Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Conflict & Security

Iby’imirwano itari yavuzwe yabereye mu Rurambo hagati ya Twirwaneho na Wazalendo.

Bruce Bahanda by Bruce Bahanda
May 20, 2025
in Conflict & Security
0
Iby’imirwano itari yavuzwe yabereye mu Rurambo hagati ya Twirwaneho na Wazalendo.
87
SHARES
2.2k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Iby’imirwano itari yavuzwe yabereye mu Rurambo hagati ya Twirwaneho na Wazalendo.

You might also like

Abataramenyekana batemye Inka z’umugabo w’Umu-pasiteri..

Byinshi ku gitero cy’ingabo z’u Burundi cyinutse mu Bibogobogo kigana mu Minembwe.

Ingabo za FARDC n’iza FDNB zazamutse gutera mu Rurambo zahitiye muri utu duce….

Mu Rurambo ho mu misozi yo muri teritware ya Uvira mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, habereye imirwano ikomeye hagati y’umutwe urwanya ubutegetsi bw’i Kinshasa wa Twirwaneho n’ihuriro ry’imitwe y’itwaje intwaro rya Wazalendo rikorana byahafi n’Ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo (FARDC) na FDLR.

Iyi mirwano yabaye igihe c’isaha z’igitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki ya 20/05/2025, aho yabereye mu gace ka Kageregere ko muri Rurambo kagenzurwa n’umutwe wa Twirwaneho kuva mu myaka itanu ishize.

Aya makuru agaragaza ko Twirwaneho ko ari yo yagabweho ibitero, kandi ko yabigabweho na Wazalendo bayobowe n’uwitwa Ilunga na Gashumba ku bufatanye n’abarwanyi bo muri FDLR barimo abasize bakoze jenocide yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Ni amakuru ahamya ko FARDC n’ingabo z’u Burundi zitagaragaye muri ibi bitero, ariko bikaba bizwi ko impande zose zikorana byahafi.

Ndetse aya makuru akomeza avuga ko hari n’abaturage ba Banyamulenge bahungiye mu ikambi y’igisirikare cy’u Burundi iherereye mu bice bya Gahororo hafi na Kageregere.

Umwe mu batangabuhamya wahaye Minembwe Capital News aya makuru yagize ati: “Uyu munsi barwanye cyane, Twirwaneho na Wazalendo. Barwaniye kuri Kageregere.”

Yashimangiye ibi agira ati: “Hari abagore n’abana bahungiye mu ikambi y’igisirikare cy’u Burundi i Gahororo.”

Yanavuze ko byaje kurangira Twirwaneho yivunye umwanzi, ndetse ko yamwirukanye imugeza kure!

Ku cyumweru nabwo mu bice bitandukanye byo muri iki gice cya Rurambo byagabwemo ibitero, aho byakomeje n’ahar’ejo ku wa mbere mu bice nka Rwikubo, Kageregere n’ahandi mu bindi bice biri mu nkengero zaho.

Icyibazwa ni uburyo FARDC n’Ingabo z’u Burundi zitabirimo, bikaba birimo gusa Wazalendo na FDLR.

Ati: “FARDC n’Ingabo z’u Burundi ntibari muri iyi mirwano. Turibaza impamvu, kuko basanzwe ari agati gakubiranyije.”

Kurundi ruhande, indi mirwano ikomeye yabereye mu Rugezi muri teritware ya Fizi hagati ya Twirwaneho n’ihuriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta zirimo iza FARDC, iz’u Burundi n’imitwe yitwaje intwaro ya Wazalendo na FDLR.

Rugezi yabereyemo iyo mirwano iherereye mu ntera y’ibirometero bibarirwa muri 200 uvuye mu Rurambo.

Ni imirwano nayo yahereye kuva ejo ku wa mbere, ariko amakuru yizewe Minembwe Capital News yamenye ni uko Twirwaneho ku bufatanye na M23 birukanye iri huriro rirwanirira Leta y’i Kinshasa.

