Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home History

Ibyo wa menya kuri Thomas Lubanga washinze umutwe ugamije gushyiraho iherezo ryanyuma ubutegetsi bwa Kinshasa.

Bruce Bahanda by Bruce Bahanda
April 3, 2025
in History
0
Ibyo wa menya kuri Thomas Lubanga washinze umutwe ugamije gushyiraho iherezo ryanyuma ubutegetsi bwa Kinshasa.
87
SHARES
2.2k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Ibyo wa menya kuri Thomas Lubanga washinze umutwe ugamije gushyiraho iherezo ryanyuma ubutegetsi bwa Kinshasa.

You might also like

Byinshi wa menya kuri YouTube channel ya Mulenge Top Tv.

Mu matora ya Chef-de Camp, Rukumbuzi ni we wungirije.

Icyo wa menya kuri Family TV 1 ikoreshwa n’umukobwa w’Umunyamulenge.

Thomas Lubanga abenshi ba mu menye mu makuru ubwo yacirwaga urubanza mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha ruri i Lahey mu Buholande, mu 2012 rwamuhamije ibyaha yaregwaga ubundi kandi rumukatira gufungwa imyaka 14.

Thomas Lubanga ni umugabo w’imyaka 64 y’amavuko bivugwa ko ari muri Uganda, ubu yongeye kugaruka mu makuru, nyuma y’imyaka ine afunguwe yashinze umutwe witwaje intwaro witwa Convention Pour la Révolution Populair (CRP).

Uwungirije Thomas Lubanga muri uyu mutwe, aheruka kubwira itangazamakuru ryo muri Congo ko uyu mutwe washinzwe na Thomas Lubanga ugamije gushyiraho iherezo ryanyuma ubutegetsi bwa perezida Felix Tshisekedi no kugarura demokarasi muri iki gihugu.

Ubwo Lubanga yaburanishwaga na ICC, yagaragaje ko umwirondoro we yavukiye muri Ituri mu 1960, yinjira muri politiki mu ishyaka rya MPR ryari ku butegetsi bwa Zaïre akiri umunyeshuri muri kaminuza i Kisangani aho yize amasomo y’ibijanye n’imitekerereze n’imyitwarire (Psychology).

Uwo mwirondoro ukomeza ugaragaza ko yaje guhindura ishyaka aho yaje kuja muri UDPS ya Etienne Tshisekedi aho yari akuriye urubyiruko muri yo.

Uyu Thomas Lubanga ni uwo mu bwoko bw’Abahema yaje kwifatanya n’umutwe witwaje intwaro wa Rassemblement Congolais pour la Démocratie (RCD) ishami rya Kisangani iryari rizwi nka RCD-KML(movement de libération), wari mu ihuriro ry’imitwe y’inyeshyamba yafashwaga na Uganda n’u Rwanda hagati ya 1998 na 2006 mu gihe cy’intambara ya kabiri ya Congo.

Nyuma, Lubanga yagiye mu mutwe wa MLC wa Jean Pierre Bemba Gombo, wafashwaga na Uganda, mbere yo kugaruka muri RCD akanagirwa ushinzwe Ingabo, ariko mu 2001 yahise ashinga umutwe we yise Union des Patriotes du Congo.

Tariki ya 01/12/2014 Thomas Lubanga aha yari imbere y’abacamanza i Laheye, uyu mutwe wa Thomas Lubanga wari ufatanyije na Gen Jean Bosco Ntaganda, n’abandi nka Gen Jaques Ychaligonza, washinjwe ubwicanyi bukomeye mu makimbirane hagati y’Abahema n’aba Lendu mu ntara ya Ituri.

Ahagana mu mwaka wa 2005 ni bwo Lubanga yafashwe n’ingabo za Monusco zimwohereza i Kinshasa aho yabanje kurindirwa muri Hotel ikomeye, ariko nyuma y’amezi make ajanwa muri gereza ya Kinshasa.

Mu 2006, Thomas Lubanga yagaragaye arira ubwo yari agiye kurizwa indege y’ingabo z’u Bufaransa imujana i Lahaye mu Buholande ku rukiko mpuzamahanga mpanabyaha.

Thomas Lubanga yaraburanye ahakana ibyaha byose yaregwaga ariko urwo rukiko rumuhamya kwinjiza abana mu gisirikare no kuboherereza mu ntambara. Urubanza rwe rwamaze imyaka ine.

Mu 2012, Lubanga yakatiwe gufungwa imyaka 14, imyaka ya mbere y’igifungo yayimaze muri gereza ya La Haye, mu 2015 agarurwa muri RDC gufungirwa muri gereza ya Makala iherereye i Kinshasa.

Bivugwa ko ari muri gereza i Kinshasa, Lubanga yongeye kubaka umubano n’abantu bakoranye na we hambere mu gihe yiteguraga gusohoka muri gereza.

Nyuma yo gusohoka muri gereza Thomas Lubanga n’abamushigikiye bagiye mu rusengero gushima Imana ko yarekuwe.

Mu mwaka wa 2021, perezida Felix Tshisekedi yashyizeho itsinda ryiswe “Task Force y’amahoro, ubwiyunge no kubaka Ituri” yari igamije ahanini gufasha imitwe yitwaje intwaro muri Ituri kuzishyira hasi, Tshisekedi yagize Thomas Lubanga umukuru w’iryo tsinda.

