• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Friday, October 30, 2026
  • Login
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Conflict & Security

Ibyabaye ku ngabo z’u Burundi na FARDC mu gitero zagabye mu Rurambo ni agahomeramunwa.

minebwenews by minebwenews
July 18, 2025
in Conflict & Security
0
FARDC n’ingabo z’u Burundi zagabye ibitero mu Banyamulenge.
99
SHARES
2.5k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Ibyabaye ku ngabo z’u Burundi na FARDC mu gitero zagabye mu Rurambo ni agahomeramunwa.

Ihuriro ry’ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo, mu gitero zagabye ku Banyamulenge mu Rurambo muri teritware ya Uvira mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, Twirwaneho yazigikubitiyemo inshuro zikwira imishwaro.

Iki gitero, FARDC, ingabo z’u Burundi, FDLR na Wazalendo zagitangije ku gicamunsi cyo ku wa kane, zirakomeza no mu gitondo cyo ku wa gatanu tariki ya 18/07/2025.

Ni igitero amakuru avuga ko cyagabwe mu muhana wo mu Rwikubo no ku w’Inkware.
Ariko ziza kugikubitirwamo inshuro kuko kugeza n’ubu ziracyahota ibisambu zigerageza kwihisha-hisha.

Ubuhamya twahawe kuri Minembwe Capital News bugira buti: “N’ubu za ngabo zo mu ihuriro ry’ingabo za Congo zagabye ibitero ku Banyamulenge mu Rurambo, zikaza kuraswa na Twirwaneho, ziracyarimo zihota mu bihuru, zatawanyitse nabi. Ziri gushaka aho zihisha.”

Ubu buhamya bunagaragaza ko iki gitero cyari kiyobowe na Colonel Justin wo mu ngabo za FARDC, uwo bamwe mu basirikare bagenzi be bahamya ko yahoze mu mutwe wa FDLR washyinzwe n’abasize bakoze jenocide yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, akaba azayiyita Umunye-Congo.

Ati: “Col.Justin wari uyoboye igitero cyagabwe mu Rurambo, ariyoberanya ariko ni Umuhutu wahoze mu nterahamwe. Ni Umunyarwanda nubwo yiyita Umunye-Congo.”

Ku wa gatanu, igihe c’isaha ya saa tanu zija gushyira mu isaha ya saa sita z’amanywa, ni bwo kiriya gitero cyasubijwe inyuma, nyuma y’aho habaye imirwano ikomeye hagati y’uru ruhande rwa Leta, n’uruhande rwa Twirwaneho rurwana ku baturage.

Kuva iki gitero kigabwa ku wa kane, amakuru yavugaga ko cyaturutse mu Rudefu na Masango.

Kimwecyo, ntiharamenyekana umubare wabakiguyemo, ariko amakuru akomeza avuga ko uru ruhande rwa Leta rwagitakarijemo benshi, ndetse kandi rucyamburwamo n’imbunda ya Twelve, Mashin Gun n’izindi nto zibarirwa mu mirongo.

Hagataho, nyuma y’imirwano Twirwaneho iragenzura uduce twose twari twagabwemo ibitero, ubundi kandi umutekano wongeye kutugarukamo nk’uko byari bisanzwe.

Tags: Ingabo z'u BurundiMu bihuruRurambo

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?