Ibyu menya kuri perezida w’u Burundi waranzwe cyane no guhinduka mu majambo.
Umukuru w’igihugu cy’u Burundi, Evariste Ndayishimiye ni umuntu waranzwe no guhinduka cyane mubyo avuga, aho n’ubu yatangiye kwivana mu cyerekezo yarahagazemo cyo kurwanya umutwe wa m23 afatanyije n’umutwe wa FDLR na Wazalendo ndetse n’ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo, mu Burasizuba bwa Congo.
Bigaragara neza ko perezida Ndayishimiye imvugo yari amazemo iminsi avuga yaba atangiye kuyihindura, ibyo urubuga rwa UBMNWs rwa sesenguye, rwavuze ko abantu bahindagurika cyane mu byo bavuga, mukwiye kubatinyira kure, aho rwagize ruti: “Neva muje mu mutinya! Ibyo avuze muri iki cyumweru, mu kindi azaba yabivuguruje. Benabo ni abantu babi cyane, ntacyizere bagirirwa.”
Rwagaragaje ko Ndayishimiye mu itangira rye, yari umuhuza hagati ya m23 na Leta y’i Kinshasa, ariko ko ibi yabivuyemo rugikubita, ngo kuko yahise yohereza ingabo ze gufatikanya n’iza Congo kurwanya m23.
Ruvuga ko ziriya ngabo z’u Burundi zimaze kugera kurugamba, aho gutsinda zaratsinzwe, ngo kubera ko zagiye zihemukirwa na perezida Evariste Ndayishimiye wari warazohereje muri iki gihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo.
Ikindi n’uko mu gukubitwa n’umutwe wa m23, perezida Evariste Ndayishimiye yahise asa n’uwivumburiye u Rwanda, ndetse asa nushaka kurwana narwo nubwo atarabishoboye.
Mu gihe gito, Ndayishimiye avuye i Addiss-Ababa muri Ethiopia mu nama yari yahuje abakuru bibihugu icyo gihe, yaje asa kandi nk’uwahinduye icyerekezo cye, aho yaje avuga ko yaganiriye n’ibindi bihugu by’inshuti z’u Rwanda, ariko ko byamugaragarije ko u Rwanda rudashobora gutera igihugu cye, ni mu gihe yari amaze iminsi avuga ko urwo Rwanda ruri mu myiteguro yo kumugabaho igitero.
Ubwo nibwo yahise atangira kuvuga ko umutwe wa FDLR ari umutwe w’iterabwoba, kandi ko ugomba kurimburwa burundu.
Aha mutibagiwe ko u Burundi bwari bufanyije na FDLR ndetse n’ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo murugamba rwo kurwanya m23 mu Burasizuba bwa RDC.
Uyu musesenguzi yakomeje avuga ko perezida w’u Burundi agoye mukwizerwa, kandi ko iyo ari indwara ikomeye!
Yavuze kandi ko kuba perezida Evariste Ndayishimiye akomeza kuba “ikigeugeu,” ni ugushaka kutazava ku butegetsi, ngo kuko izo atari impuhwe z’iki gihugu cyabo agifitiye, hubwo ko ari inda ndende.
Yagaragaje ko ubu mu gihugu cy’u Burundi ko nta gitoro bafite, isukari, internet ndetse kandi ko n’ imihanda yari isanzweho yasenyutse bikomeye, n’ibindi n’ibindi.
Yashimangiye kandi ko nta kintu nakimwe wavuga ko ingoma ya Evariste Ndayishimiye yakoze cyangwa yahinduye muri iki gihugu.
Nk’uko abisobanura yagize ati: “Uretse kuba perezida Evariste Ndayishimiye yaramenye kubika ubwoba bwakarahanyuze mu Burundi nta kindi tuzi yagezeho.”
Yavuze kandi ko ubutegetsi bw’iki gihugu bwumvisa cyane abaturage ko CNDD FDD ivuye ku butegetsi Abahutu boba bagiye kugira ikibazo, ariko ko ntakintu nakimwe iyi ngoma yabo ishobora kwiratana yamariye abenegihugu.
Mu gusoza yavuze ko Abasore b’Abahutu ari bo buzuye muri Zambia, Kenya, Malawi n’ahandi, aho bagiye gupagasa kubera kubura ibyo bakora mu Burundi. Uretse kuba baragiye gupagasa, yavuze ko ubutegetsi bw’iki gihugu bubica, ndetse ko abamaze kuburira ubuzima i Bujumbura n’ahandi mu Burundi ari benshi.