Ibyimbitse ku gitero cyabaye i Bukavu n’icyo Tshisekedi yakivuzeho.
Perezida Felix Tshisekedi wa Repubulika ya demokarasi ya Congo, yatangaje ko yababajwe n’igitero cya bereye i Bukavu mu nama yise iy’agahato.
Umukuru w’iki gihugu, Tshisekedi akoresheje ibiro bye, yatangaje ko yakiranye umubabaro n’agahinda urupfu rw’abaturage bishwe mu gitero cy’ibisasu byaturikiye ahabereye inama yarimo abayobozi b’ihuriro rya AFC.
Muri ubwo butumwa Tshisekedi yavuze ko yifatanyije n’abagize ibyago, kandi yihanganishije imiryango yabo, akaba anayigaragarije ko ari kumwe na yo mu gahinda.
Ndetse kandi yanamaganye icyo gikorwa cy’iterabwoba “cyakozwe n’igisirikare cy’amahanga kiri kubutaka bwa RDC mu buryo bunyuranyije n’amategeko, nk’uko yakomeje avuga.
Mu gihe ihuriro rya Alliance Fleuve Congo ryo, ryatangaje ko icyo gitero cyakozwe n’igisirikare cya perezida Felix Tshisekedi, ndetse ko n’ibisasu byarashwe ari iby’igisirikare cy’u Burundi.
Iri huriro kandi ry’ihanganishije abaturage b’i Bukavu, kandi rivuga ko cyaguyemo abantu benshi barimo n’abari mu mugambi wo kugitegura.
Mu itangazo AFC yashyize hanze yagaragaje ko amabwiriza yo kugaba icyo gitero yatanzwe na perezida Felix Tshisekedi ubwo yagiranaga ibiganiro n’uwahoze ari guverineri wirukanywe i Bukavu.
Muri iryo tangazo kandi yavuze ko abateguye icyo gitero bazirengera ingaruka zacyo.
Kugeza ubu imibare y’abapfuye biravugwa ko ari abasivili 11 naho abandi 65 barakomereka.
Corneille Nangaa wari muri iyi nama yaturikiyemo ibyo bisasu bitatu byahitanye bariya bantu, ni nawe watanze amakuru y’imibare y’abo cyahitanye n’abakomeretse.
Yagize ati: “Igenzura riracyakomeje, uwakoze kiriya gitero na we ari mu bapfuye.”