Ibyo wa menya k’uwiyitaga umufumu kabuhariwe watawe muri yombi mu Rwanda.
Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB), nirwo rwemeje amakuru yitabwa muri yombi ry’uwahoraga avuga ko ari umufumu ukomeye, uzwi ku mazina ya Wilson Rurangirwa.
Kuri uyu wa mbere tariki ya 04/11/2024 nibwo uyu mufumu wa mamaye ku izina rya Salongo yafashwe, akaba akurikiranyweho ibyaha bigera kuri bine.
Birimo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano, kwiyitirira urwego rw’umwuga, impamyabushobozi, impamyabumenyi cyangwa ubushobozi buhabwa umuntu wujuje ibyangombwa n’icyaha cyokwiha indonke.
Umuvugizi w’urwego rw’ubugenzacyaha, RIB, Dr. Murangira B. Thirry, yatangaje ko uyu mugabo yatawe muri yombi nyuma y’iperereza ryari rimaze iminsi rimukorwaho, rishyingiye kubirego abantu bamurega.
Ati: “Yafashwe nyuma y’iperereza yari amaze iminsi akorwaho aho yaregwaga n’abantu batandukanye akabizeza ko ari umuvugizi gakondo ufite imbaraga zidasanzwe zo kugaruza ibyibwe ndetse n’ubushobozi bwo kuvura indwara zitandukanye, akavura inyatsi, akaba ngo afite n’imbaraga zo gutanga urubyaro.
Ikibabaje muri ibi byose, uyu Salongo wasangaga yamamazwa cyane n’imbuga nkoranyambaga nk’umuntu udasanzwe.”
Salongo kugeza uyu munsi afungiwe kuri station ya RIB ya Nyamata aho asanzwe atuye mu karere ka Bugesera, umurenge wa Nyamata, akagari ka Nyamata, umudugudu wa Rugarama ll.
Ibi bikorwa uyu mufumu yabikoreraga mu kagari ka Maranyundo, umudugudu wa Mayange . Ubwo yafatwaga yafatanywe, impu z’ibisimba, amacupa atandukanye arimo ibyo yita imiti, amagi n’inkono.
Kugeza ubu iperereza riracyakomeje ngo akorerwe dosiye ishyikirizwe ubushinjacyaha.
Ibyo bikozwe mu gihe umuvugizi wa RIB yari aheruka gutangaza ko hari ibice bitanu uru rwego rwa RIB rugiye kwibandaho cyane bigaragaramo ibyaha hifashishijwe imbugankoranyambaga.
Ibyo bice birimo n’icyimyidagaduro, iyobokamana, kwamamaza ndetse n’ubufumu, gukangisha gusebanya hakoreshejwe amashusho y’ubwambure no gukwirakwiza amashusho y’urukozasoni.