Ibyimbitse ku masezerano yasinywe hagati ya m23 na SADC i Goma.
Umutwe wa m23 umaze igihe ujwigiriza ubutegetsi bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, wagaragaje ko ugiye kohereza Ingabo z’umuryango wa SADC mu bihugu byabo zivuye i Goma mu Burasizuba bwa Congo.
Ni bikubiye mu itangazo rihuriweho na m23 na SADC iryo bashize ahagaragara nyuma y’aho barangije inama yabereye i Goma ku wa gatanu tariki ya 28/03/2025.
Iri tangazo, m23 yarigaragajemo ko ingabo za SADC zizasubizwa iwabo n’intwaro zabo n’ibindi bikoresho byagisirikare bazanye, ariko intwaro zifite z’Ingabo za Congo (FARDC) n’ibikoresho byazo bakabisigira uyu mutwe.
Kugeza ubu ntacyo Leta y’i Kinshasa iratangaza kuri iyo myanzuro.
Iyi nama yabaye mu gihe haherukaga kuba inama ya SADC aho yemerejwemo ko bacura ingabo zayo ziri mu Burasizuba bwa Congo, aho zari ziri kuva mu kwezi kwa cumi nabiri umwaka wa 2023 gufasha igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo.
Aba basirikare boherejwe na SADC muri RDC bo muri Afrika y’Epfo, Tanzania na Malawi, bivugwa ko barenga igihumbi. Bakaba bari baroherejwe mu bigo biri i Goma no mu nkengero zayo ahitwa i Mubambiro kuri ubu barinzwe na m23.
Ku ruhande rwa SADC, iyi nama yabaye ku wa gatanu yitabiriwe na profeseri Kula Theletsane ukuriye akanama ka politiki n’umutekano muri uwo muryango.
Yari irimo kandi umugaba mukuru w’Ingabo za Afrika y’Epfo Gen.Rudzani Maphwenya, uw’Ingabo za Zambia Lt.Gen. Geoffrey Zyeele, Major Gen. Saiford Kalisha uhagarariye umugaba mukuru w’Ingabo za Malawi, na Major Gen. Ibrahim Mhona uhagarariye umugaba mukuru w’Ingabo za Tanzania.
Ni mu gihe m23 yo yari ihagarariwe n’umugaba mukuru w’ingabo wayo Maj.Gen.Sultan Makenga n’umwungirije Brig.Gen. Byamungu, hamwe na guverineri Bahati Musanga Erasito ukuriye intara ya Kivu y’Amajyaruguru.
M23 ivuga ko izafasha mu gutuma Ingabo za SAMIDRC zisanzura mu ngendo mu gihe zitegura gusubira iwabo bijyanye n’amahame yemeranyijweho.
Impande zombi zemeranyije no kohereza abatekinisiye gusuzuma uko ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Goma kimeze kugira ngo kibe cyakongera gufungurwa.
Ubundi kandi iryo tangazo rinavuga ko SADC izafasha mu gusana iki kibuga cy’indege cya Goma, ndetse kandi bemeranyije agahenge no guhagarika imirwano.