• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Tuesday, October 27, 2026
  • Login
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home World News

Israel yagaragaje impamvu yatumye igaba igitero i Doha

Bahanda Bruce by Bahanda Bruce
September 12, 2025
in World News
0
Israel yagaragaje impamvu yatumye igaba igitero i Doha
72
SHARES
1.8k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Israel yagaragaje impamvu yatumye igaba igitero i Doha

Leta ya Israel yatangaje ko Qatar yahindutse indiri y’abaterabwoba, kandi ko ari na yo mpamvu yatumye igaba kiriya gitero ahari intumwa za Hamas.

Byagarutsweho na ninisitiri w’intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, wavuze ko barashe kuri Qatar kubera ko yaricumbikiye ibyihebe byo mu mutwe wa Hamas.

Yagize ati: “Guverinoma ntizikwiye gucumbikira ibyihebe, twahigaga ibyihebe byagize uruhare mu gutegura ibitero byo ku itariki ya 07/10/2023.”

Netanyahu kandi yavuze ko kiriya gitero bakoze gisa neza nk’ibyo Amerika yagabye yihimura ku bitero bya Al-Qaeda byayigabweho ku wa 11/09/2001.

Hirya y’ejo ni bwo igisirikare cya Israel cyagabye icyo gitero. Ni igitero amakuru avuga ko cyari kigambiriye kwivugana abayobozi ba Hamas bari muri icyo gihugu aho bari bitabiriye ibiganiro by’amahoro.

Nyuma y’icyo gitero ibihugu birimo Amerika, ubumwe bw’u Burayi na Qatar ubwayo, bamaganye Israel yabikoze.

Nk’ubumwe bw’u Burayi bwanasohoye itangazo buvuga ko bugiye guhagarika inkunga bwahaga Israel.

Mu gihe Qatar na yo yashyize itangazo hanze, isobanura ko Israel yari ibizi ko abayobozi ba Hamas bagiye muri Qatar bisabwe na Merika na Israel.

Ndetse kandi ivuga ko bitumvikana uburyo ibya Hamas byagereranywa na Al-Qaeda kuko ubwo uyu mutwe w’iterabwoba wagabaga ibitero kuri Amerika nta buhuza mpuzamahanga bwashatswe.

Israel uretse kuba yaragabye kiriya gitero ku ntumwa zari mu biganiro by’amahoro, inengwa kandi kuba yaravogereye ubusugire n’umutekano by’ikindi gihugu.

Tags: HamasIgiteroNetanyahuQatar

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?