikomeje kuyogozwa n’ibikorwa bibi by’ubutegetsi buriho muri RDC bufatanyije n’ubw’u Burundi.
Wasoje ushimira abasirikare bateye umugongo FARDC n’abarwanyi b’imitwe yitwaje intwaro irimo Maï-Maï na Wazalendo, bakajya guhuza imbaraga n’uyu mutwe ugamije kurandura ibi bibazo, unahamagarira n’abandi kuyoboka iyi nzira.