• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Saturday, September 6, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Ibya Tshisekedi na Ndayishimiye byo kurimbura Abatutsi byashyizwe ku karubanda.

minebwenews by minebwenews
January 23, 2025
in Regional Politics
0
Ibya Tshisekedi na Ndayishimiye byo kurimbura Abatutsi byashyizwe ku karubanda.
117
SHARES
2.9k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Ibya Tshisekedi na Ndayishimiye byo kurimbura Abatutsi byashyizwe ku karubanda.

You might also like

U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya

Mu Burundi isubira nyuma ry’ubukungu bwaho riravuza ubuhuha

Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n’iz’u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo

Umutwe wa M23 watangaje icyagenzaga perezida Félix Tshisekedi i Bujumbura mu Burundi, ni byo yaganiriye na mugenzi we Evariste Ndayishimiye wamwakiranye ibyishimo, uvuga ko ubutegetsi bw’aba bayobozi bombi(Kinshasa na Gitega) bugambiriye kurimbura ubwoko bw’Abatutsi mu Burasirazuba bwa RDC.

Ni bikubiye mu itangazo uyu mutwe wa M23 waraye ushyize hanze mu ijoro ryaraye rikeye rishyira kuri uyu wa kane tariki ya 23/01/2025, rivuga ko mu gushyira mu bikorwa uyu mugambi wa perezida Tshisekedi na Ndayishimiye, ubutegetsi bwabo bwihuje mu bikorwa bya gisirikare bigizwe na FARDC, igisirikare cy’u Burundi, umutwe wa Wazalendo, abacanshuro ndetse na FDLR.

Iri tangazo rigira riti: “Iri huriro rikomeje kugira uruhare mu bikorwa by’ubwicanyi bihitana inzirakarengane z’abasivile bazizwa uko baremwe n’uko basa nk’ubwoko bw’Abatutsi b’Abanye-kongo, kwangiza imitungo yabo mu ntara ya Kivu Yaruguru na Kivu y’Amajy’epfo. Ibi bikorwa by’ubwicanyi bigikomeje, binaherekezwa n’ibikorwa by’ubunyamanswa byo kurya abantu.”

Ni itangazo rikomeza rigira riti: “Ibi bikorwa byose bibi, bishimangira imiyoborere mibi kandi y’igitugu byamunze ubutegetsi bwa perezida Félix Tshisekedi, bumaze imyaka itandatu buyobora igihugu, bukaba budashobora gufata mu nshingano ibibazo byugarije umuryango mugari wacu.”

Iri tangazo rya M23 riteweho umukono n’umuvugizi w’uyu mutwe mu bya politiki, Lawrence Kanyuka, rivuga kandi ko “ingabo za SADC SAMIDRC) n’izumuryango w’Abibumbye (MONUSCO) ko zitabashije kwitandukanya n’ibi bikorwa.”

Bityo uyu mutwe uvuga ko ufite uburenganzira bwo kwirwanaho igihe cyose washotowe. Nanone kandi ugasaba buri wese kwitandukanya n’uku kwihuza kugamije umugambi mubi.

M23 yavuze ko yiteguye kurinda no kurwana ku baturage b’abasivile bari mu bice ugenzura, ubwira Abanye-kongo bose by’umwihariko abagizweho ingaruka n’ibi bikorwa, ko nta bandi babyihishe inyuma uretse perezida Félix Tshisekedi na Ndayishimiye w’u Burundi.

Uyu mutwe kandi wasabye Abanye-kongo kwifatanya nawo mu bikorwa bigamije kubohora iki gihugu gikomeje kuyogozwa n’ibikorwa bibi by’ubutegetsi buriho muri RDC bufatanyije n’ubw’u Burundi.

Wasoje ushimira abasirikare bateye umugongo FARDC n’abarwanyi b’imitwe yitwaje intwaro irimo Maï-Maï na Wazalendo, bakajya guhuza imbaraga n’uyu mutwe ugamije kurandura ibi bibazo, unahamagarira n’abandi kuyoboka iyi nzira.

Tags: AbatutsiBurundiNdayishimiyeRdcTshisekediumugambi
Share47Tweet29Send
minebwenews

minebwenews

Recommended For You

U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya

by Bahanda Bruce
September 4, 2025
0
U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya

U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya Intumwa z'u Rwanda n'iza Repubulika ya demokarasi ya Congo zahuriye i Washington DC muri Leta Zunze ubumwe...

Read moreDetails

Mu Burundi isubira nyuma ry’ubukungu bwaho riravuza ubuhuha

by Bahanda Bruce
September 4, 2025
0
Mu Burundi isubira nyuma ry’ubukungu bwaho riravuza ubuhuha

Mu Burundi isubira nyuma ry'ubukungu bwaho riravuza ubuhuha Ubukungu bw'igihugu cy'u Burundi ku ngoma ya perezida Evariste Ndayishimiye bugenda burushaho kujya ahabi, kubera ibura ry'ibikomoka kuri peteroli, ugakubitiraho...

Read moreDetails

Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n’iz’u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo

by minebwenews
September 2, 2025
0
Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n’iz’u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo

Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n'iz'u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo Umuhuza bikorwa w'ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23/MRDP-Twirwaneho rirwanya...

Read moreDetails

U Rwanda rwashyizwe ku mwanya ushimishije mu bihugu bya Afrika bifite imiyoborere myiza.

by minebwenews
September 1, 2025
0
U Rwanda rwashyizwe ku mwanya ushimishije mu bihugu bya Afrika bifite imiyoborere myiza.

U Rwanda rwashyizwe ku mwanya ushimishije mu bihugu bya Afrika bifite imiyoborere myiza. U Rwanda ruyobowe na perezida Paul Kagame, rwashyizwe ku mwanya wa kabiri mu bihugu bya...

Read moreDetails

Perezida wa MRDP-Twirwaneho, Kaniki, yavuze uburyo ari mu bashyinze AFC ndetse n’uburyo bagiye kuvugutira umuti Ingabo z’u Burundi zica Abanyamulenge.

by minebwenews
August 30, 2025
0
Perezida wa MRDP-Twirwaneho, Kaniki, yavuze uburyo ari mu bashyinze AFC ndetse n’uburyo bagiye kuvugutira umuti Ingabo z’u Burundi zica Abanyamulenge.

Perezida wa MRDP-Twirwaneho, Kaniki, yavuze uburyo ari mu bashyinze AFC ndetse n'uburyo bagiye kuvugutira umuti Ingabo z'u Burundi zica Abanyamulenge. Freddy Kaniki Umuyobozi wungirije w'ihuriro rya Allience Fleuve...

Read moreDetails
Next Post
M23 nyuma yogufata umujyi wa Minova yafashe utundi duce twingenzi muri Kivu y’Epfo.

Uko byifashe ku mirongo y'urugamba hagati ya M23 na FARDC.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rugezi Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?