• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Friday, September 25, 2026
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
  • Login
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Apostle Gitwaza yagize icyavuga ku Banyamulenge bakomeje kwicwa muri RDC.

minebwenews by minebwenews
February 27, 2025
in Regional Politics
0
Apostle Gitwaza yagize icyavuga ku Banyamulenge bakomeje kwicwa muri RDC.
131
SHARES
3.3k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Apostle Gitwaza yagize icyavuga ku Banyamulenge bakomeje kwicwa muri RDC.

Umuyobozi mukuru w’itorero rya Zion Temple Celebration Centre ku isi, Apostle Dr. Paul Gitwaza yavuze ku iyicwa ry’Abanyamulenge rikomeje kubakorerwa amahanga arebera, yemeza ko isi nta butabera buhari kandi ko ari bo ubwabo bazabasha kwikura mu bibazo barimo babifashijwemo n’Imana.

READ ALSO

Amabuye y’Agaciro ya RDC: AFC/M23 Yamaganye Ibirego, Dr. Balinda Asobanura Uruhare rw’u Rwanda mu Bucuruzi Bwambukiranya Imipaka

Ibyo MCN Yamenye ku Ngabo za Tanzania zivugwa ko zanyuze mu Burundi zerekeza mu Minembwe

Hari mu kiganiro uyu mukozi w’Imana yagiranye na channel ya YouTube yitwa Legend Tv aho yagarutse ku bintu binyuranye birimo kwibaza impamvu Abanyamulenge bakomeje kwicwa amahanga arebera, n’icyo bakwiye gukora ngo bigobotore ibyo bibazo.

Ariko kuva kera Abanyamulenge muri RDC bakunze guhura n’ibibazo byo guhohoterwa bakicwa, imitungo yabo ikangizwa kandi badafite uwo batakira bakabura ubumva.

Ibi byakozwe cyane muri Kivu y’Epfo ndetse n’iy’Amajyaruguru, aho ibi bikorwa bigirwamo uruhare n’ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo, Fardc, bikagera ubwo Abanyamulenge bashimangira ko ibiri kubakorerwa ari jenocide.

Umunyamakuru yaje kumubaza impamvu Abanyamulenge bicwa ntihagire ubarenganura kandi n’amahanga abireba?

Gitwaza asubiza ati: “Navuga ko ku isi nta butabera bubaho, iyo buza kubaho Abayuda ntibaba barapfuye, abasomali ntibaba barimo kwicwa. Muri Afghanistan ntabwo haba hameze kuriya, isi yose, mu bihugu nka Sudani biri mu bibazo, igihe cyose abantu barira ni uko nta butabera.”

Yakomeje avuga ko Abanyamulenge nabo babuze uburenganura, ati: “Abanyamulenge ubwacu, mu byukuri nta waturenganura uretse Imana yaturemye rero, ubutabera ni ikintu kibuze hano ku isi. Reka nemere ko bwanahaba, bunahabaye sinzi ko hari uwapfa kutuvugira.”

Yavuze kandi ko Abanyamulenge bapfuye bari mu Gatumba mu kindi gihugu, igihugu cyabo cya RDC ni cyo kiba cyarafashe iya mbere kugira ngo kibavugire ariko ntacyo cyakoze. Igihugu cy’u Burundi bapfiriyemo kiba cyaravuze ngo abantu bahungiye ku butaka bwacu, barahapfira nyabuneka nimubafashe barenganurwe, nacyo ntabyo cyakoze.

Apostle Gitwaza yavuze ko gutabarwa kw’Abanyamulenge ahari kutazava ku bantu. Kuzava kuri bo ubwobo ariko cyane cyane Imana yabaremye ni yo izabarwanirira.

Umunyamakuru kandi yamubajije icyo yafasha Abanyamulenge mugihe yoramuka abaye perezida?

Nawe ati: “Nubwo byangora kuba perezida njyewe ndi umupasiteri usanzwe ibyo kuba perezida ntibirimo. Reka nemere ko wenda mbaye umujyanama wa perezida. Nasaba perezida wa Congo kubanza gusengesha igihugu cyose, gusaba icyo gihugu buri wese wemera Imana gupfukama hasi bagasaba imbabazi bakegera Imana.

Icya kabiri na musaba kunga Abanye-Congo bakiyunga. Nkabashyiramo imbaraga cyane, ngashyiraho minisiteri y’ubumwe n’ubwiyunge noneho abantu bagahurira hamwe bagakora.

