Iby’imirwano ikomeye yabereye i Masisi na Walikale.
Hongeye kubura imirwano ikomeye hagati y’ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo n’abarwanyi bo mu ihuriro rya AFC/M23, ikaba yabereye mu bice biherereye ku mupaka wa teritware ya Masisi n’uwa Walikale mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru mu Burasizuba bwa Congo.
Ni imirwano amakuru avuga ko yatangiye igihe c’isaha ya saa cenda z’urukerera rwo kuri uyu wa gatanu tariki ya 25/04/2025, ibera mu duce turimo akitwa Kasopo na Kinyumba.
Utu duce duherereye ku mupaka wa Masisi na Walikale. Ndetse kandi tukaba turi hafi ya Nyabyondo-Mutongo-Pinga.
Kubera imbunda ziremereye n’izito zumvikaniraga ahaberaga imirwano, amakuru avuga ko byatumye abaturage baturiye utwo duce bagira ubwoba bwinshi, ubundi abenshi muri bo bafata iy’ubuhungiro. Ni mu gihe bahungiraga mu bice bitarimo biberamo imirwano.
Iyi mirwano ibaye nyuma y’aho ku wa kane tariki ya 24/04/2025, Wazalendo bashinjaga AFC/M23 kubagabaho igitero mu gace ka Birubi hafi ya Mutongo, ndetse no kugerageza kugaba igitero ku muhanda wa Mutongo -Lwibo.
Hagataho, iyi mirwano ibaye nyuma y’umunsi umwe gusa hasohotse itangazo ryasinywe hagati ya RDC na AFC/M23 rivuga ko bagiye guhagarika imirwano ku mpande zombi.
Andi makuru nanone nuko AFC/M23 yavuye mu gace ka Kibati gaherereye muri teritware ya Walikale, aho ngo bahise berekeza i Kashebere ku mupaka wa Masisi, ariko kugeza ubu ntiharagenzurwa icyatumye aba barwanyi bikura muri ako gace. Hari n’abatangaje ko byaba biri mu kubahiriza imyanzuro y’ibiganiro by’amahoro hagati y’uyu mutwe wa M23 na Leta y’i Kinshasa ku bibera i Doha muri Qatar.