Ibyemezo bikomeje gufatwa na Trump uheruka gutsinda amatora muri Amerika byateje impaka.
Donald Trump mu gihe akomeje gushyiraho abayobozi bazamufasha kuyobora Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, byateje impaka zikomeye kubera abo yashyizeho barimo nk’uwo yagize minisitiri w’ingabo, usanzwe ari umusivili wanabaye umunyamakuru.
Ishyaka ry’Abarepubulikani ariryo Trump avamo, ryegukanye imyamya myinshi mu mitwe yombi y’inteko ishinga mategeko ya Leta Zunze Ubumwe ritsinze iry’Abademokorate, bivuze ko Trump n’ishyaka rye, bazaba bafite ububasha bwose mu kuyobora iki gihugu.
Donald Trump, ubwo yiyamamazaga, yaseseranyije Abanyamerika ko azayobora igihugu mu cyemezo gitundukanye cyane, n’icyo Joe Biden yabaganishagamo, ndetse kuri ubu afite ubushobozi bwo gushyira mu bikorwa ibitekerezo bye, kuko azaba ashyigikiwe n’ishyaka rye rifite ubwiganze mu nteko ishinga mategeko.
Nyuma yo kwakirwa na Joe Biden muri White House nk’ikimenyetso cyo guhererekanya ububasha, ubu Trump ari gushyira abayobozi bazamufasha kuyobora iki gihugu, ariko bakazabanza kwemezwa na Sena.
Mu bo aheruka gushyiraho harimo na Pete Hegseth yagize minisitiri w’ingabo. Pete Hegseth yabaye umunyamakuru kuri Fox News, ndetse yakunze kugaragaza ibitekerezo bihabanye n’ibyabenshi ku miterere y’igisikare cya Amerika, aho yavugaga ko abagore batagomba kujya mu nshingano z’urugamba.
Gushyirwa kuri uyu mwanya, byatumye Abanyamerika bacika intege kuko bitari bisanzwe ko umusivili ayobora urwego nkuru rwa gisirikare.
Ntibyagakwiye kuko, ku mwanya w’intumwa nkuru ya Leta, Trump yagenye Matt Gaetz, na we wakuruye impaka zitari nke, kuko yigeze gukorwaho iperereza ku byaha birebana n’icuruzwa ry’abana rishyingiye ku mibonano mpuzabitsina, ariko ntiyigeze agezwa mu butabera, icyakora ngo ni umuntu wa hafi na Trump, kuko yari mu b’imbere basabye ko haburizwamo ibyavuye mu matora ya 2020, yarangiye Trump atsinzwe na Joe Biden.
Kugeza ubu amahitamo ya perezida watowe, mu gushyiraho abazamufasha kuyobora, akomeje kutavugwaho rumwe na benshi mu Banyamerika biganjemo abo mu ishyaka ry’Abademokarate, bavuga ko guhera mu kwezi kwa mbere umwaka utaha wa 2025, Amerika izafata icyerekerekezo gishya, ndetse ko amahitamo ya Trump yerekana icyerekerekezo igihugu cyabo kigiye kujyamo.