Iby’igitero bivugwa ko gishobora kugabwa mu Minembwe ejo ku wa 6.
Amakuru ava mu Minembwe ahazwi nk’umurwa mukuru w’i Mulenge mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, avuga ko i Lulenge muri teritware ya Fizi hinutse igitero cy’abarwanyi bo mu mutwe wa Wazalendo, kandi ko kigambiriye gutera aha mu Minembwe ku munsi w’ejo ku wa gatandatu.
Aya makuru yamenyekanye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatanu tariki ya 04/04/2025, aho ahamya ko i Nyamulombwe hagaragaye Wazalendo benshi kandi ko baje kugaba ibitero mu mihana iherereye mu bice byo muri komine ya Minembwe.
Ni amakuru kandi agaragaza ko bariya Wazalendo bageze i Nyamulombwe baturutse mu Kabanju ho muri secteur ya Lulenge.
I Nyamulombwe ho hakaba ha herereye hakurya y’uruzi runini rwa Rwiko, ubwo ni hagati ya Kabingo mu Minembwe no mu Rugezi ahahoze hatuwe n’Abanyamulenge benshi, ku bw’intambara zayogoje aka karere barahahunga.
Kurundi ruhande uyu munsi ku wa kane mu Minembwe hiriwe ituze, ndetse kandi n’u munsi w’ejo ku wa gatatu nta mirwano yabaye muri iki gice.
Kuko imirwano iheruka mu nkengero za centre ya Minembwe ku wa kabiri aho yabereye kwa Mulima no muri Mukoko, ni mu gihe kandi yanabaye ku wa mbere muri iki cyumweru, ibera hafi y’i Gakangala.
Minembwe Capital News yamenye ko ibyo bitero byose ni Wazalendo babigabaga ku Banyamulenge, ariko byose umutwe wa Twirwaneho ubarwanirira ukabisubiza inyuma.
Nyamara nubwo uruhande rurwanirira Leta y’i Kinshasa rukomeza kugaba ibitero ku Banyamulenge mu Minembwe, ariko kuva umutwe wa Twirwaneho wabohoza iki gice, cyarushijeho kuba cyiza kuko ibikorwa byose bigenda neza, ahanini ku bijyanye n’ubuhinzi, umutekano, ndetse no mu bindi bikorwa bitandukanye birimo ko n’amashuri y’isumbuye n’abanza yahise atangira kwiga nta kavuyo, nkakarigasanzwe kayabaho igihe harebwaga n’ingabo za Leta.