• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Thursday, January 29, 2026
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Iby’ingenzi ku Masezerano ya Washington hagati y’u Rwanda na RDC

Bahanda Bruce by Bahanda Bruce
December 4, 2025
in Regional Politics
0
Perezida Kagame na Tshisekedi bagiye gusinya amasezerano akomeye ashobora guhindura isura y’umutekano mu Karere k’Ibiyaga Bigari
79
SHARES
2k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Iby’ingenzi ku Masezerano ya Washington hagati y’u Rwanda na RDC

You might also like

Jean Maurice Uwera Yagizwe Umuvugizi Wungirije wa Leta y’u Rwanda: Ibyo Ukeneye Kumenya ku Muvugizi Mushya

Perezida Museveni yibutsa Amateka y’Urugamba rwo mu Mashyamba, Anenga Igitutu cy’Amahanga ku Miyoborere ya Uganda

Ishimutwa ry’Imishahara mu Gisirikare cy’u Burundi: Harasabwa Umucyo ku Mafaranga Yaburiwe Irengero mu Masaha Make

Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC) na Repubulika y’u Rwanda tariki ya 27/06/2025 zasinye i Washington amasezerano akomeye agamije kubyutsa umubano w’ibihugu byombi, gukumira intambara n’ibikorwa by’ubushotoranyi, no kwimakaza amahoro arambye mu Karere k’Ibiyaga Bigari.

Aya masezerano mashya yubakiye ku yandi yasinywe tariki ya 25/04/2025, yari amasezerano y’amahame ngenderwaho yashyizweho hagamijwe kubungabunga ubusugire bw’ibihugu, kubahiriza uburenganzira bwa muntu no gushaka ibisubizo bya politiki aho gukoresha inzira ya gisirikare.

Amasezerano ya Washington ashyiraho inshingano zikomeye ku mpande zombi, zirimo:

  1. Kubahiriza ubusugire bw’igihugu buri kimwe, kandi ntihagire n’igihugu na kimwe gishobora gukora cyangwa gushyigikira ibikorwa by’ubushotoranyi bigamije guhungabanya ikindi.
  2. Kutemerera imitwe yitwaje intwaro gukorera ku butaka bw’ibihugu byombi ibikorwa bigamije guhungabanya umutekano w’ikindi gihugu.
  3. Gusenya no kurandura burundu FDLR, ndetse no gukuraho ingamba zose z’ubwirinzi u Rwanda rwari rwashyizeho ku byerekeye uyu mutwe.
  4. Guhagarika burundu inkunga iyo ari yo yose ya Leta igenerwa imitwe yitwaje intwaro, yaba iva kuri Leta cyangwa ibigo biyishamikiyeho.
  5. Gushyigikira ibiganiro hagati ya RDC na AFC/M23 biri kubera i Doha muri Qatar, mu rwego rwo gushaka umuti urambye w’ikibazo cy’umutekano mu Burasirazuba bwa Congo.
  6. Kwambura intwaro imitwe yitwaje intwaro no gusubiza mu buzima busanzwe abayigize, hakiyongeraho n’inzira zo kubinjiza mu gisirikare cya FARDC no muri polisi kubo byerekeye.

Mu mezi atatu uhereye igihe amasezerano atangiye kubahirizwa, impande zombi ziyemeje gushyiraho inzego zikomeye zigamije gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ryayo:

Urwego ruhuriweho rwo gukurikirana umutekano no guteza imbere ubutwererane mu bukungu.

Uburyo bushya bwo gucunga ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro, kurwanya ruswa no kunoza imiyoborere ishingiye ku mucyo.

Imishinga y’iterambere ihuriweho, irimo imicungire y’amapariki, ingufu, imiyoborere ya Kivu, n’indi mishinga y’inyungu rusange.

Komite ihuriweho yo gukemura amakimbirane (Comité de Surveillance Conjointe), igizwe na RDC, u Rwanda, Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU), Qatar na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Inshingano zo gukurikirana no gucunga ibirego byaturuka ku kutubahiriza amasezerano, ndetse no gukora isuzuma rihoraho ku ishyirwa mu bikorwa ryayo.

Amasezerano atangira kubahirizwa ku munsi yasinyiweho.

Ashobora guhindurwa cyangwa kugirwa ubusa igihe cyose impande zombi zabiganiriyeho.

Igihugu cyifuza kuyasesa kigomba kubimenyesha mu nyandiko, amasezerano agaseswa nyuma y’amezi abiri uhereye igihe urwandiko rwakiriwe.

Aya masezerano afatwa nk’ari ku rwego rwo hejuru mu mateka y’umubano hagati ya RDC n’u Rwanda. Abasesenguzi bayafata nk’intambwe ikomeye ishobora:

Gufasha kurwanya no gucogoza imitwe yitwaje intwaro mu Burasirazuba bwa Congo,

Kuzamura umubano mu bijyanye n’ubucuruzi n’iterambere,

Kugabanya umwuka mubi n’ubwumvikane buke bumaze imyaka myinshi hagati y’ibihugu byombi,

No gushyiraho inzego zifatika zishobora guhindura imiterere y’umutekano n’iterambere mu Karere k’Ibiyaga Bigari.

