Ibyemezo Bikomeye by’Urubyiruko byafatiwe i Bukavu mu gihe hari n’Intambwe Nshya mu Mubano wa RDC n’u Rwanda
Abarenga ijana bo mu rubyiruko, bagizwe n’abanyeshuri, abagize komite z’urubyiruko ku nzego z’ibanze n’abandi batandukanye, baturutse mu mijyi ya Goma na Bukavu, bahuriye mu nama yabereye i Bukavu mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, kuva tariki ya 14 kugeza ku ya 15/03/2026. Iyi nama yari igamije kongera gushyira urubyiruko ku mwanya ukomeye nk’umukinnyi w’ingenzi mu kubaka amahoro n’iterambere mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Ibi biganiro byateguwe na Festival Social du Kivu, bikaba byari bifite insanganyamatsiko igira iti: “Urubyiruko rwa Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo nk’umusemburo w’amahoro, ukwihangana (résilience) n’imiyoborere ishingiye ku bwitabire bwa bose.” Abayitabiriye baganiriye byimbitse ku nzira zitandukanye z’amahoro zatangiye gushyirwa mu bikorwa, hagamijwe kugarura ituze mu burasirazuba bwa RDC bumaze igihe bwugarijwe n’intambara n’umutekano muke.
Nyuma y’iminsi ibiri y’ibiganiro, abitabiriye iyi nama basohoye itangazo mu mpera zakiriya cyumweru gishize rikubiyemo ibyifuzo by’ingenzi bigenewe ubuyobozi bwa Leta ya RDC ndetse n’abahagarariye umutwe wa M23 uri mu burasirazuba bw’iki gihugu. Basabye impande zombi:
Gushyira imbere ibiganiro by’ukuri, birimo bose, bigamije kurangiza amakimbirane amaze imyaka myinshi;
Kurwanya ivangura n’itotezwa rishingiye ku moko cyangwa ku bindi byatanya abaturage;
Guteza imbere ubumwe n’imibanire myiza hagati y’amoko n’imiryango itandukanye;
Kwinjiza urubyiruko mu buryo bufatika mu biganiro by’amahoro no mu ifatwa ry’ibyemezo.
Nanone, imiryango yo ku rwego rw’akarere, iya Afurika n’iyo ku rwego mpuzamahanga yasabwe gutanga ubufasha buboneye kandi butabogamye, kugira ngo ibikorwa by’amahoro bitange umusaruro urambye kandi ufatika.
Ubutumwa ku rubyiruko: kwirinda amacakubiri no kuba imbarutso y’impinduka
Abitabiriye iyi nama bashimiye Festival Social du Kivu ku kuba yarabahuje, banasaba urubyiruko bagenzi babo:
Kutagwa mu mitego y’amagambo asenya ubumwe n’ashishikariza ivangura;
Kwirinda ibikorwa bya politiki bibacamo ibice cyangwa bibakoresha amakosa;
Gukomeza kuba abafatanyabikorwa mu kubaka amahoro, icyizere n’iterambere.
Biyemeje gukomeza ibikorwa bifasha abaturage kubana mu mahoro, kwimakaza umuco wo kwihanganirana no kwakirana mu bwubahane, bashingiye ku ihame rivuga ko nta muntu uhitamo aho avuka.
Icyerekezo cy’urubyiruko rwa Kivu ku rwego mpuzamahanga
Umuyobozi Mukuru wa Festival Social du Kivu, Blaise Rugusha, yibukije urubyiruko ko nubwo akarere ka Kivu kenshi kavugwa mu nkuru z’intambara n’ibibazo, gafite n’andi masura meza:
“Kivu si intambara gusa; ni n’urubyiruko rufite impano, rufite ibitekerezo bishya kandi rufite ubutwari.”
Yagaragaje ko ari yo mpamvu hashyizweho uru rubuga (Festival Social du Kivu), kugira ngo rufashe urubyiruko kungurana ibitekerezo, kwiga no gushakira hamwe ibisubizo by’ibibazo byugarije akarere.
Iyi nama y’urubyiruko yabaye mu gihe hari indi ntambwe y’ingenzi imaze guterwa ku rwego mpuzamahanga. Nyuma y’igihe kirekire cy’umubano mubi n’ukutizerana hagati ya RDC n’u Rwanda, ibi bihugu byombi byagiranye ibiganiro byabereye i Washington, D.C., tariki ya 17 na 18/03/2026, biyobowe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ibi biganiro byasize impande zombi zemeye gushyira mu bikorwa ingamba zifatika zigamije kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’amahoro, mu rwego rwo kugabanya ubushyamirane no kubaka icyizere hagati y’ibihugu byombi.
Umuryango Mpuzamahanga w’Akarere k’Ibiyaga Bigari (CIRGL), kuri ubu uyobowe na RDC, washyigikiye ibyavuye muri ibi biganiro, uvuga ko ari intambwe ikomeye iganisha ku kugabanya amakimbirane no kubahiriza ubusugire n’ubwigenge bwa buri gihugu.
Ibikorwa by’urubyiruko rwa Kivu, bifatanyije n’intambwe ziri guterwa ku rwego rwa dipolomasi, bitanga icyizere cy’uko amahoro ashobora kugaruka mu burasirazuba bwa RDC. Nubwo urugendo rukiri rurerure, uruhare rw’urubyiruko rugaragara nk’inkingi ya mwamba mu guhindura amateka y’akarere kagiye kagorwa n’intambara zimaze imyaka myinshi.
Ibi byose bigaragaza ko amahoro arambye atazava gusa mu masezerano ya politiki, ahubwo azashingira no ku bushake n’imbaraga z’abaturage, cyane cyane urubyiruko, nk’abafite ejo hazaza h’akarere mu biganza byabo.







