• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Friday, October 24, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Ibyo wa menya ku kiganiro mpaka cya mbere cyahuje Trump na Harris Kamala.

minebwenews by minebwenews
September 12, 2024
in Regional Politics
0
Ibyo wa menya ku kiganiro mpaka cya mbere cyahuje Trump na Harris Kamala.
60
SHARES
1.5k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Ibyo wa menya ku kiganiro mpaka cya mbere cyahuje Trump na Harris Kamala.

You might also like

AFC/M23 yakomoje ku biganiro ivugwamo na perezida Evariste Ndayishimiye

U Rwanda na RDC byongeye guhurira i Washington DC

Menya Abanya-Rukombe binjiye igisirikare, harimo n’abarwanye intambara yo kubuhora u Rwanda

Ni abakandida ku mwanya wa Perezida muri leta Zunze Ubumwe z’Amerika , Harris Kamala w’umudemokorate na Donald Trump w’umurepubukikani bahuriye mu kiganiro mpaka aho buri wese yagerageje kugaragariza Abanyamerika icyo azabakorera baramutse bamutoye.

Muri iki kiganiro mpaka cyabereye mu mujyi wa Philadelphia muri Leta ya Pennsylvania cyayobowe n’abanyamakuru ba televisiyo ABC.

Iki kiganiro cyabereye neza mu nzu yitiriwe inteko nshinga mategeko, ikaba yarayobowe n’abanyamakuru.

Impaka z’aba bakandida ku mwanya wa Perezida, ikiganiro cyabo cyibanze ku ngingo z’ubukungu, uburenganzira bwo gukuramo inda ibijanye n’abimukira bambuka umupaka na Megizike binjira muri Amerika.

Iki kiganiro kikaba cyarabaye ku nshuro ya mbere . Visi Perezida Harris Kamala yari amaze igihe muri iyi leta ya Pennsylvania yitegura iki kiganiro mpaka. Ku ruhande rwa Donald Trump ni ku nshuro ya Gatatu yitabiriye ibi biganiro mpaka bihuza abakandida.

Ku ikubutiro abakandida bombi babujijwe imigambi yabo ku bijanye n’ubukungu mu gihugu. Visi Perezida Harris yahise ashinja uwo bahanganye Donald kuba yarasize yubitse ubukungu bw’igihugu ubwo manda ye yari irangiye. Yagize ati: “Reka tuvuge ku byo Donald yadusigiye. Yadusigiye ubushomeri bukabije, Donald yadusigiye icyorezo cyatikije imbaga mu buryo butarabaho mu myaka ishize. Donald yasize agabye igitero gikomeye kibasiye inzego z’igihugu na Demokarasi yacu kuva igihugu kivuye mu ntambara yo gusubiranamo y’abanyamerika. Icyo twakoze tugeze ku butegetsi n’ugukubura uwo muhanda yadusigiye.”

Mu ku musuzibiza, Donald yashinje ubutegetsi Kamala abereye visi Perezida gusubiza inyuma ubukungu bw’igihugu.

Yagize ati: “Buri muntu arabizi ko mu by’ingenzi nzakora ni ukugabanya imisoro, nkubaka ubukungu budadiye butajegajega nk’uko nabikoze bwa mbere. Twari dufite ubukungu bukomeye bwakubiswe hasi n’icyorezo. Icyorezo kitigeze kibaho kuva mu 1917 cyaguyemo abantu 100. Igihugu cyari kitarahura n’ibibazo nk’ibyo . Ariko twabyitwayemo neza tubasigira ubukungu buhagaze neza.”

Iki kiganiro cyakozwe mu gihe hasigaye amezi atageze muri abiri ngo amatora abe.

Indi ngingo yatinzweho cyane ni ikibazo cy’abimukira, aho Donald wabayeho Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, yavuze ko abimukira binjira muri iki gihugu banyuze Inzira zitemewe n’amategeko bakomeje kwisuka muri Amerika banyuze ku mupaka wa Megizike. Kuri iyi ngingo Donald yashinje visi Perezida Harris ko afite uruhare rukomeye mukudashakira umuti icyo kibazo cy’abimukira benshi yavuze ko baza mu gihugu gukora ibyaha no guteza akaduruvayo.

Trump yagize ati: “Icyo bakoze muri iki gihugu ni amahano, ubwo bemeraga miliyoni yabo bantu kwinjira mu gihugu. Ndebera ibirimo kuba mu mijyi hano muri Amerika. Hari imijyi idashaka kubivugaho. Urugero mu mujyi wa Springfield abo bimukira bararya imbwa n’injangwe z’abantu bahasanze. Ibi ni bintu birimo kuba mu gihugu cyacu kandi birabaje.”

