Hitezwe amahoro mu misozi y’Imulenge, nyuma y’ibiganiro byahuje Twirwaneho na Bishambuke.
Ibi bikubiye mu butumwa bwahawe ubwanditsi bwa Minembwe Capital News, buvuga ko mu mpera z’iki Cyumweru dusoje habaye ibiganiro bidasanzwe byahuje Twirwaneho na Maï Maï, byari bigamije kuzana amahoro hagati y’Abanyamulenge na Bapfulero.
Umutwe w’inyeshamba wa Maï Maï Bishambuke ugizwe ahanini n’insoresore zo mu bwoko bwa’Abapfulero n’Abanyindu, mu gihe Twirwaneho yo igizwe n’abaturage bo mu bwoko bw’Abanyamulenge.
Ubu butumwa buvuga ko ahagana tariki ya 13/07/2024, ibiganiro byanyuma byarimo bihuza Twirwaneho na Maï Maï Bishambuke, byabereye ku gasozi kari hagati ya Buyaga na Kivumu, aha ni mu bice byo muri Musika.
Mu gihe ibya mbere byo byabaye tariki ya 10/07/2024, bibera mu bice biherereye hagati ya Biziba na Kabanju, ho mu majyepfo ashira uburenganzuba bwa Komine ya Minembwe.
Nk’uko byavuzwe n’uko ibyo biganiro byose byari bifite intego imwe yo kurebera hamwe uko intambara yari hagati y’Abapfulero n’Abanyamulenge ihagarara burundu, ndetse no kongera kubana nk’uko byahoze kuva kera.
Mu ntangiriro z’ukwezi turimo, nibwo Abapfulero batangiye gusaba ubuyobozi bwa Twirwaneho buri mu Minembwe gukorana nabo imishyikirano, ibi babikoraga bakoresheje inzandiko, bakavuga ko bashaka kugira amahoro n’ubu bwoko bw’Abanyamulenge, ubwo bakunze kugabaho ibitero no kunyaga Inka zabo, udasize kubica no kubasenyera imihana yabo.
Kimweho ibi Abapfulero babikoze nyuma y’uko bari bamaze gukorogana n’Ababembe, ndetse bakaba bamaze kurwana intambara zo gusubiranamo inshuro zirenga zitatu hagati yabo mu gihe bahoze barwanira hamwe bakarwanya Abanyamulenge.
Kandi gusubiranamo kwa Maï Maï y’Ababembe n’Abapfulero byabanjirije ko basubiranamo na Red Tabara umutwe witwara gisirikare urwanya ubutegetsi bw’u Burundi, ariko ukaba wari warahawe icyumbi mu bice bituwe n’Abapfulero na Banyindu mu Lulenge ho muri teritwari ya Fizi.
Uyu mutwe wa Red Tabara ukaba warahoze ufashya iriya mitwe y’itwaje imbunda y’Abapfulero n’Ababembe gusenyera Abanyamulenge no kubica no kunyaga Inka zabo. Ibyo byabaye mu mu Minembwe no mu Rurambo ndetse n’i Ndondo ya Bijombo.
Aha rero niho abasesenguzi bavuga ko “ahari Bishambuke yaba imaze kurambirwa n’intambara zurudaca, kandi gusubiranamo kwabo n’Ababembe abo bari basanzwe arinshuti yakataraboneka byabaciye intege, ariko bakaba bashaka ko bafatanya n’Abanyamulenge ku rwanya Ababembe.”
Kimweho kandi aba basesenguzi bakaba bavuga ko “Ingabo za leta ya Kinshasa ko zigiye gukoresha Maï Maï ya Yakutumba ku rwanya Twirwaneho na Bishambuke, mu gihe boramuka bemeranyije kubana amahoro.”
Tubibutsa ko intambara hagati y’Abanyamulenge na Bapfulero yatangiye mu mwaka w’ 2008, ariko bigeze mu 2017 bifata indi ntera kugeza ubu.
MCN.