Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Uncategorized

Ibyaha Leta ya Kinshasa iri gukora byo mu ntambara byashyizwe ku karubanda.

Bruce Bahanda by Bruce Bahanda
January 15, 2025
in Uncategorized
0
Tshisekedi n’ingabo ze biyemeje gukora amateka, mu rugamba barimo na M23.
104
SHARES
2.6k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Ibyaha Leta ya Kinshasa iri gukora byo mu ntambara byashyizwe ku karubanda.

You might also like

Uwari uhetse kwica abatabazi bari i Mulenge yatawe muri yombi

Iby’impinduka zigiye kuba ku rubuga rwa Whatsapp rusanzwe rukoreshwa na benshi.

Banyamulenge Unite in Mbarara to Honor Mulenge Hero Rukunda Makanika

Umutwe wa M23 washyize hanze ibirego bishinja ihuriro ry’Ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo, aho wagaragaje ko ry’ica abasivile no gusenya ibikorwa remezo birimo amashuli n’insegero; byose bigize ibyaha byo mu ntambara.

Binyuze mu muvugizi wa M23 mu rwego rwa politiki, Lawrence Kanyuka, yatangaje ko ibi byabereye mu bitero by’indege ihuriro ry’Ingabo za RDC ryagabye mu bice bituwe cyane byo muri grupema ya Kibumba muri teritware ya Nyiragongo, avuga ko byahawe izina rya ‘Caterpillar 2.’

Yagize ati: “Tariki ya 12/01/2025, ihuriro ry’Ingabo za Congo ryagabye ibitero by’indege z’intambara na kajugujugu mu bice byo muri Grupema ya Kibumba. Hasenywe ingo n’imitungo y’abaturage. Hapfuye abantu bakuru barindwi. Abasivile umunani barakomeretse bikomeye.”

Umuvugizi wa M23 kandi yasobanuye ko ingabo za FARDC n’abambari bayo bangije umuyoboro w’umuriro w’amashanyarazi usanzwe wifashishwa n’abatuye mu mujyi wa Goma, bishyira ubuzima bw’abaturage mu kaga.

Umukuru w’umutwe wa M23, Berterand Bisimwa, yatangaje ko inzirakarengane ziri gupfira mu mazu, mu bigo by’amashuri no mu nsengero kandi ko insengero n’amashuri biri gusenywa n’ibitero ndetse n’iri huriro rigizwe n’ingabo za FARDC, FDLR, ingabo z’u Burundi, Wazalendo n’abacanshuro.

Perezida Bisimwa yagize ati: “Kwerekana imbaraga bikwiye kugaragarizwa ku rugamba, aho kuba kunzira karengane zidafite imbunda. Ni ngombwa kwibutsa Leta ya Congo ko nta mpamvu n’imwe yasobanura ibi bikorwa byibasira abaturage.”

Itegeko mpuzamahanga rigenga intambara ribuza impande zihanganye kugaba ibitero ku basivile badafite imbunda. Iyo hagize ubirengaho, akurikiranwa n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha, ICC, ruherereye i La Haye mu Buholandi.

Perezida Bisimwa yateguje kandi umukuru w’igihugu cya RDC, Félix Tshisekedi n’ihuriro ry’Ingabo za RDC kwitegura kuzabazwa ibi byaha bakomeje gukorera abasivile bo mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Ku ruhande rwa M23, umuvugizi wayo, yatangaje ko izakomeza kurinda abaturage n’ibice igenzura. Anasaba kandi abaturage kudaha agaciro ibinyoma bikomeje gukwirakwizwa na Leta ya Kinshasa.

Tags: FardcIbyaha byo mu ntambara
Share42Tweet26Send
Bruce Bahanda

Bruce Bahanda

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Recommended For You

Uwari uhetse kwica abatabazi bari i Mulenge yatawe muri yombi

by Bruce Bahanda
May 29, 2025
1
Amakuru avugwa ku bitero FARDC iri gutegura kugaba i Mulenge.

Uwari uhetse kwica abatabazi bari i Mulenge yatawe muri yombi. Hafashwe umukobwa wari ufite misiyo yo kwica abayobozi bo muri Twirwaneho mu misozi miremire y'i Mulenge muri Kivu...

Read moreDetails

Iby’impinduka zigiye kuba ku rubuga rwa Whatsapp rusanzwe rukoreshwa na benshi.

by Bruce Bahanda
April 28, 2025
0
Iby’impinduka zigiye kuba ku rubuga rwa Whatsapp rusanzwe rukoreshwa na benshi.

Iby'impinduka zigiye kuba ku rubuga rwa Whatsapp rusanzwe rukoreshwa na benshi. Urubuga rwa Whatsapp rwamamaye ku isi cyane, ahanini mu gufasha abantu kuganira, rugiye gushyiraho uburyo bwo kurinda...

Read moreDetails

Banyamulenge Unite in Mbarara to Honor Mulenge Hero Rukunda Makanika

by Bruce Bahanda
April 12, 2025
0
Banyamulenge Unite in Mbarara to Honor Mulenge Hero Rukunda Makanika

Banyamulenge living in Mbarara, Uganda, are honoring the hero of Mulenge, General Rukunda Michel, widely known as Makanika. In this regard, they are organizing a football match, and...

Read moreDetails

The Kinshasa Government has once again shown AFC/M23 severe Obstacles in Negotiations

by Bruce Bahanda
April 11, 2025
0

The government of the Democratic Republic of the Congo has requested the authorities in Doha, Qatar, to ask AFC/M23 to withdraw its fighters from all areas it has...

Read moreDetails

What you should know about what is being said in Kisangani.

by minebwenews
April 2, 2025
0
What you should know about what is being said in Kisangani.

The city of Kisangani in the province of Tshopo, which is the third largest in Congo after Kinshasa, the capital city of DRC Congo, and Lubumbashi in the...

Read moreDetails
Next Post
Perezida wa Angola yagize ibyo asezeranya ku ntambara ibera mu Burasirazuba bwa RDC; menya n’uko byifashe ku mirongo y’urugamba.

Muri Lubero imirwano ikaze yongeye kubura.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • History
  • Regional Politics
  • Religion
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge Abaturage Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Evariste Ndayishimiye Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Israel Ituri Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?