Ibyaha Donald Trump yashinjwaga, hamenyekanye ikigiye kubikorwaho.
Umushinja cyaha wihariye wari warashyizweho ngo agenze ibyaha bishinjwa Donald Trump watorewe kuyobora Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, ari mu biganiro n’urwego rushinzwe ubutabera muri Amerika, mu rwego rwo kugira ngo higwe uko bohagarika dosiye y’ibyaha bwana Donald Trump yashinjwaga.
Uyu mushinjacyaha yitwa Jack Simith, ibyaha ashaka ko bihagarikwa ni ibishobora ku mufungisha birimo icyo kubangamira amatora yo mu kwezi kwa Cumi n’umwe mu 2020 ndetse no gufata nabi inyandiko zirimo amabanga y’igihugu.
Bwana Donald Trump yatangiye kubishinjwa ubwo Jack Simith yashyirwagaho na Leta ya Joe Biden urimo yitegura kuva muri White House.
Byanatangajwe ko amakuru ahari ari ay’uko ayo madosiye ashobora guhagarikwa kubera ko bihabanye n’itegeko nshinga rya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika kuburanisha perezida uri ku butegetsi.
Ikindi n’uko bigoye kuburanisha perezida uriho bikaba byanagabanya ububasha bwe mu gufata ibyemezo, kandi itegeko nshinga rimuha ubudahangarwa.
Byari bisanzwe biteganijwe ko Trump namara kujya ku butegetsi tariki ya 20/01/2025 azahita asaba urwego rushinzwe ubutabera rugahagarika iyo dosiye.
Trump n’abamushigikiye bagiye bumvikana bavuga ko gukurikiranwa mu nkiko kwe, byihishwe inyuma n’abatarashakaga ko yongera kwiyamamariza kuyobora iki gihugu cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, ariko igitangaje birangiye yongeye gutorerwa kuba umukuru w’iki gihugu cy’igihangange.
Afashe mukirindi, ninde wafata mubugi kubushake 😂😂
Trump afashe ikirindi, ninde wafata ubugi kubushake 😂😂😂
In our study we used a specific agonist to activate ERОІ expression, DPN priligy for pe