Iby’ibizamini bigiye gukorerwa mu Minembwe.
Mu Minembwe igice kigenzurwa n’umutwe wa Twirwaneho n’uwa M23, Leta y’i Kinshasa yemeye ko gikorerwamo ibizamini bizwi nka dissertation bikorwa n’abanyeshuri bo mu mwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye.
Aha’rejo ku wa gatandatu tariki ya 31/05/2025, ni bwo uwazanye ibi bizamini yageze muri Minembwe aturutse i Uvira ahimuriwe ibiro bikuru by’intara ya Kivu y’Amajyepfo ku rwego rw’i gihugu.
Umutangabuhamya yagize ati: “Ibizamini bizwi nka dissertation uwabizanye yageze hano mu Minembwe igihe c’isaha ya saa saba z’amanywa kuri uyu wa gatandatu.”
Nk’uko amakuru abivuga uwazanye ibi bizamini yinutse i Uvira azamuka umuhanda wa Uvira -Baraka na Fizi, akomeza iya maguru anyuze kwa Mulima na Mukoko niko kwinjira muri Minembwe centre.
Ibi bizamini bizakorerwa ku ishuri rya Ugeafi rizwi nka Cosim(Complexe scolaire isoko de Minembwe). Ni ishuri ry’ubatse hafi n’inkombe y’umugezi wa Minembwe ku Runundu mu gice cyerekeza i Lundu no mu Bidegu kwa chef Rufayeri.
Biteganyijwe ko ibi bizamini bizatangira gukorwa ku munsi w’ejo ku wa mbere tariki ya 02/06/2025, aho bizitabirwa n’abanyeshuri bazaturuka mu bigo bitandukanye biri aha mu Minembwe no mu Mikenke.
Hagataho, mu Bibogobogo ni ho abanyeshuri byanze ko bakora ibi bizamini ku mpamvu z’umutekano wabo.
Bibogobogo ni agace gaherereye mu ntera ibarirwa mu birometero nka 73 uvuye muri Minembwe centre. Byari bizwi ko aba banyeshuri bo muri aka gace bakorera ibizamini i Baraka kuko bari hafi yayo, ariko Wazalendo bahagenzura banze ko bazabyitabira ngo kubera ko ari Abanyamulenge.
Mu gihe ibizamini bisigaje umunsi umwe bigakorwa mu gihugu hose, ntacyo ingabo za FARDC n’iz’u Burundi zigenzura iki gice cya Bibogobogo zirabivugaho. Igitangaje iki kibazo ubuyobozi bw’ibanze bw’amashuri ya Bibogobogo bwa kibagejejeho.