Ikindi yavuze ni uko yamusaba gushyiraho gereza nyinshi mu gihugu zo gufunga abantu bose biba, barya ruswa ndetse bagafungwa hatarebwa ngo ni mwene wanyu cyangwa ikindi, bigatuma abandi batinya, noneho buri munye-kongo wese agakora yaba uri mu mahanga cyangwa imbere mu gihugu.

Umunyamakuru kandi yamubajije icyo yakora aramutse abaye umuyobozi mukuru w’Abanyamulenge.

Gitwaza ati: “Abanyamulenge kubanza gusubira ku Mana kuko abavugikiye mu Mana bakurira mu Mana. Nabasaba gukurira mu rukundo rwabo rwa mbere . Nkabasaba tukihana tugasubira ku Mana.

Ikindi nabasaba, ni uko babanza gushyiraho ubumwe buzira amacakubiri. Biragoye igihe cyose ntihazabura abantu baca intege ariko nabo twabegera tukabereka impamvu yo kunga ubumwe.

Yatanze urugero avuga ko Abisirayeri baba hirya no hono ku isi ariko iyo ari ikireba umuyuda bose bahurira hamwe n’icyo bapfa bakagishyira ku ruhande.

Yavuze kandi ko yasaba Abanyamulenge gushaka amafaranga ariko atari munzira mbi. Bagakora ishoramari, kuko iyo ufite amafaranga, ukaba ufite Imana, ntacyo mutageraho.

Yasoje avuga ko ijambo ry’Imana rivuga ko amafaranga ari inyugamo uyarimo aba yugamye. Icyo rero nagisaba Abanyamulenge.

Tags: GitwazaKwicwa

Related Posts

Amabuye y’Agaciro ya RDC: AFC/M23 Yamaganye Ibirego, Dr. Balinda Asobanura Uruhare rw’u Rwanda mu Bucuruzi Bwambukiranya Imipaka
Regional Politics

Amabuye y’Agaciro ya RDC: AFC/M23 Yamaganye Ibirego, Dr. Balinda Asobanura Uruhare rw’u Rwanda mu Bucuruzi Bwambukiranya Imipaka

September 25, 2026
Ibyo MCN Yamenye ku Ngabo za Tanzania zivugwa ko zanyuze mu Burundi zerekeza mu Minembwe
Regional Politics

Ibyo MCN Yamenye ku Ngabo za Tanzania zivugwa ko zanyuze mu Burundi zerekeza mu Minembwe

September 25, 2026
U Rwanda n’u Bubiligi byasubukuye umubano nyuma y’amezi 18: Impamvu zawuhagaritse n’ibikomeje kubatandukanya ku ntambara ya RDC
Regional Politics

U Rwanda n’u Bubiligi byasubukuye umubano nyuma y’amezi 18: Impamvu zawuhagaritse n’ibikomeje kubatandukanya ku ntambara ya RDC

September 25, 2026
RDC : Suminwa appelle à la mise en œuvre des accords de paix, alors que le débat sur les discussions avec l’AFC/M23 se poursuit
Regional Politics

RDC : Suminwa appelle à la mise en œuvre des accords de paix, alors que le débat sur les discussions avec l’AFC/M23 se poursuit

September 24, 2026
Nakivale: Child Returning from School Taken Away in a Vehicle, Later Found Dead
Conflict & Security

Nakivale: Child Returning from School Taken Away in a Vehicle, Later Found Dead

September 24, 2026
U Rwanda n’u Bubiligi: Minisitiri Nduhungirehe Yavuze Icyo Bihagazeho, Anagaruka ku Mubano na Tanzania, u Burundi na RDC
Regional Politics

U Rwanda n’u Bubiligi: Minisitiri Nduhungirehe Yavuze Icyo Bihagazeho, Anagaruka ku Mubano na Tanzania, u Burundi na RDC

September 15, 2026
Next Post
Nyuma ya Minembwe, Twirwaneho yigaruriye ikindi kigo cya FARDC gikomeye.

Undi musirikare ukomeye wo muri FARDC yitandukanyije nayo yiyunga na Twirwaneho.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News

RECENT POSTS

  • I MULENGE: Ibisasu byatewe mu bice bibiri, drone bivugwa ko ari iya FARDC
  • KENGE: Indege ya KIN AVIA Yakoze Impanuka Ikomeye, Irashya Irakongoka; Lt Gen Likulia Mu Bari Bayirimo
  • Un avion s’écrase à Kenge après un problème technique, puis prend feu et est entièrement détruit
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2022-2026 minembwe - by MCN.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2022-2026 minembwe - by MCN.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?