Mu kwezi kwa kabiri ku mwaka wa 2022, mu buryo butavugwaho rumwe, Thomas Lubanga na bagenzi be batandatu bari muri iyo ‘Task Force’ bari muri Ituri, bashimuswe n’umutwe wa CODECO, uyu mutwe wabarekuye nyuma y’amezi abiri.

Mu matora yo mu 20023, Thomas Lubanga yatsindiye umwanya wo kuba umudepite w’intara ya Ituri, ariko komisiyo y’amatora iramusimbuza isobanura ko umuntu wahamijwe ibyaha atagomba gutorwa, ibyo we yamaganye.

Mu 2024 Thomas Lubanga yagiye muri Uganda avuga ko ahunze.

Mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka, umuvugizi w’igisirikare cya RDC mu ntara ya Ituri yatangaje ko Thomas Lubanga n’abafatanyije na we bashinze umutwe w’inyeshyamba bari muri Uganda kandi ko bafatanyije n’uwa m23.

Nyamara ibi byaje kubeshuzwa na Charles Kakuni, wungirije Thomas Lubanga aho yatangaje ko umutwe bashinze wa Convention Pour la Liberation Populair, CRP, udukorana na m23.

Uyu mutwe wa Thomas Lubanga ufite ishami rya gisirikare ryitwa “Force Pour la Révolution Populair” bivugwa ko utaratangira ibikorwa bya gisirikare muri RDC.

Abasesenguzi bavuga ko uyu mutwe ufite imbaraga kandi ko Thomas Lubanga ari umuntu ufite amaboko ni mu gihe azwi cyane mu ntara ya Ituri.

Mu Burasizuba bwa Congo busanzwe bushegeshwe n’imitwe yitwaje intwaro LONI ivuga ko ibarirwa muri 200, ubu ukomeye muri yo ni uwa m23 ugenzura ibice bitandukanye mu ntara za Kivu y’Epfo n’iya Ruguru.

Lubanga akaba ari umugabo ufite abana barindwi n’umugore umwe.

Tags: CRPIturiThomas LubangaUmuhema
Share35Tweet22Send
Bruce Bahanda

Bruce Bahanda

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Recommended For You

Byinshi wa menya kuri YouTube channel ya Mulenge Top Tv.

by Bruce Bahanda
May 23, 2025
0
Byinshi wa menya kuri YouTube channel ya Mulenge Top Tv.

Byinshi wa menya kuri YouTube channel ya Mulenge Top Tv. Mulenge Top Tv, ni mwe mu ma YouTube Channel inyuzwaho ibiganiro byerekeye ku ntambara zi bera mu Burasirazuba...

Read moreDetails

Mu matora ya Chef-de Camp, Rukumbuzi ni we wungirije.

by Bruce Bahanda
May 23, 2025
0
Auto Draft

Mu matora ya Chef-de Camp, Rukumbuzi ni we wungirije. Mu nkambi y'i mpunzi z'Abanye-Congo ya Nyenkanda iherereye mu ntara ya Ruyigi, mu gihugu cy'u Burundi, Amani Amisi yatorewe...

Read moreDetails

Icyo wa menya kuri Family TV 1 ikoreshwa n’umukobwa w’Umunyamulenge.

by Bruce Bahanda
May 22, 2025
0
Icyo wa menya kuri Family TV 1 ikoreshwa n’umukobwa w’Umunyamulenge.

Icyo wa menya kuri Family TV 1 ikoreshwa n'umukobwa w'Umunyamulenge. Family Tv 1, n'imwe muri Channel za YouTube, ikoreshwa n'umukobwa w'Umunyamulenge, Grace Nyagiciro, ahanini ayikoresha mukuvuganira ubwoko bwabo,...

Read moreDetails

Dore ibintu byingenzi dusanga muri Tangawizi bigomba gutuma uyihata kuyirya.

by Bruce Bahanda
May 20, 2025
0
Dore ibintu byingenzi dusanga muri Tangawizi bigomba gutuma uyihata kuyirya.

Dore ibintu byingenzi dusanga muri Tangawizi bigomba gutuma uyihata kuyirya . Tangawizi si iyo kunywa mu cyayi gusa ahubwo wanayiteka mu biryo kuko ni kimwe mu biribwa bikungahaye...

Read moreDetails

Ibyo wa menya ku Banyarwanda barenga 300 batahutse bava mu Burasizuba bwa Congo.

by Bruce Bahanda
May 19, 2025
0
Ibyo wa menya ku Banyarwanda barenga 300 batahutse bava mu Burasizuba bwa Congo.

Ibyo wa menya ku Banyarwanda barenga 300 batahutse bava mu Burasizuba bwa Congo. Abanyarwanda 360 barimo abagabo, abagore n'abana ni bo bacyuwe mu Rwanda bakuwe mu Burasizuba bwa...

Read moreDetails
Next Post
Hamenyekanye ibyo Gen.Gasita arimo gusaba ubuyobozi bwa FARDC.

Hamenyekanye ibyo Gen.Gasita arimo gusaba ubuyobozi bwa FARDC.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • History
  • Regional Politics
  • Religion
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge Abaturage Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Evariste Ndayishimiye Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Israel Ituri Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?