Ibyago bikomeye ngo byaba bitegerejwe kwibasira igihugu cya Ukraine.
Ni byatangajwe na komiseri w’u Burayi ushinzwe iby’ingufu, Kadri Simson, aho yavuze ko igihugu cya Ukraine kigiye guhura n’ikibazo cy’imbeho idasanzwe nyuma y’ibitero bikaze by’ingabo z’u Burusiya biri kugabwa ku bigo bitanga amashanyarazi, n’ibindi.
Muri iki kiganiro, bwana Kadri yahaye igitangaza makuru cya Financial Times, yagize ati: “Biteganijwe ko nyuma y’ibitero by’ingabo z’u Burusiya ku bigo by’ingufu z’igihugu cya Ukraine, hateganijwe ko iki igihugu kizahura n’imbeho itoroshye kuva ibikorwa bya gisirikare bidasanzwe byatangira.”
Ni mu gihe ingabo z’u Burusiya zikomeje kuja imbere zihereye mu Burasirazuba bwa Ukraine.
Mu mpera z’i Cyumweru dusoje, u Burusiya bwavuze ko ingabo zabwo zafashe umujyi wa Serhiivka.
Ibi byanatumye izi ngabo z’u Burusiya zirushaho kwegera umujyi wa Pokrvsk, ihuriro ry’ingenzi cyane ry’ibikoresho riri ku muhanda munini unyuzwamo ibikoresho by’ingabo za Ukraine mu rugamba rwo mu Burasirazuba.
Kimweho kandi Ingabo za Ukraine nazo zikomeje gutera intambwe zinjira mu gihugu imbere mu gihugu cy’u Burusiya aho ziherereye mu Burengerazuba bw’iki gihugu.
Gusa, ntacyo perezida Vladimir Putin aratangaza kuva igisirikare cya Ukraine giteye iki gihugu cye, usibye ko aherutse kuvuga ko ari kurwana na NATO. Ku munsi w’ejo hashize uyu mukuru w’igihugu cy’u Burusiya yakoresheje inama y’abayobozi bakuru b’ingabo z’igihugu cye, ariko ntacyo kiratangazwa ku cyo yaba yaravuze ku ngabo za Ukraine zateye iki gihugu.
Ariko amakuru avuga ko ingabo z’u Burusiya ko zikomeje kongera ibitero muri Ukraine kandi ahanini zibigaba ku bigo by’ingufu.
Ndetse kandi igihugu cya Beyelorusiya kizwhiho kuba inshuti yakataraboneka n’u Burusiya, cyoherereje ingabo nyinshi ku mupaka wa Ukraine aho abasirikare ba Ukraine baciye binjira m’u Burusiya kandi u Burusiya bukaba bumaze iminsi bwimura abaturage babwo muri kariya karere kegereye ahari kubera imirwano.
Ibyo bikaba bivuzwe mu gihe kandi Ukraine ikomeje kwinubira ko umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi uri kwanga kongera ibicuruzwa bitumizwa mu mahanga biza muri Ukraine.
MCN.