• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Wednesday, September 10, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Ibyo wa menya ku rugamba rukomeye rwabereye i Ngungu muri Masisi.

minebwenews by minebwenews
January 15, 2025
in Regional Politics
0
Ibyo wa menya ku rugamba rukomeye rwabereye i Ngungu muri Masisi.
164
SHARES
4.1k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Ibyo wa menya ku rugamba rukomeye rwabereye i Ngungu muri Masisi.

You might also like

U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya

Mu Burundi isubira nyuma ry’ubukungu bwaho riravuza ubuhuha

Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n’iz’u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo

Kuri uyu wa gatatu, itariki ya 15/01/2025, muri centre ya Ngungu ho muri teritware ya Masisi mu ntara ya Kivu Yaruguru, habyukiye intambara ikomeye hagati y’umutwe wa M23 n’ihuriro ry’ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo, maze uriya mutwe wigaranzura ririya huriro, nk’uko amakuru ava muri ibyo bice abivuga.

Iyi mirwano, amasoko yacu avuga ko yari komeye kandi ko byarangiye ihuriro ry’abarwana ku ruhande rwa Leta bahunze muri kariya gace, ubundi M23 irakigarurira kose.

Kuva mu Cyumweru gishize aka gace kagiye kaberamo imirwano, ndetse kumenya uruhande rukagenzura byari ihurizo rikomeye.

Ariko nk’uko amasoko yacu atandukanye dukesha iyi nkuru abivuga, buri ruhande rwari rufite agace ruyoboye, kuko Ngungu ni Localité, kandi ikaba ari agace kagutse.

Gusa mu ntambara zabaye mu mwaka ushize, umutwe wa M23 wari warakigaruriye, ukaba wari ukamazemo amezi arenga icyenda.

Nyamara mu mirwano yabaye uyu munsi, umutwe wa M23 wakabohoje kose.
Umuvugizi w’ungirije wa M23, Oscar Barinda, yari aheruka no gutangaza ko bikuye muri ako gace kumpamvu zokwanga kurwanira mu baturage, ari nabwo FARDC n’abambari bayo bahise batangaza ko bafashe Ngungu.

Icyo gihe Leta ya Kinshasa ni bwo yahise itanga agashimwe kuri buri musirikare winjiye muri ako gace, kandi buri wese ahabwa idorali makumyabiri z’Amerika.

Minembwe.com yanahawe n’ubuhamya bw’umusirikare wa Leta aho yagize ati: “Leta yari yaduhaye agashimwe, kuko twinjiye muri Ngungu. Buri musirikare yariko ahabwa 20$, none M23 yongeye kutwirukana.”

Ubu buhamya bukomeza bugira buti: “Ngungu twayivuyemo nabi. M23 yahafashe hose.”

Iyi nkuru inavuga kandi ko urugamba rwabereye i Ngungu rwaguyemo abasirikare 215 bo ku ruhande rwa Leta, kandi ko 70% by’abapfuye ari abasirikare b’u Burundi, ndetse kandi muri aba bapfuye barimo n’abofisiye bakuru, nk’uko byakomeje bivugwa na Oscar Barinda.

Ariko kugeza ubu ntacyo uruhande rwa Leta ruratangaza kuri iyi nkuru.

Urubuga ruri muzikunda gutangaza intambara ibera muri Masisi, rwagize ruti: “Abana b’u Burundi baguye ku rugamba ari benshi i Ngungu muri teritware ya Masisi.”

Urwo rubuga rwanavuze ko iyo operasiyo Leta yari yayihaye izina rya “Caterpillar,” aho yari ifite intego yo kwirukana umutwe wa M23 muri ako gace.

Gusa birangiye ingabo za, FARDC, FDLR, Wazalendo, ingabo z’u Burundi n’abacanchuro ari bo birukanywe muri kariya gace.

Kurundi ruhande, amakuru avuga ko mu mirwano yabereye muri teritware ya Nyiragongo M23 yafashe akandi gace kitwa Nditi.

Tags: M23MasisiNgunguOperasiyo
Share66Tweet41Send
minebwenews

minebwenews

Recommended For You

U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya

by Bahanda Bruce
September 4, 2025
0
U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya

U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya Intumwa z'u Rwanda n'iza Repubulika ya demokarasi ya Congo zahuriye i Washington DC muri Leta Zunze ubumwe...

Read moreDetails

Mu Burundi isubira nyuma ry’ubukungu bwaho riravuza ubuhuha

by Bahanda Bruce
September 4, 2025
0
Mu Burundi isubira nyuma ry’ubukungu bwaho riravuza ubuhuha

Mu Burundi isubira nyuma ry'ubukungu bwaho riravuza ubuhuha Ubukungu bw'igihugu cy'u Burundi ku ngoma ya perezida Evariste Ndayishimiye bugenda burushaho kujya ahabi, kubera ibura ry'ibikomoka kuri peteroli, ugakubitiraho...

Read moreDetails

Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n’iz’u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo

by minebwenews
September 2, 2025
0
Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n’iz’u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo

Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n'iz'u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo Umuhuza bikorwa w'ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23/MRDP-Twirwaneho rirwanya...

Read moreDetails

U Rwanda rwashyizwe ku mwanya ushimishije mu bihugu bya Afrika bifite imiyoborere myiza.

by minebwenews
September 1, 2025
0
U Rwanda rwashyizwe ku mwanya ushimishije mu bihugu bya Afrika bifite imiyoborere myiza.

U Rwanda rwashyizwe ku mwanya ushimishije mu bihugu bya Afrika bifite imiyoborere myiza. U Rwanda ruyobowe na perezida Paul Kagame, rwashyizwe ku mwanya wa kabiri mu bihugu bya...

Read moreDetails

Perezida wa MRDP-Twirwaneho, Kaniki, yavuze uburyo ari mu bashyinze AFC ndetse n’uburyo bagiye kuvugutira umuti Ingabo z’u Burundi zica Abanyamulenge.

by minebwenews
August 30, 2025
0
Perezida wa MRDP-Twirwaneho, Kaniki, yavuze uburyo ari mu bashyinze AFC ndetse n’uburyo bagiye kuvugutira umuti Ingabo z’u Burundi zica Abanyamulenge.

Perezida wa MRDP-Twirwaneho, Kaniki, yavuze uburyo ari mu bashyinze AFC ndetse n'uburyo bagiye kuvugutira umuti Ingabo z'u Burundi zica Abanyamulenge. Freddy Kaniki Umuyobozi wungirije w'ihuriro rya Allience Fleuve...

Read moreDetails
Next Post
Ni bura abasirikare b’u Burundi 1000 kirenga, nibo bamaze kugwa muri Masisi.

Ni bura abasirikare b'u Burundi 1000 kirenga, nibo bamaze kugwa muri Masisi.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?