Ibyo wa menya kuri album ya gatanu Israel Mbonyi agiye kumurikira abakunzi be
Israel Mbonyi umuririmbyi uririmba indirimbo zo guhimbaza Imana no kuyiramya, agiye kumurikira abakunzi be album ye ya gatanu.
Amakuru avuga ko igitaramo Israel Mbonyi azamurikiramo iriya album ye ya gatanu, igitaramo cyayo kizabera ku “intare conference Arena,” kikazaba tariki ya 05/10/2025.
Biteganyijwe ko kwinjira mu gitaramo cyo kumurika iyo album bizaba ari 5,000frw mu myanya isanzwe, na ho mu myanya y’icyubahiro 10,000frw. Hanateguwe n’itike y’ibihumbi 20frw.
Nyuma y’iki gitaramo cya Israel Mbonyi cyo kumurikira abakunzi be album ye ya gatanu, azakora ikindi mu kwezi kwa cumi n’abiri uyu mwaka, nk’uko ahora abikora mu mpera z’umwaka.
Ubwe yanabwiye itangazamakuru ko iyi album irimo indirimbo 14 zirimo iziri mu giswahili n’ikinyarwanda.
Hagati mu mwaka wa 2023 nibwo uyu muririmbyi aheruka gushyira album ye hanze, iyo yanise “Nk’umusirikare.” Iyi yaje ikurikira “Mbwira na Icyambu.”
Ni mu gihe mu mwaka wa 2014, ari bwo yasohoye album ye ya mbere yise “Number one.”