Iby’ibitero Wazalendo bagabye ku birindiro bya AFC/M23
Ihuriro ry’abarwanyi ba Wazalendo rifatanya n’Ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo kurwanya umutwe wa AFC/M23, ryagabye ibitero bikaze ku birindiro by’uyu mutwe mu gace gaherereye muri teritware ya Walikale mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, uyu mutwe ubisubiza inyuma.
Ibi bitero iri huriro rya Wazalendo ryabikoze ku munsi wo ku wa gatandatu no ku cyumweru tariki ya 14/09/2025.
Amakuru avuga ko ibyo bitero byagabwe mu duce two muri grupema ya Lubereke, muri teritware ya Walikale.
Nk’uko aya makuru abisobanura n’uko nk’umunsi wose wo ku wa gatandatu waranzwe n’imirwano gusa.
Agace kibasiwe cyane karimo ibirindiro bya AFC/M23 ni aka Bueni. Aka gace kari ku mupaka uhuza grupema za Lubereke na Waloa Yangu.
Amakuru akomeza avuga muri utwo duce twumvikanyemo intwaro ziremereye n’izoroheje, aho zakoreshejwe n’impande zombi.
Iyi mirwano yongeye kuremera mu rukerera rwo ku cyumweru, ariko AFC/M23 yongera abasirikare bayo maze uruhande bahanganye rukwira imishwaro.
Kugeza ubu AFC/M23 iracyagenzura utwo duce ndetse n’inkengero zatwo.