Ubutegetsi bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, bwarekeyeho igihano cy’urupfu ku bantu bagambanira igihugu, no kubasirikare batererana abandi ku rugamba rwo kurwanya umwanzi.
Ni bikubiye mu itangazo rya minisiteri y’ubutabera, muri leta ya perezida Félix Tshisekedi, ryanditswe ku itariki ya 13/03/2024.
Iri tangazo rikavuga ko tariki ya 09/02/2024, hateranye i Nama y’abaminisitiri, iteranira i Kinshasa, k’umurwa mukuru w’i Gihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo.
Muri iyo Nama hemezwa ko hagumaho igihano cy’urupfu ku bantu bagambanira igihugu, no kubasirikare bahunga urugamba ndetse n’abandi bantu bakora ibi birengeye.
Iryo tangazo kandi rikavuga ko rigenewe guhabwa inzego z’itandukanye zirimo perezida w’u rukiko rushinzwe kurengera itegeko nshinga, akaba na perezida w’i Nama nkuru y’ubucamanza.
Perezida w’u rukiko rwa gisirikare, perezida w’u rukiko rushinzwe gusesa imanza n’umugenzuzi mukuru w’igisirikare cya Congo, FARDC.
Itangazo rikomeza rivuga ko igihano cy’urupfu ari umwanzuro ndakuka uzashirwa mu bikorwa mu bihe by’intambara, igihe polisi ishaka kugarura amahoro, mu duce tuyobowe gisirikare cyangwa ahandi biri ngombwa, icyo gihano cy’u rupfu kizashirwa mu bikorwa.
Iritegeko rikaba rireba abagizi banabi, abagambanyi, abakora ubutasi, abari mu mitwe y’Inyeshamba irwanya leta, abakora ibyaha byo mu ntambara, abakora Genocide n’abandi bakora ibyaha byibasira ikiremwa muntu.
Iritangazo rishimangira kandi rivuga ko abasirikare bahunga urugamba korizabahana, abatubahiriza amabwiriza yo kurugamba ndetse n’abatoroka igisirikare bagasanga imitwe y’itwaje imbunda irwanya leta.
MCN.