Iby’inama itangiza komisiyo ihuriyemo u Rwanda na Congo Kinshasa.
Abayobozi batandukanye barimo n’uhagarariye ingabo z’u muryango w’Abibumbye muri RDC (Monusco), Bintou Keita aho bahuriye mu mujyi wa Goma mu itangizwa rya komisiyo ihuriweho abasirikare b’u Rwanda, RDC na Angola.
Ni urwego rwemejwe mu biganiro biheruka guhuza intasi z’u Rwanda n’iza Repubulika ya demokarasi ya Congo muri Angola, ndetse inemerenwaho n’abaminisitiri b’ubanye n’amahanga mu biganiro bihuza u Rwanda na Congo muri Angola, bigamije umubano mu buryo amakuru avuga ko i Goma uyu munsi intumwa z’ibihugu kwari bitatu zitabiriye ibyo biganiro kugira ngo habeho gutangiza iriya komisiyo ku mugaragaro.
Iyi komisiyo ikaba izaba ifite inshingano yo kugenzura ibijyanye no kumenya uko ibyumvikanyweho muri Angola byubahirizwa, ndetse n’uwaba wabirenzeho bigakurikiranwa n’iyo komisiyo.
Iby’iyi nama byatumye ku ruhande rwa RDC amasaha y’igitondo bafunga umupaka munini uruhuza n’u Rwanda, wa Grande barrière, nubwo baje kongera kuwufungura nyuma.
Abazi neza iby’iyi nama bemeje kuva kare ko iri bubere mu muhezo.