Ibyo wa menya ku ruzinduko ruto ariko rubyara inyungu kuri RDC, Tshisekedi agirira i Luanda uyu munsi.
Perezida wa Repubulika ya demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi kuri uyu wa gatatu araja i Luanda muri Angola aho ajya kuganira na perezida Joe Biden wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Ni mu ruzinduko Biden ari busure icyambu cya Lobito, giherereye mu Burengerazuba bw’umuhora wa Lobito muri Angola.
Uyu muhora wa mbuka Angola uhuza inkombe z’inyanja ya Atlantika na Repubulika ya demokarasi ya Congo. Biteganijwe ko uzanyunyuzwamo amabuye y’agaciro n’umutungo kamere bijya hakurya ya Atlantika.
Bikaba biri mu byatumye perezida Félix Tshisekedi agomba kwerekeza muri Angola kugira ngo aganire na Biden uri yo.
Kuri uyu munsi hanateganyijwe inama y’ibihugu byombi hagati ya Félix na perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Amerika ishishikajwe cyane no gushyira mu bikorwa uyu mushinga.
Ni mu gihe uyu mushinga w’umuhora wa Lobito uhagarariye kimwe mu bintu byingenzi bigize ubufatanye bw’akarere ndetse n’amahanga muri Afrika yo hagati n’amajyepfo.
Tina Salama, umuvugizi wa Tshisekedi yatangaje ko ibikorwa byinshi biri kuri gahunda y’uru rugendo rugifi, birimo gusura uruganda, kugenzura icyambu cya Lobito, ndetse n’inama ntoya ihuza RDC, Angola na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Hari n’andi makuru avuga ko Tanzania nayo yatumiwe.
Byanasobanuwe ko uyu mushinga ari ingenzi kuri RDC, hari ni cyizere ko hazakomeza ubufatanye n’Abanyamerika na nyuma ya Joe Biden nava muri White House.Urugendo rwa Félix Tshisekedi muri Angola ruraba rugufi, ariko rufungura inzira y’ibiganiro by’ingenzi, cyane cyane ku makimbirane hagati ya RDC n’u Rwanda mu rwego rw’ibiganiro by’i Luanda.
Ibyo bibaye kandi mu gihe ku itariki ya 15/12/2024, i Luanda hateganyijwe inama izahuza perezida Félix Tshisekedi na Paul Kagame w’u Rwanda aho bazaba bari kumwe na perezida Lourenço wa Angola.