Ibyinshi wa menya ku bakunzi b’ikipe y’igihugu cya Israel bakubitiwe mu Buholandi.
Abafana b’ikipe y’umupira w’amaguru bo muri Israel, batezwe ibico mu mujyi wa Amsterdam bakubitwa nabi, ahar’ejo tariki ya 09/11/2024. Ariko baje gutabarwa n’abapolisi bashyinzwe guhoshya imvururu.
Meya w’umujyi wa Amsterdam, Femke Halsema, yashatse gukumira ibibazo, abigaragambyaga bashyigikiye Palestine akabajyana kure ya Johan Cruyff Arena. Ariko amakuru ava mu Buholandi avuga ko itsinda rinini ryagaragaje kwerekeza kuri stade, ariko bahagarikwa n’abapolisi bashyinzwe kurwanya imvururu.
Minisitiri w’intebe w’u Buholandi, Dick Schoof yamaganye “ibitero byibasira Abayahudi” naho minisitiri w’intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, avuga ko indege 2 z’ubutabazi zoherejwe i Amsterdam nyuma y’ibyo igisirikare cya Israel cyavuze ko ari “ibintu bikomeye kandi by’urugomo byibasiye Ab’Israel.”
Meya wa Amsterdam n’abandi bayobozi bavuze ko nubwo abapolisi bari benshi, abafana bavuye muri Israel bakomeretse mu bice byinshi by’umurwa mukuru w’u Buholandi. Ibi bikaba byabayeho mu gihe n’ikipe yabo yatsinzwe ibitego 5-0
Schoof yavuze ko yakurikiranye ibyabaye biteye ubwoba, yongeraho ko yavuganye na Netanyahu anashimangira ko abakoze icyaha bazakurikiranwa kandi bakaburanishwa.
Ni mu gihe kandi Polisi yatangaje ko abantu 57 batawe muri yombi. Inavuga ko ibibazo byatangiye mbere y’umukino hagati y’abafana b’ikipe y’umupira w’amaguru ya Israel(Maccabi) n’abigaragambyaga b’abanyapalesitine, kandi hari amakuru avuga ko abafana bacanye fireworks baca n’ibendera rya Palestine ku muhanda uri hafi aho.
Imvururu zikaba zaje kwiyongera nyuma y’umukino. Polisi yavuze ko hatazwi neza abagize uruhare muri izo mvururu, abwira itangazamakuru ryaho ko ababigizemo uruhare bari bambaye imyenda yijimye.
Amashusho menshi yakwirakwijwe ku mbugankoranyambaga, amwe yerekana umugabo akubitwa imigeri munda ari hasi, indi yerekana umuntu wiruka ahunga cyane.
Muri video zimwe, abantu bashoboraga kumva abasakuza bavuga ko bashyigikiye Palestine.
Perezida wa Israel, Isaac Herzog, yavuze ko imyigaragambyo yakorewe Ab’Israel yarimo urugomo rugamije kwica cyangwa kwirukana ubwoko cyangwa itsinda rifite imyizerere runaka. Umunyapolitiki urwanya cyane umuyisilamu, Geert Wilders, uyobora ishyaka rikomeye mu nteko ishinga amategeko na we yavuze kubyabereye i Amsterdam, agira ati: “Abayobozi bazabibazwa kubera ko batigeze barengera abaturage ba Israel.”
Intumwa idasanzwe ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ishinzwe kurwanya urwango ku Bayahudi, Deborah Lipstadt, yavuze ko yatewe ubwoba n’ibitero byabereye i Amsterdam, kandi ko yababajwe cyane n’igihe byamaze.
Yagaragaje ko ihohoterwa ryabaye hasigaye iminsi ibiri ngo hibukwe Abanazi batangiye gukorera Abayahudi “urugomo” mu Budage mukwezi kwa Cumi n’umwe mu mwaka w’ 1938.