• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Friday, September 25, 2026
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
  • Login
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Conflict & Security

Iby’imirwano itari yavuzwe yabereye mu Rurambo hagati ya Twirwaneho na Wazalendo.

minebwenews by minebwenews
May 20, 2025
in Conflict & Security
0
Iby’imirwano itari yavuzwe yabereye mu Rurambo hagati ya Twirwaneho na Wazalendo.
87
SHARES
2.2k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Iby’imirwano itari yavuzwe yabereye mu Rurambo hagati ya Twirwaneho na Wazalendo.

Mu Rurambo ho mu misozi yo muri teritware ya Uvira mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, habereye imirwano ikomeye hagati y’umutwe urwanya ubutegetsi bw’i Kinshasa wa Twirwaneho n’ihuriro ry’imitwe y’itwaje intwaro rya Wazalendo rikorana byahafi n’Ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo (FARDC) na FDLR.

READ ALSO

Drone za FARDC Zongeye Gutera Ibisasu Muri Iri Joro, Nyuma y’Ibitero Byabereye ku Gipimo

KENGE: Lt Gen Likulia Bakumi waguye mu mpanuka yari muntu ki? Menya amateka ye n’uruhare rwe mu butabera bw’igisirikare cya RDC

Iyi mirwano yabaye igihe c’isaha z’igitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki ya 20/05/2025, aho yabereye mu gace ka Kageregere ko muri Rurambo kagenzurwa n’umutwe wa Twirwaneho kuva mu myaka itanu ishize.

Aya makuru agaragaza ko Twirwaneho ko ari yo yagabweho ibitero, kandi ko yabigabweho na Wazalendo bayobowe n’uwitwa Ilunga na Gashumba ku bufatanye n’abarwanyi bo muri FDLR barimo abasize bakoze jenocide yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Ni amakuru ahamya ko FARDC n’ingabo z’u Burundi zitagaragaye muri ibi bitero, ariko bikaba bizwi ko impande zose zikorana byahafi.

Ndetse aya makuru akomeza avuga ko hari n’abaturage ba Banyamulenge bahungiye mu ikambi y’igisirikare cy’u Burundi iherereye mu bice bya Gahororo hafi na Kageregere.

Umwe mu batangabuhamya wahaye Minembwe Capital News aya makuru yagize ati: “Uyu munsi barwanye cyane, Twirwaneho na Wazalendo. Barwaniye kuri Kageregere.”

Yashimangiye ibi agira ati: “Hari abagore n’abana bahungiye mu ikambi y’igisirikare cy’u Burundi i Gahororo.”

Yanavuze ko byaje kurangira Twirwaneho yivunye umwanzi, ndetse ko yamwirukanye imugeza kure!

Ku cyumweru nabwo mu bice bitandukanye byo muri iki gice cya Rurambo byagabwemo ibitero, aho byakomeje n’ahar’ejo ku wa mbere mu bice nka Rwikubo, Kageregere n’ahandi mu bindi bice biri mu nkengero zaho.

Icyibazwa ni uburyo FARDC n’Ingabo z’u Burundi zitabirimo, bikaba birimo gusa Wazalendo na FDLR.

Ati: “FARDC n’Ingabo z’u Burundi ntibari muri iyi mirwano. Turibaza impamvu, kuko basanzwe ari agati gakubiranyije.”

Kurundi ruhande, indi mirwano ikomeye yabereye mu Rugezi muri teritware ya Fizi hagati ya Twirwaneho n’ihuriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta zirimo iza FARDC, iz’u Burundi n’imitwe yitwaje intwaro ya Wazalendo na FDLR.

Rugezi yabereyemo iyo mirwano iherereye mu ntera y’ibirometero bibarirwa muri 200 uvuye mu Rurambo.

Ni imirwano nayo yahereye kuva ejo ku wa mbere, ariko amakuru yizewe Minembwe Capital News yamenye ni uko Twirwaneho ku bufatanye na M23 birukanye iri huriro rirwanirira Leta y’i Kinshasa.

Ikindi twamenye, Twirwaneho na M23 byafashe agace ka Rugomero, ubwo ni imbere cyane uvuye mu Rugezi werekeza i Milimba ahazwi nko mundiri ikomeye ya FDLR na Wazalendo ndetse n’ingabo za Congo.

Uwaduhaye iyi nkuru yagize ati: “Umwanzi yahunze bamutambutsa mu Rugomero, Twirwaneho na M23 byahafashe. Ariko habaye imirwano ikomeye cyane.”

Ahanini iyi mirwano yabereye mu Rugezi, yabereye ku musozi wo kwa Didas, kwa Chef-Sabune no kuri Nyakirango. Ariko utwo duce twose twabeyemo imirwano kuri ubu turagenzurwa na Twirwaneho na M23 nyuma yo gutsinda urugamba.

Tags: ImirwanoKageregereRurambo

Related Posts

Drone za FARDC Zongeye Gutera Ibisasu Muri Iri Joro, Nyuma y’Ibitero Byabereye ku Gipimo
Conflict & Security

Drone za FARDC Zongeye Gutera Ibisasu Muri Iri Joro, Nyuma y’Ibitero Byabereye ku Gipimo

September 25, 2026
KENGE: Lt Gen Likulia Bakumi waguye mu mpanuka yari muntu ki? Menya amateka ye n’uruhare rwe mu butabera bw’igisirikare cya RDC
Conflict & Security

KENGE: Lt Gen Likulia Bakumi waguye mu mpanuka yari muntu ki? Menya amateka ye n’uruhare rwe mu butabera bw’igisirikare cya RDC

September 25, 2026
Menya ibice drone itazwi yagabyeho ibitero bikomeye kuri FARDC n’abambari bayo muri iki cyumweru
Conflict & Security

I MULENGE: Ibisasu byatewe mu bice bibiri, drone bivugwa ko ari iya FARDC

September 25, 2026
KENGE: Indege ya KIN AVIA Yakoze Impanuka Ikomeye, Irashya Irakongoka; Lt Gen Likulia Mu Bari Bayirimo
Conflict & Security

KENGE: Indege ya KIN AVIA Yakoze Impanuka Ikomeye, Irashya Irakongoka; Lt Gen Likulia Mu Bari Bayirimo

September 25, 2026
Un avion s’écrase à Kenge après un problème technique, puis prend feu et est entièrement détruit
Conflict & Security

Un avion s’écrase à Kenge après un problème technique, puis prend feu et est entièrement détruit

September 25, 2026
IKIBAZO CYO KUGENZURA REMEKA CYONGEYE GUTERA IMPAKA: AFC/M23 na FARDC Bongeye Guhangana
Conflict & Security

IKIBAZO CYO KUGENZURA REMEKA CYONGEYE GUTERA IMPAKA: AFC/M23 na FARDC Bongeye Guhangana

September 25, 2026
Next Post
Ishyaka rya CNDD-FDD rirashinjwa gutuma u Burundi bugwiza injiji.

Ishyaka rya CNDD-FDD rirashinjwa gutuma u Burundi bugwiza injiji.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News

RECENT POSTS

  • Drone za FARDC Zongeye Gutera Ibisasu Muri Iri Joro, Nyuma y’Ibitero Byabereye ku Gipimo
  • KENGE: Lt Gen Likulia Bakumi waguye mu mpanuka yari muntu ki? Menya amateka ye n’uruhare rwe mu butabera bw’igisirikare cya RDC
  • I MULENGE: Ibisasu byatewe mu bice bibiri, drone bivugwa ko ari iya FARDC
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2022-2026 minembwe - by MCN.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2022-2026 minembwe - by MCN.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?