Ibyabaye ku za Tshisekedi mu Rugezi byatumye zihagarika gukora ibitero.
Mu bisambu byo mu Rugezi ahari hagize iminsi habera imirwano hagati y’Ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta n’umutwe wa Twirwaneho kubufatanye n’uwa M23, byasanzwemo imaiti nyinshi z’abasirikare bo muri uru ruhande rwa Leta ya Congo bigaragara ko zishwe muri ibyo bitero zagabaga kuri iyi mitwe yombi, bigakekwa ko ari yo mpamvu zitakigaba ibitero zakoraga umunsi ku wundi.
Ni muri iyi minsi ibiri imirambo y’abasirikare yasanzwe mu bihuru byo mu Rugezi, aho yatoraguwe n’abagore bari bahinze.
Ubuhamya Minembwe Capital News yahawe bugira buti: “Bari abagore benshi bagiye mu murima guhinga, ni bwo basanze intumbi nyinshi z’abasirikare ba Leta y’i Kinshasa aho bari bahingiye.”
Yongeye ati: “Bigiye imbere babona imaiti zirindwi, bakikije umurima naho babona izindi icumi na zitatu. Baje kubona izindi batashye. Si bintu biteye ubwoba.”
Usibye kuba barabonye abasirikare ba Leta bapfuye, banatoraguye n’imbunda zirimo n’iziremereye, kuko harimo iya Mashin Gun, Gatimba n’amasasu menshi.
Ati: “Batoye n’ibikoresho bya gisirikare, birimo imbunda ya Mashin Gun, Gatimba n’amasasu menshi.”
Rugezi iherereye mu majy’Epfo ashyira uburengerazuba bwa komine ya Minembwe, ni igice umutwe wa Twirwaneho n’uwa M23 byabohoje mu mezi abiri ashize.
Ibitero ihuriro ry’Ingabo za Congo ziheruka kukigabamo za bikoze hagati muri kiriya cyumweru gishize.
Iyi Rugezi, ahanini iri huriro ry’Ingabo zirwanirira Leta ya Congo zayigabyemo ibitero mu cyumweru cyo hirya, mu ntangiriro no mu mpera zacyo. Uko bakoraga ibyo bitero iyi mitwe yombi yabisubizaga inyuma.
Nyamara, kuva ku wa gatanu w’iki cyumweru gishize, nta kindi gitero uruhande rwa Leta rwari rwagaba mu Rugezi, bigakekwa ko rwabibabarijwemo cyane, ari na yo mpamvu rwahagaritse ibi bitero, nk’uko rwabikoraga umunsi ku wundi mbere y’ubu.
Kimwecyo, hari andi makuru yatangiye kuvugwa ku wa gatanu w’icyumweru gishize, ko ingabo z’u Burundi zamanutse mu Cyohagati ziturutse i Ndondo ya Bijombo, ndetse aya makuru yanavuga ko hari n’izindi zambutse ziva i Bujumbura zikomerezaho zigana muri icyo gice cy’i Ndondo ya Bijombo mbere yo gukomereza mu Cyohagati.
Kwerekeza kw’izi ngabo mu Cyohagati ni mu rwego rwo kugira ngo batangize ibitero mu Mikenke ahari ibirindiro bya Twirwaneho na M23.
Ibyo bibaye kandi mu gihe byavuzwe ko umutwe wa M23 wohereje abarwanyi bawo benshi mu misozi ya Uvira, nubwo umubare wabo ukigoye kumenya.
Hagataho, Wazalendo, FARDC, FDLR n’ingabo z’u Burundi bari guhunga berekeza mu cya Mirimba, abanyuma amakuru akavuga ko bahagarariye i Gasiro mu gihe abarimo abana n’abagore bo bambutse umugezi munini wa Butungi bagana i Mirimba.