Ibyo wa menya ku bitero Iran yaraye igabye kuri Israel.
Ahagana isaha z’umugoroba wo ku wa kabiri tariki ya 01/10/2024, Iran yarashe ibisasu byo mu bwoko bwa Misille Ballistic, ahanini ibi bisasu byagwaga mu mujyi wa Tel Aviv ho muri Israel.
Ni bitero Leta ya Iran yemeje ko ari yo yabikoze, kandi ivuga ko yabikoze mu rwego rwo guhorera umuyobozi w’umutwe wa Hezbollah wo muri Liban wishwe mu gitero Ingabo za Israel zagabye mu mujyi w’i Beirut muri Liban ku wa Gatanu w’icyumweru gishize.
Nyuma yuko Iran igabye ibi bitero kuri Israel ikoresheje ibisasu birasa mu ntera y’ibirometro bya kure, Israel yatangaje ko ingaruka zabyo zizaba mbi kurushaho, usibye ko perezidansi ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yavuze ko ibitero bya Iran nta muntu byigeze bihitana kandi ko Amerika ikomeje kubikurikiranira hafi uko ibintu bigenda muri ako karere k’u Burasirazuba bwo hagati.
Minisiteri y’ingabo ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yatangaje ko ibitero bya Iran byikubye inshuro zibiri ibyo icyo gihugu cyagabye kuri Israel mu kwezi kwa Kane uyu mwaka.
Ariko kandi ubutumwa igisirikare cya Israel cyatanze bugira buti: “Mu mwanya muto ushize Iran yarashe Misille ku butaka bwa Israel. Iturika muri kumva ni iry’ibisasu biri kuburizwamo biri mu kirere cyangwa ibiri kugera ku butaka.”
Cyongeyeho kandi kiti: “Israel iri teguye bihagije haba mu bwirinzi no kugaba igitero igihe cyose bikenewe.”
Iki gisirikare cya Israel cyanatangaje ko kiri gukora ibishoboka byose ngo gihangane n’ibyo bisasu ariko kinasaba abaturage ba Israel gukurikiza amabwiriza yo kwirinda.
Abaturage baturiye umujyi w’i Tel Aviv no mu bindi bice byo muri Israel hagati basabwe kwihisha ahabugenewe munsi y’ubutaka cyangwa bakaguma mu bindi byumba byizewe ko batagerwaho na byo.
N’ubwo umubare utaramenyekana neza w’abahitanwe n’icyo gitero, ariko Al Jazeera yatangaje ko abaturage babiri i Tel Aviv bakomerekejwe n’ibyo bisasu mu buryo budakabije.
Ku rundi ruhande hari irindi rasana ryabereye mu karere ka Jaffa i Tel Aviv mbere y’uko Iran irasa kuri Israel na ryo ryahitanye abantu bane nk’uko polisi ya Israel yabitangaje. Gusa hari ibindi bitangaza makuru byo muri icyo gihugu byavuze ko ari abantu umunani.
Ahandi kandi Iran yatangaje ko Israel iza guhura na kaga gakomeye mu gihe yoramuka igerageje kurasa kuri Iran mu buryo bwo kwihorera. Ibi Iran yabivuze nyuma y’uko umuvugizi w’igisirikare cya Israel, Daniel Hagari yari yatangaje ko igisirikare cye cyiteguye kwihorera ku bitero Iran yagabye kuri Israel, ariko avuga ko bizakorwa mu gihe gikwiye.
Ariko kandi umunyamabanga mukuru w’umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres yasabye ko intambara iri gufata indi ntera mu Burasirazuba bwo hagati yahita ihagarara vuba na bwangu.
MCN.