• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Friday, October 30, 2026
  • Login
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home World News

Ibyo wa menya kw’ihunga rya perezida Bashar Al-Assad wamaze kubona ubuhungiro mu Burusiya.

minebwenews by minebwenews
December 8, 2024
in World News
0
Ibyo wa menya kw’ihunga rya perezida Bashar Al-Assad wamaze kubona ubuhungiro mu Burusiya.
84
SHARES
2.1k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Ibyo wa menya kw’ihunga rya perezida Bashar Al-Assad wamaze kubona ubuhungiro mu Burusiya.

Perezida wa Syria, Bashar Al-Assad n’umuryango we bamaze kugera i Moscow ku murwa mukuru w’i Gihugu cy’u Burusiya, nyuma y’uko imitwe y’itwaje imbunda iyobowe na Tahir al-Sham(HTS) yamuhiritse ku butegetsi.

Ni amakuru yashyizwe hanze n’ibiro ntara makuru by’u Burusiya, TASS, byavuze ko Bashal Al-Assad yahawe ubuhungiro muri iki gihugu cy’u Burusiya.

Ibi byatangajwe kandi n’inyeshamba zo muri Syria ubwo zari zimaze gufata umurwa mukuru Damasiko zigahita zihirika ubutegetsi bwa Bashar Al-Assad.

Zivuga ko ubutegetsi bw’igitugu yari amazeho imyaka mirongo bwarangiye, kandi ko yamaze guhunga igihugu.

Iz’i nyeshamba zakomeje zivuga ko intambara muri iki gihugu yarimaze imyaka 13 nayo yarangiye.

Iz’inyeshamba za kiyisilamu zamaganye u Burusiya na Iran muri Syria n’akarere. Abo bakaba bari abafatanya bikorwa bashyigikiye Assad mu bihe bikomeye byo muri iyi ntambara.

Minisitiri w’intebe wa Israel Benjamin Netanyahu yavuze ko uburyo Israel yagiye ihasha Iran n’abarwanyi ba Hezbollah byagize uruhare runini mu ihirikwa ry’ubutegetsi bwa Bashar Al-Assad.

Hagati aho, ababonye ibyabaye muri Syria bavuze ko abantu babarirwa mu bihumbi bamwe bari mu mudoka abandi bagenzaga ibirenge bari mu murwa mukuru Damasiko bahuriye ku rubuga rwo mu mujyi rwagati bazamura amaboko batera hejuru mu majwi aranguruye bavuga ko babonye ukwishyira ukizana nyuma y’ubutegetsi bw’umuryango wa Bashar Al-Assad bwari bumaze imyaka irenga 20.

Hari abaturage bifotoreje muri perezidansi aho banagaragaye bikoreye bimwe mu bikoresho basanzemo.

Ikindi n’uko inyeshamba zahiritse ubutegetsi zahise zirekura imfungwa zari zifungiye muri gereza nkuru iri mu nkengero z’umurwa mukuru Damasiko. Izafunguwe zabarirwa mu bihumbi.

Tags: Bashar Al-AssadGuhirikaSyriaU BurusiyaUbutegetsi

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?