• About Us
  • Privacy Policy
Saturday, November 7, 2026
  • Login
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Iby’igitero cyagabwe ku Bilalombili mu Mikenke.

minebwenews by minebwenews
March 25, 2025
in Regional Politics
0
I Fizi: Mai-Mai iri mugahinda gakomeye nyuma yuko uwari umuyobozi wayo aryamiye ukuboko kwa bagabo.
102
SHARES
2.6k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Iby’igitero cyagabwe ku Bilalombili mu Mikenke.

Uyu munsi ku wa kabiri tariki ya 25/03/2025, ihuriro ry’Ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo ryongeye kugaba igitero ku Bilalombili mu Mikenke, ariko kiza gusubizwa inyuma n’abarwanyi bo mu mutwe wa Twirwaneho.

Bilalombili yagabwemo igitero ni umuhana umwe mu mihana myinshi igize akarere ka Mikenke ho muri secteur ya Itombwe muri teritware ya Mwenga mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo mu gihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo.

Ahagana isaha ya saa moya n’igice zo muri iki gitondo cyo kuri uyu wa kabiri, ni bwo ririya huriro ry’Ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta zahagabye igitero.

Uyu muhana wagabwamo igitero usanzwe utuwe n’Abanyamulenge, nyuma yuko iri huriro ririmo FARDC, FDLR, FDNB na Wazalendo riwugabyemo igitero, abarwanyi bo mu mutwe wa Twirwaneho barwanirira Abanyamulenge batabaye maze barikubita inshuro.

Kuri ubu amakuru agera kuri Minembwe Capital News, avuga ko iri huriro ryakwiriye imishwaro nyuma yuko uyu mutwe wa Twirwaneho uryerekejeho imitutu y’imbunda zabo.

Imirwano yaherukaga muri iki gice mu mpera z’icyumweru gishize, ubwo kandi iri huriro rirwanirira ubutegetsi bw’i Kinshasa zakigabagaho ibitero.
Icyo gihe kandi Twirwaneho yarikubise kubi rikizwa n’amaguru.

Iyi mirwano ibaye mu gihe abarwanyi bo mu mutwe wa m23 babarirwa mu bihumbi baraye bahurutse mu Mikenke, aho baje baturutse i Kaziba muri Walungu.
Icyo tutaramenya kuri Minembwe Capital News ni uko n’abo boba babaye muri iyo mirwano yazindutse ibera muri icyo gice bahurutsemo.

Izi ngabo zirwana ku ruhande rwa Leta izirimo ingabo z’u Burundi, iza Congo, n’imitwe irimo FDLR na Wazalendo, zigaba ibitero ku Banyamulenge mu mihana ya Mikenke ziturutse mu bice byo mu Cyohagati.

Ariko kandi hari n’izituruka kuri Point-Zero na za Rwitsankuku, nk’uko amakuru ava muri ibyo bice abivuga.

Tags: BilalombiliM23Twirwaneho

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?