Iby’inama ya FARDC, FDNB, FDLR na Wazalendo yabereye i Kaziba.
Amakuru ava muri cheferi ya Kaziba muri teritware ya Walungu mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, avuga ko Ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo, iz’u Burundi n’imitwe ya Wazalendo na FDLR yemeje kongera kugaba ibitero ku mutwe wa m23 no kwagura ibirindiro.
Ni amakuru Minembwe Capital News ikesha abaturage batuye i Kaziba, aho avuga ko iri huriro rirwanirira ubutegetsi bw’i Kinshasa ku munsi w’ejo ku cyumweru ryakoze inama riyifatiramo imyanzuro itandukanye irimo kongera kugaba ibitero i Nyangenzi no mu bindi bice bigenzurwa na m23.
Ni myanzuro kandi irimo ko iri huriro ryemeje gushyiraho ibindi birindiro muri iki gice cya Kaziba, nyuma yuko ryari ribifite gusa muri centre.
Aya makuru akomeza avuga ko ibyo birindiro bizashyingwa ku musozi w’ingenzi wa Katope uherereye muri grupema ya Cihumba, mu gihe ibindi ngo bizashyingwa Kalembe, Kanege na Karhambi ho muri grupema ya Ngando.
Iri huriro ryongeye kwemeza kugaba ibitero ku mutwe wa m23, mu gihe ryari riheruka kugaba ibitero mu misozi iherereye i Kamanyola n’i Nyangenzi, ibyarangiye m23 ibishubije inyuma, ubundi kandi bigwamo benshi bo muri Wazalendo n’ingabo z’u Burundi cyo kimwe na FDLR ndetse na FARDC.
Mu ntangiriro z’iki cyumweru gishize, Wazalendo bavuye i Uvira berekeza mu Kibaya cya Rusizi kurwanya m23 bageze i Katogota bahahurira n’uruva gusenya, nyuma y’aho m23 ibakubise inshuro.
Kuri ubu Wazalendo bahagarariye ahitwa Sange, no mu bindi bice biherereye muri icyo gice.
Mu gihe m23 yo ikigenzura Katogota, Kamanyola n’i bindi bice birimo n’umujyi wa Bukavu, umurwa mukuru w’intara ya Kivu y’Amajyepfo.
Kurundi ruhande, m23 iranagenzura n’imisozi iri hejuru y’umujyi wa Uvira uwo Leta y’i Kinshasa yimuriyemo ibiro bikuru by’iyi ntara ya Kivu y’Epfo.
Ibi bishatse kuvuga ko umwanya uwo ari wo wose, uyu mutwe wa m23 wokwigarurira i Uvira.