Ikindi twamenye, Twirwaneho na M23 byafashe agace ka Rugomero, ubwo ni imbere cyane uvuye mu Rugezi werekeza i Milimba ahazwi nko mundiri ikomeye ya FDLR na Wazalendo ndetse n’ingabo za Congo.

Uwaduhaye iyi nkuru yagize ati: “Umwanzi yahunze bamutambutsa mu Rugomero, Twirwaneho na M23 byahafashe. Ariko habaye imirwano ikomeye cyane.”

Ahanini iyi mirwano yabereye mu Rugezi, yabereye ku musozi wo kwa Didas, kwa Chef-Sabune no kuri Nyakirango. Ariko utwo duce twose twabeyemo imirwano kuri ubu turagenzurwa na Twirwaneho na M23 nyuma yo gutsinda urugamba.

Tags: ImirwanoKageregereRurambo
Share35Tweet22Send
Bruce Bahanda

Bruce Bahanda

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Recommended For You

Abataramenyekana batemye Inka z’umugabo w’Umu-pasiteri..

by Bruce Bahanda
July 8, 2025
0
Abataramenyekana batemye Inka z’umugabo w’Umu-pasiteri..

Abataramenyekana batemye Inka z'umugabo w'Umu-pasiteri.. Inka zigera kuri zitatu zirimo n'impfizi, zatemwe n'abantu batarabasha kumenyekana zirakomeretswa bikabije mu Bibogobogo ho muri teritware ya Fizi mu ntara ya Kivu...

Read moreDetails

Byinshi ku gitero cy’ingabo z’u Burundi cyinutse mu Bibogobogo kigana mu Minembwe.

by Bruce Bahanda
July 8, 2025
0
Ibivugwa mu nshe z’u Lurenge ahongeye kumvikana ibiturika.

Ibivugwa ku gitero kivuye mu Bibogobogo kigana mu Minembwe. Nyuma y'aho Ingabo z'u Burundi zigereye mu Bibogobogo mu ijoro ryaraye rikeye rishyira kuri uyu wa kabiri tariki ya...

Read moreDetails

Ingabo za FARDC n’iza FDNB zazamutse gutera mu Rurambo zahitiye muri utu duce….

by Bruce Bahanda
July 8, 2025
0
Icyo amakuru avuga kuri Col.Macunda.

Ingabo za FARDC n'izaa FDNB zazamutse gutera mu Rurambo zahitiye muri utu duce…. Ihuriro ry'Ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo zazamutse kugaba ibitero mu mihana ituwe n'Abanyamulenge...

Read moreDetails

Muri RDC icyorezo gikaze gikomeje kuhazonga.

by Bruce Bahanda
July 8, 2025
0
Muri RDC icyorezo gikaze gikomeje kuhazonga.

Muri RDC icyorezo gikaze gikomeje kuhazonga. Muri Repubulika ya demokarasi ya Congo hakomeje kwibasirwa n'icyorezo cy'ubushita bw'inkende, bivugwa ko butesheje ababurwaye mu buryo bukabije. Ibi byatangajwe na minisiteri...

Read moreDetails

Ibivugwa mu nshe z’u Lurenge ahongeye kumvikana ibiturika.

by Bruce Bahanda
July 8, 2025
0
Ibivugwa mu nshe z’u Lurenge ahongeye kumvikana ibiturika.

Ibivugwa mu nshe z'u Lurenge ahongeye kumvikana ibiturika. Nyuma y'uko mu nshe za Rugezi no mu nkengero zayo hari hamaze iminsi hatumvikana urusaku rw'intwaro, ku munsi w' ejo...

Read moreDetails
Next Post
Ishyaka rya CNDD-FDD rirashinjwa gutuma u Burundi bugwiza injiji.

Ishyaka rya CNDD-FDD rirashinjwa gutuma u Burundi bugwiza injiji.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • History
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge Abaturage AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?