Ibyo Amerika ivuga ku ntambara ibera mu Burasizuba bwa RDC.
Leta Zunze ubumwe z’Amerika ibinyujije muri minisiteri yayo y’ubanye n’amahanga, yasabye ko intambara ibera mu Burasizuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo ihagarara.
Hari mu kiganiro umuvugizi w’iyi minisiteri ya Leta Zunze ubumwe z’Amerika, yahaye itangazamakuru, aho yagaragaje uko iki gihugu cy’igihangange cyabo gihagaze ku ntambara iri kubera muri Congo.
Muri iki kiganiro yagarutse kubyo minisitiri w’ubanye n’amahanga wa Leta Zunze ubumwe z’Amerika, Marco Rubio yari aherutse kuganira na perezida w’u Rwanda, Paul Kagame n’uwa RDC, Felix Tshisekedi.
Uyu muvugizi yagize ati: “Dushigikiye Abanye-Congo hamwe n’ubwigenge bw’igihugu cyabo cya Repubulika ya demokarasi ya Congo.”
Yavuze ko ubwo Marco Rubio yaganiraga n’abakuru b’ibihugu byombi, uw’u Rwanda n’uwa RDC, yabasabye gukora ibishoboka byose agahenge kakagaruka mu maguru mashya mu Burasizuba bwa Congo, kandi uburenganzira bw’ikiremwa muntu bikubahirizwa, ababyirengangiza bakabiryozwa.
Avuga ko kandi yasabye abakuru b’ibihugu byombi, kubahiriza ubwingenge n’imbibi z’ibihugu.
Tommy Bruce yavuze ko igihugu cye, cya Leta Zunze ubumwe z’Amerika gishigikiye ibiganiro by’amahoro biyowe na perezida wa Angola, Joao Lourenco.
Ati: “Twiteze kubona abo bayobozi basubiye mu nzira y’amahoro itegurwa na perezida wa Angola hamwe na Kenya, kandi ko bashyiraho umukazo kugira ngo amahoro agaruke.”
Yashimangiye ibi avuga ko igihugu cye ko kizakomeza gushyigikira amahoro kandi ko cyizeye ko azagerwaho bidatinze.
Ubumwe bw’Afrika, akanama mpuzamahanga ka ONU mu ishami rishyinzwe uburenganzira bwa muntu na Leta Zunze ubumwe z’Amerika byakunze kwa magana ubwicanyi bubera mu Burasizuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo.
Ikindi byamagana ibitero bikomeje gukorwa muri icyo gice bikozwe n’imitwe itandukanye n’irimo Wazalendo.