Ibyo wa menya kuri Centrafrique na RDC byinjiye mu mikoranire y’igisirikare.
Ku munsi w’ejo hashize tariki ya 18/10/2024, igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo n’icya Centrafrique, byasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu byagisirikare.
Ku ruhande rw’igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, ni amasezerano yashyizweho umukono na minisitiri w’ingabo, Guy Kabombo Mwandiavita, mu gihe ku ruhande rwa Centrafrique yashyizweho umukono na minisitiri w’ingabo z’iki gihugu, Rameaux-Claude Bireau.
Ni amasezerano agamije gukemura ibibazo by’umutekano byugarije ibihugu byombi ndetse no guteza imbere amahoro n’umutekano mu karere.
Nyuma minisitiri w’ingabo wa Centrafrique, Claude, yahise asezeranya abategetsi ba RDC ko igihugu cye kitazigera kiyitererana kandi ko iki gihugu kitazongera kuba ibirindiro by’ingabo izarizo zose.
Mu bindi ibi bihugu byombi byiyemeje harimo ko bizajya bihana hana amakuru y’ubutasi ndetse no kurinda imipaka y’ibihugu byombi.
MCN.