• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Saturday, September 26, 2026
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
  • Login
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Ibyo perezida Evariste Ndayishimiye akunze gutangaza ngo byaba bifite uruhare mu kuba umutekano w’u Burundi uri kugerwa ku mashyi muri iki gihe.

minebwenews by minebwenews
May 12, 2024
in Regional Politics
0
Ibyo perezida Evariste Ndayishimiye akunze gutangaza ngo byaba bifite uruhare mu kuba umutekano w’u Burundi uri kugerwa ku mashyi muri iki gihe.
60
SHARES
1.5k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Umutwe wa Red Tabara uwo leta y’u Burundi ishinja gutera ibisasu i Bujumbura wamaganye wivuye inyuma ubutegetsi bwa perezida Evariste Ndayishimiye.

Ni bikubiye mu itangazo Red Tabara yaraye ishize hanze mu ijoro ryakeye rishira kuri uyu wo ku Cyumweru, tariki ya 12/05/2024.

READ ALSO

Amabuye y’Agaciro ya RDC: AFC/M23 Yamaganye Ibirego, Dr. Balinda Asobanura Uruhare rw’u Rwanda mu Bucuruzi Bwambukiranya Imipaka

Ibyo MCN Yamenye ku Ngabo za Tanzania zivugwa ko zanyuze mu Burundi zerekeza mu Minembwe

Iri tangazo Red Tabara iri sohoye nyuma y’uko leta y’u Burundi binyuze ku muvugizi w’igipolisi Pierre Nkurikiye ashinje uwo mutwe kuba ariwo wateye ibisasu i Bujumbura ku murwa mukuru w’u bukungu w’iki gihugu cy’u Burundi.

Uyu muvugizi yanavuze ko iryo terwa ry’ibisasu ryasize rikomerekeyemo abantu bagera kuri 38 ariko ko 5 aribo bakomeretse cyane. Ibi bisasu byatewe mu bice bitandukanye byo mu Mujyi wa Bujumbura, ahagana isaha za saa moya zo ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki ya 10/05/2024.

Mu itangazo rya shizwe hanze n’ubuyobozi bw’u mutwe wa Red Tabara, rikaba riteweho umukono n’umuvugizi wayo, Patrick Nahimana, rihakana ry’ivuye inyuma ibyo leta y’u Burundi iwushinja.

Rigira riti: “Red Tabara irahakana yivuye inyuma ibyo leta y’u Burundi iyishinja kugira uruhare mu iterwa ry’ibisasu. Nta munsi n’umwe umutwe wa Red Tabara uzigera ubangamira inzira karengane z’abasivile.”

Rikomeza rigira riti: “Ubutegetsi bw’u Burundi bwari bukwiye kwitaho ibibazo bikomeye bibangamiye iki gihugu, aho kwitoza gusamaza abantu, bavuga ko bagiye gukora iperereza kandi bazi neza ko aribo bakoze ibibi. Red Tabara yihanganishije imiryango yagizweho ingaruka zibyo bitero.”

Ibyo bivuzwe na Red Tabara mu gihe n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Burundi bakomeje kugaragaza ko ibitero bya grenade byagabwe i Bujumbura ari inkinamicyo leta y’icyo gihugu irimo gukina, aho ngobaba bashaka kurangaza ibihugu by’amahanga.

Ni mu gihe iki gihugu cy’u Burundi kirimo ubukene bwinshi ku rwego rutigeze rubaho n’ikindi gihe, harimo ko gikenye lisansi (igitoro); ikindi n’uko amagambo akunze gutangazwa na perezida Evariste Ndayishimiye nayo abangamiye benshi muri iki gihugu, ndetse ko hari nabatishimiye ifungwa rya Alain Guillaume Bunyoni wahoze ari minisitiri w’intebe. Bakaba bifuza kotsa igitutu ubutegetsi bw’iki gihugu.

Hagati aho, si Red Tabara yonyine iki gihugu cy’u Burundi gishinja gutera ibisasu i Bujumbura, kuko kivuga ko Red Tabara itera ibyo bisasu yabanje gutozwa na leta y’u Rwanda, n’ubwo ntacyo u Rwanda rurabivugaho.

           MCN.
Tags: AtangazaIbyo perezida Evariste NdayishimiyeUmutekano w'u BurundiUragerwa ku mashuri

Related Posts

Amabuye y’Agaciro ya RDC: AFC/M23 Yamaganye Ibirego, Dr. Balinda Asobanura Uruhare rw’u Rwanda mu Bucuruzi Bwambukiranya Imipaka
Regional Politics

Amabuye y’Agaciro ya RDC: AFC/M23 Yamaganye Ibirego, Dr. Balinda Asobanura Uruhare rw’u Rwanda mu Bucuruzi Bwambukiranya Imipaka

September 25, 2026
Ibyo MCN Yamenye ku Ngabo za Tanzania zivugwa ko zanyuze mu Burundi zerekeza mu Minembwe
Regional Politics

Ibyo MCN Yamenye ku Ngabo za Tanzania zivugwa ko zanyuze mu Burundi zerekeza mu Minembwe

September 25, 2026
U Rwanda n’u Bubiligi byasubukuye umubano nyuma y’amezi 18: Impamvu zawuhagaritse n’ibikomeje kubatandukanya ku ntambara ya RDC
Regional Politics

U Rwanda n’u Bubiligi byasubukuye umubano nyuma y’amezi 18: Impamvu zawuhagaritse n’ibikomeje kubatandukanya ku ntambara ya RDC

September 25, 2026
RDC : Suminwa appelle à la mise en œuvre des accords de paix, alors que le débat sur les discussions avec l’AFC/M23 se poursuit
Regional Politics

RDC : Suminwa appelle à la mise en œuvre des accords de paix, alors que le débat sur les discussions avec l’AFC/M23 se poursuit

September 24, 2026
Nakivale: Child Returning from School Taken Away in a Vehicle, Later Found Dead
Conflict & Security

Nakivale: Child Returning from School Taken Away in a Vehicle, Later Found Dead

September 24, 2026
U Rwanda n’u Bubiligi: Minisitiri Nduhungirehe Yavuze Icyo Bihagazeho, Anagaruka ku Mubano na Tanzania, u Burundi na RDC
Regional Politics

U Rwanda n’u Bubiligi: Minisitiri Nduhungirehe Yavuze Icyo Bihagazeho, Anagaruka ku Mubano na Tanzania, u Burundi na RDC

September 15, 2026
Next Post
Intambara yongeye kubura kuri iki Cyumweru, hagati ya M23 n’ingabo za Repubulika ya demokorasi ya Congo, mu Ntara ya Kivu Yaruguru.

Intambara yongeye kubura kuri iki Cyumweru, hagati ya M23 n'ingabo za Repubulika ya demokorasi ya Congo, mu Ntara ya Kivu Yaruguru.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News

RECENT POSTS

  • Drone za FARDC Zongeye Gutera Ibisasu Muri Iri Joro, Nyuma y’Ibitero Byabereye ku Gipimo
  • KENGE: Lt Gen Likulia Bakumi waguye mu mpanuka yari muntu ki? Menya amateka ye n’uruhare rwe mu butabera bw’igisirikare cya RDC
  • I MULENGE: Ibisasu byatewe mu bice bibiri, drone bivugwa ko ari iya FARDC
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2022-2026 minembwe - by MCN.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2022-2026 minembwe - by MCN.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?