Ni amasezerano yitezweho byinshi, kandi yerekana ubushake bushya bwo gushyira imbere amahoro arambye, ubufatanye n’inyungu rusange mu karere.

Tags: AmazezeranoRdcRwanda
Share32Tweet20Send
Bahanda Bruce

Bahanda Bruce

Recommended For You

Jean Maurice Uwera Yagizwe Umuvugizi Wungirije wa Leta y’u Rwanda: Ibyo Ukeneye Kumenya ku Muvugizi Mushya

by Bahanda Bruce
January 29, 2026
0
Jean Maurice Uwera Yagizwe Umuvugizi Wungirije wa Leta y’u Rwanda: Ibyo Ukeneye Kumenya ku Muvugizi Mushya

Jean Maurice Uwera Yagizwe Umuvugizi Wungirije wa Leta y’u Rwanda: Ibyo Ukeneye Kumenya ku Muvugizi Mushya Ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki ya 28/01/2026, Perezida w’u Rwanda,...

Read moreDetails

Perezida Museveni yibutsa Amateka y’Urugamba rwo mu Mashyamba, Anenga Igitutu cy’Amahanga ku Miyoborere ya Uganda

by Bahanda Bruce
January 28, 2026
0
Perezida Museveni yibutsa Amateka y’Urugamba rwo mu Mashyamba, Anenga Igitutu cy’Amahanga ku Miyoborere ya Uganda

Perezida Museveni yibutsa Amateka y’Urugamba rwo mu Mashyamba, Anenga Igitutu cy’Amahanga ku Miyoborere ya Uganda Mu ijambo rikomeye ryagarutse ku mateka n’icyerekezo cya politiki ya Uganda, Perezida Yoweri...

Read moreDetails

Ishimutwa ry’Imishahara mu Gisirikare cy’u Burundi: Harasabwa Umucyo ku Mafaranga Yaburiwe Irengero mu Masaha Make

by Bahanda Bruce
January 28, 2026
0
Ishimutwa ry’Imishahara mu Gisirikare cy’u Burundi: Harasabwa Umucyo ku Mafaranga Yaburiwe Irengero mu Masaha Make

Ishimutwa ry’Imishahara mu Gisirikare cy’u Burundi: Harasabwa Umucyo ku Mafaranga Yaburiwe Irengero mu Masaha Make Mu gihe igihugu cy’u Burundi gikomeje guhura n’imbogamizi z’ubukungu n’imibereho igoye ku baturage...

Read moreDetails

RDC Yashizwe mu bihugu bya Afurika bifite igisirikare gikomeye kurusha ibindi muri 2026

by Bahanda Bruce
January 28, 2026
0
RDC Yashizwe mu bihugu bya Afurika bifite igisirikare gikomeye kurusha ibindi muri 2026

RDC Yashizwe mu bihugu bya Afurika bifite igisirikare gikomeye kurusha ibindi muri 2026 Mu mwaka wa 2026, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yongeye kugaragara ku rutonde rw’ibihugu...

Read moreDetails

Uko Igeragezwa ry’Intwaro za Kirimbuzi Rigenda Risigira Isi Ibikomere Bitazibagirana

by Bahanda Bruce
January 27, 2026
0
Uko Igeragezwa ry’Intwaro za Kirimbuzi Rigenda Risigira Isi Ibikomere Bitazibagirana

Uko Igeragezwa ry’Intwaro za Kirimbuzi Rigenda Risigira Isi Ibikomere Bitazibagirana Raporo nshya yashyizwe ahagaragara n’umuryango Norwegian People’s Aid (NPA) igaragaza ishusho iteje impungenge ku ngaruka ndende z’igeragezwa ry’intwaro...

Read moreDetails
Next Post
AFC/M23 Ikomeje Kwegera Umujyi wa Uvira, FARDC n’Ingabo z’u Burundi Ziravugwaho urujijo

Urusaku rw’amasasu rwatumye i Kavimvira abaturage binjira mu bwoba, basaba ubuyobozi kugira icyo bukora

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge Abaturage AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kagame Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Ndayishimiye Paul Kagame Rdc Rwanda SADC Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

Manage Cookie Consent
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.
Functional Always active
The technical storage or access is strictly necessary for the legitimate purpose of enabling the use of a specific service explicitly requested by the subscriber or user, or for the sole purpose of carrying out the transmission of a communication over an electronic communications network.
Preferences
The technical storage or access is necessary for the legitimate purpose of storing preferences that are not requested by the subscriber or user.
Statistics
The technical storage or access that is used exclusively for statistical purposes. The technical storage or access that is used exclusively for anonymous statistical purposes. Without a subpoena, voluntary compliance on the part of your Internet Service Provider, or additional records from a third party, information stored or retrieved for this purpose alone cannot usually be used to identify you.
Marketing
The technical storage or access is required to create user profiles to send advertising, or to track the user on a website or across several websites for similar marketing purposes.
  • Manage options
  • Manage services
  • Manage {vendor_count} vendors
  • Read more about these purposes
View preferences
  • {title}
  • {title}
  • {title}
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?