Iby’ingenzi ku Masezerano ya Washington hagati y’u Rwanda na RDC
Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC) na Repubulika y’u Rwanda tariki ya 27/06/2025 zasinye i Washington amasezerano akomeye agamije kubyutsa umubano w’ibihugu byombi, gukumira intambara n’ibikorwa by’ubushotoranyi, no kwimakaza amahoro arambye mu Karere k’Ibiyaga Bigari.
Aya masezerano mashya yubakiye ku yandi yasinywe tariki ya 25/04/2025, yari amasezerano y’amahame ngenderwaho yashyizweho hagamijwe kubungabunga ubusugire bw’ibihugu, kubahiriza uburenganzira bwa muntu no gushaka ibisubizo bya politiki aho gukoresha inzira ya gisirikare.
Amasezerano ya Washington ashyiraho inshingano zikomeye ku mpande zombi, zirimo:
- Kubahiriza ubusugire bw’igihugu buri kimwe, kandi ntihagire n’igihugu na kimwe gishobora gukora cyangwa gushyigikira ibikorwa by’ubushotoranyi bigamije guhungabanya ikindi.
- Kutemerera imitwe yitwaje intwaro gukorera ku butaka bw’ibihugu byombi ibikorwa bigamije guhungabanya umutekano w’ikindi gihugu.
- Gusenya no kurandura burundu FDLR, ndetse no gukuraho ingamba zose z’ubwirinzi u Rwanda rwari rwashyizeho ku byerekeye uyu mutwe.
- Guhagarika burundu inkunga iyo ari yo yose ya Leta igenerwa imitwe yitwaje intwaro, yaba iva kuri Leta cyangwa ibigo biyishamikiyeho.
- Gushyigikira ibiganiro hagati ya RDC na AFC/M23 biri kubera i Doha muri Qatar, mu rwego rwo gushaka umuti urambye w’ikibazo cy’umutekano mu Burasirazuba bwa Congo.
- Kwambura intwaro imitwe yitwaje intwaro no gusubiza mu buzima busanzwe abayigize, hakiyongeraho n’inzira zo kubinjiza mu gisirikare cya FARDC no muri polisi kubo byerekeye.
Mu mezi atatu uhereye igihe amasezerano atangiye kubahirizwa, impande zombi ziyemeje gushyiraho inzego zikomeye zigamije gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ryayo:
Urwego ruhuriweho rwo gukurikirana umutekano no guteza imbere ubutwererane mu bukungu.
Uburyo bushya bwo gucunga ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro, kurwanya ruswa no kunoza imiyoborere ishingiye ku mucyo.
Imishinga y’iterambere ihuriweho, irimo imicungire y’amapariki, ingufu, imiyoborere ya Kivu, n’indi mishinga y’inyungu rusange.
Komite ihuriweho yo gukemura amakimbirane (Comité de Surveillance Conjointe), igizwe na RDC, u Rwanda, Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU), Qatar na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Inshingano zo gukurikirana no gucunga ibirego byaturuka ku kutubahiriza amasezerano, ndetse no gukora isuzuma rihoraho ku ishyirwa mu bikorwa ryayo.
Amasezerano atangira kubahirizwa ku munsi yasinyiweho.
Ashobora guhindurwa cyangwa kugirwa ubusa igihe cyose impande zombi zabiganiriyeho.
Igihugu cyifuza kuyasesa kigomba kubimenyesha mu nyandiko, amasezerano agaseswa nyuma y’amezi abiri uhereye igihe urwandiko rwakiriwe.
Aya masezerano afatwa nk’ari ku rwego rwo hejuru mu mateka y’umubano hagati ya RDC n’u Rwanda. Abasesenguzi bayafata nk’intambwe ikomeye ishobora:
Gufasha kurwanya no gucogoza imitwe yitwaje intwaro mu Burasirazuba bwa Congo,
Kuzamura umubano mu bijyanye n’ubucuruzi n’iterambere,
Kugabanya umwuka mubi n’ubwumvikane buke bumaze imyaka myinshi hagati y’ibihugu byombi,
No gushyiraho inzego zifatika zishobora guhindura imiterere y’umutekano n’iterambere mu Karere k’Ibiyaga Bigari.
Ni amasezerano yitezweho byinshi, kandi yerekana ubushake bushya bwo gushyira imbere amahoro arambye, ubufatanye n’inyungu rusange mu karere.






