Ingabo z’u Burundi zavaga mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, zaraye ziguye muri Ambush y’ingabo za M23, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
N’ibyaraye bibaye mu masaha yo ku mugoroba wo ku Cyumweru, tariki ya 28/01/2024, aho abasirikare benshi bo mu ngabo z’u Burundi baguye muri Ambush, aba barirwa muri 27 bahasize ubuzima, abandi benshi bafatwa amatekwa, nk’uko umwe mu barwanyi ba M23 ya byemereye MCN.
Bya vuzwe ko bariya basirikare b’u Burundi bavaga Minova, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, bagana i Sake, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, aho bari batabaye(Masada), ihuriro ry’Ingabo zirwana k’uruhande rwa leta ya Kinshasa, ku rwanya M23.
Ninyuma y’uko ku munsi w’ejo hashize, hari hatanzwe andi makuru ko u Burundi bwapfushije abasirikare mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru bakabakaba 472, hakomereka abandi barenga 131, abandi bafatwa mpiri. Aba baguye mu mirwano yo kw’itariki ya 25 na 27 z’uku kwezi kwa Mbere, umwaka w’ 2024, mu ntambara yari yabereye k’u musozi wa Muremure no mu nkengero za Mweso, mu bice bya Ishasha.
Gusa hakaba harandi makuru yatanzwe n’ibinyamakuru by’u Burundi avuga ko hoba harapfuye abasirikare bose bagize Batoyo ya Karindwi, yo mu ngabo za TAFOC, nabo bari baheruka kuva mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo. Batayo y’ingabo z’u Burundi igizwe n’abasirikare 650.
Agace neza bivugwa ko ziriya ngabo z’u Burundi zavaga mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, mu bice byo muri Komine ya Minembwe, zikaza kugwa muri Ambush, mugihe bari bamaze kurenga Minova, gaherereye mu misozi ya Muremure, muri teritware ya Masisi.
Bruce Bahanda.