Ibyo wa menya ku bayobozi bo mu Burundi bafunzwe bazira M23 na Twirwaneho.
Abayobozi bane barimo abapolisi babiri bakuru n’umuyobozi w’urwego rwa FFB bafungiye muri gereza nkuru y’u Burundi iherereye ku Musanga i Bujumbura, bazira gushyigikira umutwe wa M23 n’uwa Twirwaneho birwanya ubutegetsi bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo.
Mu minsi mike ishize nibwo aba bayobozi bo mu Burundi inzego z’umutekano za bataye muri yombi.
Bikavugwa ko bazize ubutumwa batanze kurubuga rumwe rwa Whatsapp ruhuriyeho abayobozi ba Leta, aho ubwo butumwa bwavugaga ku ntambara iri kubera mu Burasizuba bwa Congo.
Nk’uko bisobanurwa ubuyobozi bumaze kubona buriya butumwa ngo bwasanze burimo ikintu gikomeye, aho ngo bwashimagizaga cyane ubutwari bwa m23 na Twirwaneho, imitwe ya gisirikare irwanya ubutegetsi bw’i Kinshasa.
Bizwi ko igisirikare cy’u Burundi gisanzwe cyarohereje abasirikare bacyo barenga ibihumbi 20, kuja gufasha igisirikare cya RDC kurwanya iriya mitwe ibiri uwa Twirwaneho n’uwa M23. Nyamara uru rubanza rugaragaza ubushyamirane buri hagati y’ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo, kumviriza telephone n’ibibazo bya politiki biri mu Burundi.
Bariya bafashwe bazira gutanga ibitekerezo bishima ubutwari bwa m23 na Twirwaneho, barimo abapolisi babiri bakuru. Uwitwa Kevin Nishimwe, ufite ipeti rya Lieutenant, akaba avuka muri komine ya Mabanda na Albert Ndayisaba, nawe w’umulieutenant we, avuka muri komine ya Burambi mu ntara ya Rumonge mu majy’epfo y’uburengerazuba.
Mu bandi bafunzwe barimo Manassé Nizigiyimana, akaba ari umwe mu bagize umuryango wa SWAA u Burundi, ukomoka mu Budaketwa.
Hakaba kandi na Jeremie, umunyamabanga mukuru w’ishirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Burundi (FFB).
Aya makuru akomeza avuga ko iriya grupe batangiyeho ubutumwa, iyobowe na Lt.Gen. Andre Ndayambaje wo mu gipolisi, uyu ni umunyamabanga uhoraho ushinzwe umutekano wa rubanda muri minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu.
Ubu butumwa bari basangije abandi kuri iriya grupe ya Whatsapp, abo byateye amakenga barabufashe babwoherereza mu basirikare bashyinzwe iperereza kugira ngo babwigeho.
Abandi n’abo basanga bikomeye, ni ko guhita babata muri yombi, aho babanje kubafungira mu iperereza ahazwi nka Documentation. Ku wa gatandatu wa kiriya cyumweru gishize ni bwo bajanwe gufungirwa ku Musanga ahazwi nka Mpimba nkuru y’u Burundi.
Ku rundi ruhande, ifatwa rya Jeremie Manirakiza, umunyamabanga mukuru w’ishirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Burundi, agarutse avuye mu butumwa muri Maroc, ryateye kwibaza ibibazo bikomeye. Abayobozi nabwo nta bisobanuro batanze.
Hagataho, bivugwa ko batangiye kwitaba ubutungane, nyuma y’aho bavanwe mu iperereza bazanwa muri Mpimba.