• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Thursday, October 29, 2026
  • Login
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Gira ibyo umenya kuri Kamala Harris na Donald Trump, bakomeje kugaragara ko begeranye mu majwi.

minebwenews by minebwenews
November 5, 2024
in Regional Politics
0
Gira ibyo umenya kuri Kamala Harris na Donald Trump, bakomeje kugaragara ko begeranye mu majwi.
83
SHARES
2.1k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Gira ibyo umenya kuri Kamala Harris na Donald Trump, bakomeje kugaragara ko begeranye mu majwi.

Muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, uyu munsi ni wo wanyuma w’amatora.
Ibipimo by’amajwi y’abashobora gutora bikomeje kwerekana ko bombi begeranye cyane.

Leta zirindwi ni zo zishobora kubakiranura, kuko rimwe ziha amajwi menshi Abademokarate, ubundi zikayaha Abarepulikani. Izo ni Pennsylvania, Georgia, North Carolina, Michigan, Arizona, Wisconsin na Nevada.

Bwana Donald Trump yemeza ko ari we uri imbere. Abisobanura yagize ati: “Kubera ko ari twe turi kwisonga kure, igisigaye ni uko dusohoka n’iyonka, dutore.”

Naho kandida Harris Kamala, asanga igihugu cyose cyaragarukiye impinduka. Aragira ati: “Ndabona igihugu kirangamiye gutera umugongo urwango n’amacakubiri, no gufata indi nzira ijya imbere. Aho nyura hose, mbona Abanyamerika bo muri leta zitwa ko ari iz’abademokarate no mu zitwa iz’abarepulikani biteguye kwandika amateka aganisha ku butabera.”

Gutora ku rwego rw’igihugu byatangiye mu kwezi kwa Cyenda buhoro buhoro muri Leta zitandukanye. Abaturage bamwe bajya ku biro by’itora. Abandi batora banyujije impapuro zabo mw’iposita. Kugeza ubu, abamaze gutora bararenga miliyoni 76,4. Abaturage bafite cyangwa barengeje imyaka 18 y’ubukuru bose biyandishije kugirango batore barenze miliyoni 186.5.

Aya matora kandi arimo ay’abaguverineri ba leta 11, n’indi myamya myinshi cyane yo ku nzego z’ibanze mu gihugu cyose.

Ni amatora kandi afite umwihariko ko ashobora guteza imvurururu zidasanzwe. Muri leta ya Washington, iri mu Burengerazuba bw’iki gihugu, abantu batwitse udusanduku two gushyiramo impapuro z’amatora. Guverineri Jay Inselee yategetse National Guard zirinda uyu mujyi ayoboye, kwitegura no guhora ziryamiye amajanja.

Ni ko bimeze no muri za leta ya Oregon, Nevada, Pennsylvania, Michigan, na Georgia, ibiro biberamo amatora n’ibyamabarura y’amajwi babibigose, nk’uko iy’inkuru yatangajwe n’ijwi ry’Amerika.

Mu murwa mukuru w’igihugu, Washington DC, ingoro y’inteko ishinga mategeko, iy’umukuru w’igihugu, icumbi rya visi perezida wa Repubulika bizengurutswe n’inzitiro z’ibyuma, ndetse no kuri kaminuza Howard. Aha ni naho Kamala Harris yateganyije kuguma irijoro arindiriye iby’amatora.

Mu gihe bwana Trump we byavuzwe ko ari bugume muri leta ya Florida. Ariko muri rusange abayobozi ba Polisi batangaje ko bamaze igihe kingana n’umwaka bategura ingamba zo guhangana n’imidugararo ishobora kuba yakwaduka bitewe n’ibyava mu matora.

Tags: AmerikaDonaldKamala Harris

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?