Kamara Harris mu kugusubiza iki kibazo, yavuze ko hari umushinga wari wateguwe ugamije gutanga umuti ku bibazo by’abimukira, kandi ushyigikiwe n’amashyaka yombi mu gihugu.

Agaragaza ko uwo mushinga waje kuburizwamo kubera Trump yasabye Abarepubulikani mu nteko ishinga amategeko kutawushigikira.

Yagize ati: “Uwo mushinga wari kuduha uburyo n’ubushobozi bwo guhangana n’abanyabyaha bambukiranya imipaka, bagurishya imbunda mu buryo bwa magendu. Uzi icyabaye Trump yafashe telephone ahamagara bamwe mu badepite abategeka kwica uwo mushinga w’itegeko. Icyo ibyo bivuze nuko yahisemo kwirengagiza ikibazo aho kugikemura.”

Izindi ngingo zaganiriweho muri iki kiganiro harimo politiki mpuzamahanga zibanze cyane ku ntambara hagati ya Ukraine n’u Burusiya.

Harris yavuze ko Amerika izakomeza ubufatanye bwa hafi n’abanywanyi bayo bo ku mugabane w’uburayi anasaba ko habaho agahenge abafashwe bunyago bakarekurwa, mu gihe Trump we ashyigikira ko intambara ihita ihagarara burundu.

                MCN.
Tags: Donald TrumpKamala Harris
Share24Tweet15Send
minebwenews

minebwenews

Recommended For You

AFC/M23 yakomoje ku biganiro ivugwamo na perezida Evariste Ndayishimiye

by Bahanda Bruce
October 24, 2025
0
Perezida w’u Burundi yateye inkunga umwe mu mitwe igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda

AFC/M23 yakomoje ku biganiro ivugwamo na perezida Evariste Ndayishimiye Ihuriro rya Allience Fleuve Congo, AFC /M23 ryavuze ko amakuru avuga ko yagiranye ibiganiro na perezida w'u Burundi, Evariste...

Read moreDetails

U Rwanda na RDC byongeye guhurira i Washington DC

by Bahanda Bruce
October 23, 2025
0
U Rwanda na RDC byongeye guhurira i Washington DC

U Rwanda na RDC byongeye guhurira i Washington DC U Rwanda na Repubulika ya demokarasi ya Congo, byongeye guhurira i Washington DC muri Leta Zunze ubumwe z'Amerika, mu...

Read moreDetails

Menya Abanya-Rukombe binjiye igisirikare, harimo n’abarwanye intambara yo kubuhora u Rwanda

by Bahanda Bruce
October 21, 2025
0
Menya Abanya-Rukombe binjiye igisirikare, harimo n’abarwanye intambara yo kubuhora u Rwanda

Menya Abanya-Rukombe binjiye igisirikare, harimo n'abarwanye intambara yo kubohora u Rwanda Ababarirwa mu mirongo barimo abahungu n'abagabo, bavuye mu gice kizwi nk'i Rukombe binjira igisirikare cy'umutwe wa FDL...

Read moreDetails

U Burundi bwasabye kimwe mu bihugu by’ibihangange ku isi kubuhuriza mu biganiro n’u Rwanda

by Bahanda Bruce
October 20, 2025
0
Perezida w’u Burundi yateye inkunga umwe mu mitwe igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda

U Burundi bwasabye kimwe mu bihugu by'ibihangange ku isi kubuhuriza mu biganiro n'u Rwanda Perezida w'u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yasabye u Bufaransa ngo bumuhurize mu biganiro n'u Rwanda,...

Read moreDetails

Icyo amakuru avuga ku biganiro perezida w’u Burundi yagiranye na AFC/M23

by Bahanda Bruce
October 18, 2025
0
Perezida w’u Burundi yateye inkunga umwe mu mitwe igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda

Perezida w'u Burundi yagiranye ibiganiro na AFC/M23 Perezida w'u Burundi Evariste Ndayishimiye yagiranye ibiganiro by'ibanga n'intumwa z'ihuriro rya Alliance Fleuve Congo (AFC/M23) rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika ya demokarasi...

Read moreDetails
Next Post
Mu nkengero za Sake havuzwe intambara ikaze, hagati ya m23 n’ihuriro ry’ingabo za RDC.

Mu nkengero za Sake havuzwe intambara ikaze, hagati ya m23 n'ihuriro ry'ingabo za RDC.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?