• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Thursday, October 23, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Conflict & Security

Ibyingenzi wa menya ku gace ka Rugezi kabohojwe na Twirwaneho ifatanyije na M23.

minebwenews by minebwenews
April 8, 2025
in Conflict & Security
0
Ibyingenzi wa menya ku gace ka Rugezi kabohojwe na Twirwaneho ifatanyije na M23.
98
SHARES
2.5k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Ibyingenzi wa menya ku gace ka Rugezi kabohojwe na Twirwaneho ifatanyije na M23.

You might also like

Kissinger wamenyekanye cyane kuri radio Tuungane Minembwe, yavuze ku bya “Balkanisation” -ubusesenguzi

Ibisasu FARDC yateye i Busika, byahitanye ubuzima bw’abasivili benshi

Aba General babiri ba FARDC nibo boherejwe i Uvira

Agace ka Rugezi, umutwe wa Twirwaneho n’uwa M23 byabohoje uyu munsi ku wa kabiri tariki ya 08/04/2025 kibitseho ubutunzi kamere, aho gakungahaye ku mabuye y’agaciro ahanini yo mu bwoko bwa or n’andi.

Rugezi ni agace gaherereye muri komine ya Minembwe, ikaba iri mu mpera zayo mu majy’Epfo ashyira uburengerazuba bw’iyi komine.

Ahagana isaha zo ku gicyamunsi cy’uyu wa kabiri ni bwo abarwanyi bo mu mutwe wa Twirwaneho n’uwa M23 bafashe iki gice nyuma y’imirwano ikomeye yabasakiranyije n’ihuriro ry’Ingabo za Congo (FARDC) iz’u Burundi(FDNB) n’imitwe yitwaje intwaro ya Wazalendo na FDLR.

Bizwi ko iki gice cya Rugezi cyari indiri ikomeye y’abarwanyi ba FDLR na Wazalendo iyobowe na Colonel Ngomanzito, n’indi mitwe iyishamikiyeho.

Iyi Rugezi yamaze kubohozwa n’iriya mitwe ibiri ya gisirikare ibarizwa mu ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC, izwi kuba yibitseho ubutunzi kamere bwiganjemo cyane cyane amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa or n’andi moko atandukanye nka Cobalt, Coltan n’andi.

Aya mabuye y’agaciro asanzwe acukurwa mu duce tugera muri 7 two muri iki gice cya Rugezi, ariko cyane cyane mu gace ka Rudabadaba na Micikacika.

Ni mu gihe kandi aboneka no mu duce twa Bwishoshi, Bengeziza, Gahira, Bikarakara na Bahati-yaimbwa.

Hejuru y’ibyo, Rugezi kandi iri mu ntera ngufi uvuye mu irango rinini rya Bovu riherereye mu Gitumba, irizwi kuba rikungahaye cyane ku mabuye y’agaciro arimo ayo mu bwoko bwa diama, or, Coltan, Cuivre n’andi.

Ikindi nuko iyi Rugezi mbere y’intambara zo muri iyi myaka yavuba, ubwo ni mu 2017-2021, Abanyamulenge bakiyituyemo ari benshi yarimo Localite zibiri, aho imwe yari iyobowe na Chef Sabune mu gihe indi yari iyobowe na Budamu.

Imihana yari igize iki gice yabarirwaga mu 10, uwo kwa Sabune ari nawo wabagamo Post, n’ibitaro bikuru byari byarubatswe na Ugeafi, bizwiho kuba byaragiraga imiryango 12.

Hari kandi umuhana wo kwa Didas, uwo kwa Budamu, uw’Abadinzi, uwo mu Bavusha, uwo mu Bagorora, Timbyangoma na Nyamurombwe.

Ndetse kandi umuhana wa Gakangala na Muliza byabarizwaga muri ariya ma Localite yabaga mu Rugezi, nubwo iyi mihana yegereye cyane centre ya komine ya Minembwe.

Hagataho, biravugwa ko Twirwaneho na M23, nyuma y’aho bibohoje iki gice cya Rugezi, abarwanyi bayo bakomeje kwirukana ihuriro ry’Ingabo za Congo, kandi ko barimo kuryirukana berekeza i Milimba ahazwi nko mu ndiri ikomeye ya FDLR na Wazalendo.

Mu gihe M23 na Twirwaneho byoramuka bifashe i Milimba, byahita bifatwa ko aka Wazalendo kashobotse, kuko bizwi ko icyo gice aricyo gikomeye cy’iyi mitwe irwanya Abanyamulenge.

Tags: M23MilimbaRugezi
Share39Tweet25Send
minebwenews

minebwenews

Recommended For You

Kissinger wamenyekanye cyane kuri radio Tuungane Minembwe, yavuze ku bya “Balkanisation” -ubusesenguzi

by Bahanda Bruce
October 23, 2025
0
Kissinger wamenyekanye cyane kuri radio Tuungane Minembwe, yavuze ku bya “Balkanisation” -ubusesenguzi

Kissinger wamenyekanye cyane kuri radio Tuungane Minembwe, yavuze ku bya Balkanisation - ubusesenguzi Uwamenyekanye cyane kuri Tuungane Minembwe, imwe mu ma radio akorera mu misozi miremire y'i Mulenge,...

Read moreDetails

Ibisasu FARDC yateye i Busika, byahitanye ubuzima bw’abasivili benshi

by Bahanda Bruce
October 23, 2025
0
Ibisasu FARDC yateye i Busika, byahitanye ubuzima bw’abasivili benshi

Ibisasu FARDC yateye i Busika, byahitanye ubuzima bw'abasivili benshi Igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, FARDC, cyifashishe indege z'intambara gitera ibisasu ahatuwe cyane n'abaturage bihitana abatari bake....

Read moreDetails

Aba General babiri ba FARDC nibo boherejwe i Uvira

by Bahanda Bruce
October 23, 2025
0
Aba General babiri ba FARDC nibo boherejwe i Uvira

Aba General babiri ba FARDC nibo boherejwe i Uvira Igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, cyohereje Brigadier General Amuli Civiri na Brigadier General Ilunga Kabamba mu mujyi...

Read moreDetails

Imirwano iravuza ubuhuha mu gace ka Nyabiondo muri Masisi

by Bahanda Bruce
October 23, 2025
0
Imirwano yakajije umurego hagati ya FARDC na AFC/M23/MRDP muri Kivu y’Amajyepfo

Imirwano iravuza ubuhuha mu gace ka Nyabiondo muri Masisi Ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, ryabyukiye mu mirwano na Wazalendo...

Read moreDetails

AFC/M23 yagize icyo ivuga ku mirwano yongeye gukomera muri Kivu Yaruguru

by Bahanda Bruce
October 23, 2025
0
AFC/M23 yagize icyo ivuga ku mirwano yongeye gukomera muri Kivu Yaruguru

AFC/M23 yagize icyo ivuga ku mirwano yongeye gukomera muri Kivu Yaruguru Mu gihe imirwano yongeye kuremera muri Kivu y'Amajyaruguru hagati y'Ingabo za Congo n'ihuriro rya Alliance Fleuve Congo,...

Read moreDetails
Next Post
What You Need to Know About the Rugezi Area, Recently liberated by M23 and Twirwaneho

What You Need to Know About the Rugezi Area, Recently liberated by M23 and Twirwaneho

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?