“Ibyo umuntu abiba, nibyo azasarura”-Ev.Muyuku
Umuvugabutumwa w’Ijambo ry’Imana, Emil Muyuku uherereye mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, yabwirije ijambo rikora k’ubuzima bwa buri munsi bw’umukristo. Ni nyigisho yasomye mu rwandiko Pawulo yandikiye Abagalatiya 6:7-8, hagira hati: “Ntimuyobe, Imana ntinegurizwa izuru, kuko ibyo umuntu abiba, ni byo azasarura. Ubibira mu mubiri, azasarura kubora ku bw’umubiri; ariko ubibira mu Mwuka, azasarura ubugingo buhoraho ku bw’Umwuka.”
Umuvugabutumwa yagaragaje ko aya magambo yanditswe na Pawulo atari amagambo y’ihame gusa, ahubwo ko ari ukuri kudakuka kw’ubuzima bwa muntu, haba mu by’umwuka no mu by’umubiri. Yibukije abakristu ko Imana ari umucamanza utabera kandi ko ibyo umuntu akora, azabisarura uko byaba bimeze kose.
Yagize ati: “Ubibira mu mubiri ni umuntu uharanira gusa iby’isi: ibinezeza umubiri, ibyaha, kwinezeza mu bidashimisha Imana. Umusaruro w’iyo nzira ni ukurimbuka no kubora kw’iteka.
Yakomeje ati: “Ubibira mu Mwuka ni umuntu uharanira kubaho ubuzima bw’iteka, akora ibyo Imana ishima, kandi abaho mu buzima bukiranutse. Ibi biganisha ku bugingo buhoraho.”
Yavuze ko ntawabeshya Imana, cyangwa ngo ahishe ibyo akora. Agaragaza kandi ko umubiri wacu ari ubutaka tubibyemo, ejo bikazaba ari igihe cyo gusarura.
Yanavuze kandi ko Umusaruro w’imibereho yacu ugaragarira mu buryo butaziguye mu mibereho y’ahazaza. Guhitamo kubaho mu kuri no mu rukundo rw’Imana ni wo mugabane w’ushaka ubugingo buhoraho.
Umuvugabutumwa yasabye buri wese kwisuzuma, agasubiza amaso inyuma akareba aho abibira. Ati:
“Ubu ni bwo buryo bwo kwihana no guhindura icyerekezo, tukabibira mu Mwuka kugira ngo ejo tuzasarure umugisha.”
Yavuze ko inyigisho za gikristu ari isomo rikomeye ku mitima yabo, ngo kuko zibibutsa ko ubuzima bwabo atari amagambo, ahubwo ari ibikorwa bifite ingaruka z’iteka.
“Ubibira mu Mwuka, azasarura ubugingo buhoraho.”
Amen.






