• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Wednesday, October 28, 2026
  • Login
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Ibyo wa menya ku masezerano RDC na AFC/M23 basinyanye i Doha.

minebwenews by minebwenews
July 19, 2025
in Regional Politics
0
Ibyo wa menya ku masezerano RDC na AFC/M23 basinyanye i Doha.
103
SHARES
2.6k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Ibyo wa menya ku masezerano RDC na AFC/M23 basinyanye i Doha.

Guverinoma ya Repubulika ya demokarasi ya Congo n’umutwe wa AFC/M23 kuri uyu wa gatandatu tariki ya 19/07/2025, bashyize umukono ku masezerano yo guhagarika imirwano ibera mu Burasizuba bwa RDC.

Aya masezerano yashyizweho umukono n’abahagarariye impande zombi, nyuma y’ibiganiro byari bimaze iminsi bibera i Doha muri Qatar.

Ku rundi ruhande Leta Zunze ubumwe z’Amerika zagiye zishyigikira byimazeyo ibi biganiro, kuko akenshi yagiye itangaza ko ibi biganiro biganisha ku gutorera umuti ibibazo by’intambara imaze imyaka irenga 20 mu Burasirazuba bwa Congo.

Perezida Donald Trump ubwe yanatangaje ko yizeye ko amahoro agiye kuboneka muri RDC, ndetse agaragaza ko ayo mahoro azafasha ishoramari ryo mu bihugu byo mu bihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi.

Imirwano imaze hafi imyaka itatu ihanganishije AFC/M23 na Leta y’i Kinshasa imaze guhitana abasivili babarirwa mu bihumbi amagana, abandi benshi berekeje mu buhungiro.

Mu kwezi kwa gatatu uyu mwaka wa 2025, Qatar yahuje perezida Felix Tshisekedi na mugenzi we w’u Rwanda Paul Kagame, aho bombi bahise batangaza guhagarika imirwano bidatinze.

Ibi biganiro by’abakuru b’ibihugu u Rwanda na Congo, byakurikiwe n’ibyahuje AFC/M23 na Leta y’i Kinshasa.

Ibi byabaye mu gihe guverinoma ya Congo yari yaranze mbere gahunda iyo ari yo yose, yayihuza n’umutwe wa M23 uyirwanya, kabone nubwo kuri ubu bari kuganira.

Tags: AFC/m23AmasezeranoDoha

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?