Ibyingenzi wa menya ku gace ka Rugezi kabohojwe na Twirwaneho ifatanyije na M23.
Agace ka Rugezi, umutwe wa Twirwaneho n’uwa M23 byabohoje uyu munsi ku wa kabiri tariki ya 08/04/2025 kibitseho ubutunzi kamere, aho gakungahaye ku mabuye y’agaciro ahanini yo mu bwoko bwa or n’andi.
Rugezi ni agace gaherereye muri komine ya Minembwe, ikaba iri mu mpera zayo mu majy’Epfo ashyira uburengerazuba bw’iyi komine.
Ahagana isaha zo ku gicyamunsi cy’uyu wa kabiri ni bwo abarwanyi bo mu mutwe wa Twirwaneho n’uwa M23 bafashe iki gice nyuma y’imirwano ikomeye yabasakiranyije n’ihuriro ry’Ingabo za Congo (FARDC) iz’u Burundi(FDNB) n’imitwe yitwaje intwaro ya Wazalendo na FDLR.
Bizwi ko iki gice cya Rugezi cyari indiri ikomeye y’abarwanyi ba FDLR na Wazalendo iyobowe na Colonel Ngomanzito, n’indi mitwe iyishamikiyeho.
Iyi Rugezi yamaze kubohozwa n’iriya mitwe ibiri ya gisirikare ibarizwa mu ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC, izwi kuba yibitseho ubutunzi kamere bwiganjemo cyane cyane amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa or n’andi moko atandukanye nka Cobalt, Coltan n’andi.
Aya mabuye y’agaciro asanzwe acukurwa mu duce tugera muri 7 two muri iki gice cya Rugezi, ariko cyane cyane mu gace ka Rudabadaba na Micikacika.
Ni mu gihe kandi aboneka no mu duce twa Bwishoshi, Bengeziza, Gahira, Bikarakara na Bahati-yaimbwa.
Hejuru y’ibyo, Rugezi kandi iri mu ntera ngufi uvuye mu irango rinini rya Bovu riherereye mu Gitumba, irizwi kuba rikungahaye cyane ku mabuye y’agaciro arimo ayo mu bwoko bwa diama, or, Coltan, Cuivre n’andi.
Ikindi nuko iyi Rugezi mbere y’intambara zo muri iyi myaka yavuba, ubwo ni mu 2017-2021, Abanyamulenge bakiyituyemo ari benshi yarimo Localite zibiri, aho imwe yari iyobowe na Chef Sabune mu gihe indi yari iyobowe na Budamu.
Imihana yari igize iki gice yabarirwaga mu 10, uwo kwa Sabune ari nawo wabagamo Post, n’ibitaro bikuru byari byarubatswe na Ugeafi, bizwiho kuba byaragiraga imiryango 12.
Hari kandi umuhana wo kwa Didas, uwo kwa Budamu, uw’Abadinzi, uwo mu Bavusha, uwo mu Bagorora, Timbyangoma na Nyamurombwe.
Ndetse kandi umuhana wa Gakangala na Muliza byabarizwaga muri ariya ma Localite yabaga mu Rugezi, nubwo iyi mihana yegereye cyane centre ya komine ya Minembwe.
Hagataho, biravugwa ko Twirwaneho na M23, nyuma y’aho bibohoje iki gice cya Rugezi, abarwanyi bayo bakomeje kwirukana ihuriro ry’Ingabo za Congo, kandi ko barimo kuryirukana berekeza i Milimba ahazwi nko mu ndiri ikomeye ya FDLR na Wazalendo.
Mu gihe M23 na Twirwaneho byoramuka bifashe i Milimba, byahita bifatwa ko aka Wazalendo kashobotse, kuko bizwi ko icyo gice aricyo gikomeye cy’iyi mitwe irwanya Abanyamulenge.